Digiqole ad

Urukiko rwanze kurekura Victoire Ingabire by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu, urukiko rukuru rwanze ikifuzo cya Victoire Ingabire n’abunganizi be cyo kurekurwa by’agateganyo ngo ajye kwizihiza Noheli n’Ubunani n’umuryango we mu Ubuholandi.

Victoire Ingabire mu rukiko/Photo Daddy Sadiki
Victoire Ingabire mu rukiko/Photo Daddy Sadiki

Takiri 13 Ukuboza 2011, Maitre Gatera Gashabana yishingikirije “Code du procedure Penal” ingingo y’101, yasabye ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo kuko amaze umwaka urenga muri Gereza atabonana n’umuryango we.

Muri iki kifuzo, Ingabire Victoire kandi, yasabaga ko yahabwa uruhushya rwo kujya ajya kumva Misa (ni umugatolika) hanze ya gereza.

Mu mwanzuro wasomwe n’umucamanza Cassien Nzabonimana kuri uyu wa gatanu, Urukiko rwanze ko Ingabire Victoire arekurwa by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha aregwa birimo; kurema umutwe w’ingabo, guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ingengabitekerezo yo guca abayarwanda mo ibice.

Urukiko rwavuze ko Maitre Gatera Gashabana uburanira Victoire, yarirengagije ingingo ya 106 ya “Code du procedure Penal” igaragaza ko bitewe n’ibyaha uregwa aburanishwa, atapfa kwemererwa kurekurwa by’agateganyo.

Abacamanza bakaba bavuze ko hakurikijwe uburemere bw’ ibyaha Victoire Ingabire Umuhoza aregwa, hari impungenge ko arekuwe batabasha kumubona igihe bibaye ngombwa.

Urukiko kandi rwanzuye ko atanahabwa uruhushya rwo kujya mu minsi mikuru yo gusoza umwaka  mu Ubuhorandi  nkuko yabisabaga. Rwasabye ko azakomeza agafungwa kugeza igihe urubanza ruzarangira.

Victoire Ingabire kandi,yangiwe kujya ajya kumva Misa hanze ya Gereza afungiyemo (Gereza ya Kigali) nkuko yabisabaga kuko  ngo muri Gereza abakirisitu baho nabo basomerwa Misa.

Urubanza ruregwamo Ingabire Victoire, rukaba rwabaye rusubitswe ngo  ibimenyetso byaturutse mu Ubuholandi  bibanze bihindurwe mu cyongereza no mu Kinyarwanda, babivanwa mu rurimi rukoreshwa mu Ubuholandi, iki gikorwa kikazafata ukwezi.

Urubanza rukazasubukurwa tariki 16 Mutarama 2012

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

22 Comments

  • Ariko nyagasani amarimanganye aragwira ! Ese ubundi barajya gusemura ibiki ko niba ari ninyandiko bafashe muri computer ya INGABIRE, ko yazandikanga mu KINYARWANDA, IGIFRANSA, cyangwa i CYONGEREZA, ubwo barasemura iki ko byose ari ibinyoma gusa gusa ! Bassesses ziragwira, ngo n’ikimwaro nticyica koko !

  • niyihangane nubwo akumbuye umugabo nabana nareke bamukatire urumukwiye narangiza igifungo,azasubira iburayi gusura umugabo , nabana kuko azaba abakumbuye, nabababonyine yahekuye muri jenocide bariho kandi ntibasaba kugarurirwa ababo babuze

  • @Mado ntugatwarwe n’amarangamatima ingabire nta muntu yishe muri génocide!!none se ko atari mu rda yabishe kuri téléphone!!ahubwo iyo uvuga uti:niba atari wowe ni bene wanyu!!!

  • no SIBA! amarangamutima NTAWUTAYAGIRA KERETSE UTAMBAYE UMUBIRI NAMARASO GUSA IYAMUREMYE NIYO IZI IBYE KUKO ABANTU TWIVUGIRA UKO TWISHAKIRA KUKO URURIMI NINYAMA YIGENGA CYANE

  • ubwibone bw’uyu mugore ni umunsi!ubu abona ibi by’uko akumbuye umuryango we abo yashinyaguriye ku gisozi bazongera kubona abo yishimaga hejuru?bage bakizwa bareke kwigira ba nyiramuhoyoyo,iyo aba umukristu yari gukora ibikorwa bya gikristu uretse ko na ba munyeshyaka bari aba padiri bitababujije kurimbura abakristu babo nkanswe uyu urata ubukristu.

  • hari ibibondo byabuze ababyeyi,hari ababyeyi babuze abana,batazongera kubona ukundi,uyu mugore wakanguriraga bagenzi be kongera gufata imipanga urimo wigira aya ngo age mu minsi mikuru nabyo ni ibishimangira ubushinyaguzi yagaragarije ku gisozi ubwo yabazaga abishe abahashyinguye aho bari nk’aho bazutse bakabica??!!!

  • ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose sha!ubu abona arinde wamwemerera kongera kujya gukwirakwiza bwa burozi bwe?nacishe make abanze avurwe.

  • amategeko ajyaho kugirango yubahirizwa ingabire rero ntayasumba kuburyo atagomba kuryozwa ibyo ashinjwa

  • ariko mwagiye mukuririkirana amakuru uko aba yavunzwe ibyo basemura nibimenyetso byatanzwe nubuholande biri mururimi rwigiholande bagomba gushyira mundimi zikoreshwa i rwanda nonese abanyarwanda bazi igiholande so bagomba kubanza gukora translation nubwo uvuga ngok amarangamutima nawe ndabona ibyo wanditse ariyo gusa

  • Ijambo ry’IMANA riravugango kubaha uwiteka ni bwo bwenge kandi kuva mubyaha ni kokujijuka

  • barwanira ibishyimbo bwacya bikabatera munda ,urwishigishiye ararusoma mujye mwitonda mushishoze murebeshe amaso muherutse ubwonko,murebe iyo muva mbere yuko mureba aho mugana.

  • Buriya banyirakazihamagarira baba benshi mubareke bajye bishora mubwo batabasha,ingaruka nizo,buriya iyanka kwumva yanze no kubona,uwo rero ninyangarwanda ibyo byifuzo bye birashaje ntago yakwemererwa kugenda,abazungu baramushutse,politiki uyikina nabi ikakugaruriza ingaruka mbi kubwawe uba wabyishoyemo!natone rero urukiko ruzarangize ibyarwo!Buriya ngo ubwenge buza ubujiji bwahise!ntayindi garuriro naryozwe ibyo yikoreye n’umutwaro we,hababaje abana be yataye mu mahanga ngo aje mu Rwanda gukuraho leta y’ubumwe bw’abanyarwanda!Barabashuka.

  • ibyo mumurega byose namwe ubwanyu muzi ko ari ibinyoma.rero mumurekure kuko nta cyaha yakoze; kdi itegeko ntiritegeka ko abanyarwanda bose bavuga rumwe cyangwa bumva ibintu kimwe.ibitekerezo bye bya politique ntabwo ari icyaha. nanjye ejo nzagaragaza ibyanjye binyuranye n’ibye, ndetse n’ibya leta ; ubwo se muzamburanisha?
    njye nize amategeko muzanzaneho abo bashinjabinyoma banyu mbagaragure sha.

    • ubwo ukaba ubaye umushinjacyaha n’umucamanza icyarimwe?!ibitekerezo bye se bikangurira abantu kwica?ibitekerezo bibiba urwango,n’amacakubiriuretse no rwanda ahandi byihanganirwa nihehe?reka hakurikizwe amategeko naho ayo marangamutima yashyire kuruhande.

