Abagore ntidukwiye kumva ko tuzahora dusaba ibintu byose – Mme Dlamini Zuma
Kimihurura – Mme Dlamini Zuma, umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Africa, kuri uyu wa gatanu i Kigali mu nama iri kuganira ku burenganzira bw’Umugore buganisha ku iterambere yavuze ko abagore bakwiye kwiyaka kamere yo kwisuzugura no kumva ko abagabo aribo bakwiye kubaha icyo bakeneye cyose. Ngo bakwiye kumva ko iterambere ry’umuryango rigomba gushakwa n’umugore n’umugabo bombi.
Iyi nama ikoranyije abantu bagera kuri 400 baturutse mu bihugu 15 byo muri Africa, barimo abadepite n’abantu bikorera, baraganira cyane ku kibazo cyo kubaka ubushobozi bw’umugore no kugira ngo agire ijambo.
Abitabiriye iyi nama bavuze ko hari byinshi bagomba kwigira ku Rwanda mu iterambere ry’umugore n’uburinganire hagati yabagabo n’abagore, abagore bo mu Rwanda ngo hari aho usanga bageze mu kugira ijambo, mu kwiyubakira imiryango ndetse no kujya mu nzego zifata ibyemezo.
Mme Dlamini Zuma avuga ko inama nk’iyi ikwiye kuvamo ingamba zikomeye zo kujyana mu bihugu bya Africa binyuranye zituma umugore atera imbere, agira ijambo kandi yigirira ikizere ko ashoboye nk’umugabo.
Mme Zuma avuga ko abagore ari bo ubwabo bazaharanira uburenganzira bwabo kuko ari ubwabo atari ubw’abagabo gusa ngo bakirengagiza abajya bavuga ko abagore bashaka kwambura abagabo babo uburenganzira.
Mme Zuma kandi yavuze ko igihe kigeze ngo umugore w’umunyafrika yigire, areke guhora ateze ikiva ku mugabo. Asaba ko abagore bajya hamwe bagahuza imbaraga kugira ngo n’ushaka kubafasha agire aho ahera bo bigejeje.
Ati “ntabwo tugomba guhora duteze amaboko dusabiriza ahubwo mureke duce bugufi dushyire imbaraga hamwe ubundi twubake ubushobozi bw’umugore w’Africa .”
Dr Diane Gashumba, Ministeri w’uburinganire n’itarambere ry’umuryango we yavuze ko umugore w’umunyarwanda akataje mu iterambere kandi abagore benshi mu Rwanda bakangukiye gukora no gufatanya mu guteza imbere ingo zabo, abandi bakaba baramaze kwishyira hamwe ngo biteza imbere.
Dr Diane Gashumba yagize ati “ibyo byose twakoze ntabwo bihagije kuko hari gahunda zo kongera ubushobozi bw’umugore ku buryo babandi bagifatanyiriza mu mashyirahamwe batera intambwe bagatinyuka bakagana amabanki bagafata inguzanyo ubushobozi bwabo bukiyongera.”
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ndemeranywa nawe 100% Gusa nizereko ababwira bumvise inyigisho ikubiyemo.Ko nabo bashobora kuvamo uzayobora u Rwanda muri 2017.
Comments are closed.