Ubuzima bw’umugore umaze imyaka 16 adoda inkweto i Kigali
Asiza Tuyishime ni umugore w’imyaka 42 ufite umugabo n’abana babiri, atuye mu murenge wa Kanombe Akagali ka Kabeza ari naho akorera, amaze imyaka 16 akora umurimo wo kudoda inkweto, umurimo ubundi abanyarwanda benshi bazi ko ukorwa n’abagabo gusa. Mu ntego ze muri uyu murimo umutunze harimo ko azagira uruganda rukora inkweto rukorera mu Rwanda.
Tuyishime yabwiye Umuseke ko yatinyutse gukora uyu mwuga kuko ngo yabonaga abagore/abakobwa benshi bibwira ko ari uw’abagabo gusa. Ndetse abenshi bawusuzugura nyamara ngo utunga imiryango iyo ukozwe neza.
Tuyishime ati “Mbere nacuruzaga za bombons na biscuits ku muhanda mu ikarito nyuma mbona ntabwo binyinjiriza uko mbyifuza maze niga kudoda inkweto, ubu ni mwuga untunze kandi nkabasha kwishyurira abana banjye amashuri, iyo nkemuye ibibazo byose mbasha gusigarana ibihumbi 50 ku kwezi nkizigamira kuri Banki.”
Gutangira byaramugoye ariko bigenda bitera imbere, yaje kugera aho afungura ikimeze nka atelier, yigisha abandi ndetse abaha akazi.
Ati “nayitangiye nishyuye ibihumbi 80 by’amezi abiri y’inzu nkoreramo, ntangirana ikoroshi, urudodo n’icyuma gikata inkweto, ariko ubu mfite abakozi babiri mpemba umushahara buri kwezi kandi nigishize abandi barindwi kudoda ubu nabo bibeshejeho.”
Uyu mugore ari mu ishyirahamwe ahuriyemo n’abandi (ikimina) aho bakusanya amafaranga bakagenda bayahanahana ari menshi nyuma y’igihe runaka.
Ati “Iyo nsubije amaso inyuma nkareba aho navuye n’aho ngeze nibyo binyereka ko nzagera no ku nzozi zanjye zo kugira uruganda rukora inkweto, bikava mu nzozi bikaba impamo.”
Kugira ngo abigereho avuga ko yizigamira muri Banki, ari mu mashyirahamwe afite indi mishinga, kandi ari no mu bimina binyuranye.
Ati “Igihe nikigera byose nzabibyaza umusaruro ngire uruganda rukora inkweto mu Rwanda.”
Ngo arazigama (amafaranga) abarizwa mu kibina , abarizwa no mu mashyirahamwe , ubwo bushobozi bwose azabukusanya hamwe kugeza igihe azabubyaza umusaruro kugeza igihe azakora uruganda rukora inkweto mu Rwanda.
Tuyishime agira inama abagore n’abakobwa yo gutinyuka, ntibisuzugure kandi ntibasuzugure umwuga uwo ariwo wose cyangwa ngo bumve ko hari umwuga runaka wahariwe abagabo.
Israel Ndabahimye umwe mu bakozi ba Tuyishime yavuze ko afata Tuyishime nk’umubyeyi we kuko kwiga amashuri byari byaramunaniye kubera kubura ubushobozi, ariko akaba yaramufashije akamwigisha kudoda none ubu nawe akaba yibeshejeho kandi nawe mu minsi iri imbere akazatangira kwikorera ku giti cye.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ni byiza rwose, uyu mutegarugori azi ubwenge bwo kumutunga. Ubundi nta kazi kabi kabaho, nta n’akazi gasuzuguritse kabaho, akazi kose gatunze umuntu ntimukagasuzugure.
Akazi kabi ni uburaya, kuroga, kwiba, kubeshya no kwica. Akandi kazi kabi kabaho ni akazi k’abanyapolitiki gatuma bahemuka.
Uyu mudame ndamuzi akunda akazi kandi ni umuhanga. Imana izamufashe kugera ku nzozi ze
Comments are closed.