  • urwishigishiye araruysoma.kandi turetse amarangamutima Ingabire yavuze amagambo mabi cyane najye ntashigikira akigera kukibuga cyindege no kurwibutso.Ndi UMUHUTU nubwo ntacyo bimariye ariko tujye tumenya aho twavuye aho turi naho dushaka kujya.ese ingabire we murabona yari aje kubaka azanye iturufu yamoko naho yatugejeje ?nareke twarabonye baradusebeje twe twavutse nyuma twitwa abahutu dusanga ba data na ba maman ndetse na bakuru bacu barakoze amahano ,twari tumaze gutera intambwe ishimishije mubumwe nubwiyunge none ngo aje kuvugira abahutu?ninde wamugize umuvugizi wacu ko buri muntu yimenya?naba ibyaha aregwa bimuhama ubucamanza nibukore akazi kabwo butitaye kumagambo avugwa hirya no hino.Bibere isomo nabandi bifuza ko twongewra kumarana nubwo ntacyo byatanga. Oye H.E Paul KAGAME udufatiye runini

  • NIBAMUFUNGE KUGEZA AHO UBUTABERA BUzARANGIRIRIZA AKAZI KABWO IBYAHA AREGWA BIRAKABIJE KUBURYO NTAWABASHA KUBYIHANGANIRA
    NONE SE AGIYE MU RI NOHELI NO MU BUNANI AKAJYA NO GUSURA UMURYANGO WE ABANDI BANYURURUR BABA BAZIRA IKI?
    NATEGEREZE ICYEMEZO CYUBUTABERA…………………………………………………

  • Ariko rero buriya bakagombye kumuha uruhaushya akajya gusangira iminsi mikuru n’umuryango mu gihihugu cy’u buholande ariko kandi abamucira urubanza batari abacamanza bakagombye kureka abacamanza bakagaragaza ukuri, ntibakishimire umubabaro wundi kuko sibyiza, harya ngo iguye ntayitayigera ihembe? uyu munsi niwe ejo nijye nundi wese uri ku isi ya Nyagasani.

  • Nshuti zanjye baanyarwanda ntabwo amaranga mutima azarangira yamoko mu banyarwanda ariko Victoire uko yaraje iyo adakomwa mu nkokora ubu aba amaze koreka imbaga nkiya 1994 ndabarahiye. Ubundi afite statut itandukanye n’abandi bagororwa? kuki yumva yahabwa icyo kiruhuko nonese abagororwa bose nibabisaba bazabibaha bose? namenye ko abanyarwa baca umugani ngo inkubisi y’amabyi irayitarukiriza.

  • UYU MUBYEYI YATAYE URUGO NGO AJE KUVUGA AMHOMVU MU RDA NONENGO AKUMBUYE UMUGABO?ICYAKORA NIBA ARI UMUGABO WAMUGIRIYE INAMA YO KUZA NKUKO YAJE YARAMUSHUTSE!UBWO SE ARARUTA KIGERI DA?NIYIHANGANE NAHUBUNDI NIBA UMUGABO ADAFITE IMICO NKIGEZWEHO INO NTAZAMUHARIKA UMUYAYAWE.

    • Soit bien eduque la politique yitondere kuvuga nabyo ubyige wangu

  • NDUMIWE

    UWITEKA MWESE ARABAZI

    GOOD NIGHT

  • Ikinyoma ntabwo cyubaka, ukuri kuranesha, nubwo ikibi n’ikinyoma kirimo gihabwa intebe, ukuri kuzatsinda. Yezu yarangije ubuzima bazi ko byose birangiye ariko imyaka ibaye myinshi inyigisho ye ikomeje. Abahinduye amateka bose nuko babafataga Lumumba, Nyerere, Nkhruman n’abandi. Ibiba kuri uyu Ingabire nibitangaje, si iby’ubu gusa byahozeho kandi bizahoraho.Twibuke ko iyo urubuto rw’ingano ruguye mubutaka iyo rudapfuye ntirutanga imbuto. Uguceceka kwabanyarwanda kubya Ingabire ntibivugako atavuga ukuri. Kandi ukuri kuzatsinda nubwo hashira imyaka myinshi ndetse no kurengana bikabaho.

Comments are closed.

en_USEnglish