Innocent Habyarimana wasinyiye APR FC yanenze abayobozi ba Police FC
Innocent Habyarimana ari mu bakinnyi batatu bavuye muri Police FC, bakajya muri APR FC, yanenze bamwe mu bayobozi ba Police FC, bemera kurekura abo yagenderagaho.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016, nibwo APR FC yasinyishije abakinnyi batatu ba Police FC, Innocnet Habyarimana, Imran Nshimiyimana na Emery Mvuyekure.
Police FC yari yaratangiye ibiganiro n’aba basore ngo ibongerere amasezerano, ariko ntibumvikanye ku mafaranga, bituma bemera miliyoni umunani bahabwaga na APR FC, basinya kuzakinira iyi kipe y’ingabo imyaka ibiri.
Umwe muri aba bakinnyi, Innocent Habyarimana wari kapiteni wungirije wa Police FC yabwiye Umuseke ko anenga bamwe mu bayobozi ba Police FC.
“Ubundi kuva muri Police FC nkasezera abantu tumaranye imyaka ine birumvikana ko bitanyoroheye. Twagerageje kuganira na Police FC ngo turebe ko twayigumamo ariko tukabona bamwe mu bayobozi ntibaduha agaciro dukwiye. Niyo mpamvu njye na bagenzi banjye twahisemo kujya muri APR FC, kuko nubwo nta minsi itatu ishize tuganira bo baje baduha ibyo twifuza.
Icyatubabaje ni uko umwe mu bayobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Police FC yavuze ngo tugende nta kinini twafashije ikipe. Kandi twarayihesheje igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, ibintu byari byarananiye abanyamahanga batubanjirije muri Police FC. Gusa nta kundi.”- Innocent Habyarimana
Uyu musore anenga abayobozi ba Police FC, ngo kuko niba bashaka igikombe, ntibakwiye kwemera ko abo yagenderagaho bayiviramo rimwe.
Mu gihe Police FC ifite umutoza mushya Seninga Innocent, ishobora gutakaza abandi basore barangije amasezerano barimo; Mwemere Ngirinshuti (ushobora kujya muri AS Kigali), Mohamed “Meddy” Mushimiyimana, Kalisa Rachid (uzajya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia), na Eric Ngendahimana.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW