FIFA Ranking: u Rwanda nanone rwasubiye inyuma imyanya 8
U Rwanda rukomeje gusubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, noneho rwatakaje imyanya umunani.
Amavubi yatsindiwe mu rugo n’ikipe y’igihugu ya Mozambique muri Kamena 2016.
Ibi byatumye ku rutonde rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, u Rwanda rwongera gusubira inyuma, rutakaza imyanya umunani, ruva ku mwanya wa 103 rugera ku mwanya wa 111.
Nubwo yatsinzwe na Chile ku mukino wa nyuma wa Copa America, Argentine niyo ikiyoboye uru rutonde.
Naho Portugal yatwaye igikombe cy’Uburayi, yavuye ku mwanya wa munani (8), iba iya gatandatu (6)
Amakipe icumi ya mbere ku isi
1,Argentine
2,Ububiligi
3,Colombia
4,Ubudage
5,Chile
6, Portugal
7,Ubufaransa
8,Espagne
9,Brazil
10,Italy
Amakipe atanu ya mbere muri Africa:
1,Algerie (32 ku isi)
2, Ghana (36 ku isi)
3, Senegal (41 ku isi)
4,Egypt (43 ku isi)
5, Cameroon (53 ku isi)
Amakipe ya mbere mu karere:
1,DR Congo (59 ku isi)
2,Uganda (69 ku isi)
3,Kenya (89 ku isi)
4,Rwanda (111 ku isi)
5,Tanzania (123 ku isi)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nta gitangaza kirimo kuko nta championnat iri mu gihugu.
Comments are closed.