Italy: Gari ya moshi ebyiri zagonganye abagera kuri 20 barapfa
Kuri uyu wa kabiri, gari ya moshi ebyiri zagonganye kuri uyu wa kabiri abantu bagera kuri 20 bahasiga ubuzima nk’uko byemejwe n’abayobozi bo mu majyepfo y’Ubutaliyani.
Izi gari ya moshi zagonganiye hafi y’Umujyi wa Andria aho ubusanzwe ngo zikorera ku muhanda umwe.
Abarwanya umuriro bahise batabara bagerageza kuvana abakomeretse muri gari ya moshi zombie nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abataliyani ANSA.
Giuseppe Corrado umuyobozi wungirije w’Intara ya Andria yabwiye ANSA ko abantu 20 bapfuye, bane mu bakomeretse bakaba barembye bikomeye.
Abantu benshi ngo bakomerekeye muri iyi mpanuka yatumye Minisitiri w’Intebe Matteo Renzi ahita asubika uruzinduko yari atangiye i Milan akajya ahabereye impanuka.
Grazinao Delrio Minisitiri w’ubwokorezi yatangaje ko imibare y’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ikomeza kwiyongera, avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana neza kandi bagiye gushyiraho itsinda ryo kubikoraho iperereza.
Abantu barenga 30 ngo nibo bakomeretse nk’uko ANSA ibivuga, ibitaro biri hafi byagize akazi kenshi biba ngombwa ko kajugujugu zitabazwa mu kujyana bamwe mu bindi bitaro.
Gari ya moshi zagonganye ni iza kompanyi yikorera yitwa Ferrotramviaria ikora ingendo zihuza imijyi itandukanye mu Butaliyani.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Pole sana!
Comments are closed.