Ikibazo cy’indwara zitandura ziri guhitana benshi cyakoranyije Sena
*2014 abishwe n’indwara zitandura bageze kuri 36% by’abarwayi
*Abazisuzumisha baracyari mbarwa
08 Nyakanga – Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage yagejeje kuri Sena imiterere y’ikibazo cy’indwara zitandura, imbogamizi zihari ubu ngo ni; kuba abanyarwanda bazimenya gusa ari uko barembye, kuba ubuvuzi bwazo buhenze no kuba abaganga ba gakondo ngo batuma zihitana benshi kubera kubeshya ko bari kuzivura.
Iyi komisiyo y’abasenateri yagezaga ku Nteko rusange ya bagenzi babo raporo ku mikorere n’ibikorwa bya Guverinoma mu gukumira no kurwanya izi ndwara, yagaragaje koi bi bikorwa bikiri hasi.
Indwara zitandura zizwi cyane mu Rwanda ni cancer, umutima, indwara z’imyanya y’ubuhumekero, diabetes, impyiko, indwara zo mu mutwe n’izindi…
Mu 2014 ngo izi ndwara zahitanye 36% by’abarwayi imibare yari ivuye kuri 29% mu 2011. Cyakora no ku isi ngo nizo zica benshi kuko imibare igeze kuri 60%.
Senateri Gallican Niyongana umuyobozi w’iyi Komisiyo muri Sena ati “Igihangayikishije ni uko mu by’ukuri ni uko iyo ugiye mu batutage bose…na hano…usanga ari indwara abantu badasobanukiwe ubukanana bwazo, umuntu abimenya ariko yabonye uwo yahejeje mu buriri, kandi muri ubwo buremere bwazo n’ubuvuzi bwazo buragoye busaba ubuzobere n’ubuhanga buhanitse, imiti itari ibonetse yose, ni ubuvuzi kandi bunahenze.”
Ikindi kibazo ngo ni aho abaganga bazivura ari bacye ndetse rwose ngo hari aho nta n’umwe, ababonetse nabo ugasanga bahora bavuye aho bakorera bajya ahandi, ibikoresho bizivura ni bicye mu bitaro.
Abavuzi gakondo nabo ngo bari mu batiza umurindi izi ndwara kuko kuba bagikorera mu kajagari bituma hari ababeshya rubanda ko bazivura ugasanga batumye abazirwaye zirushaho kubahitana.
Nyuma yo kuganira ku mbogamizi zagaragajwe na Komisiyo y’imibereho myiza muri Sena, Abasenateri batoye umwanzuro wo gushyiraho amategeko agenga ubuvuzi bwa gihanga kugira ngo bukorwe mu buryo bukurikije amategeko.
Bavuze ko bikwiye ko hajyaho ikigo gikora ubushakashatsi ku miti kuko ngo hari imiti ikoreshwa idapimye rimwe na rimwe ngo nta nicyo iri bumarire umurwayi.
Abasenateri basabye Leta gushyira imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo kurinda abantu no kubakangurira kwisuzumisha indwara zitandura.
Bavuga ko bitangaje kuba nk’abantu bafite ubwishingizi bubavuza abisuzumisha izi ndwara ari 0,3% gusa.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
ikibazo gihari nuko indwara zitandura zimenyekana aruko zazahaje umuntu na leta ikabitiza umurindi kubera ko igiciro cyo kujya kwisuzumisha kiri hejuru cyane kandi usanga aho bashobora kubipima neza cyane ni mu bitaro byi kigali
leta ifashe gahunda yo korohereza abaturage kwisuzumisha niyo bitaba umuntu ariko ikagabanya igiciro nkubu niwajya kwisuzumisha udafite byibura 100000 ayo ni amafaranga ari hejuru cyane kuko no kwisuzumisha bapima niba na hypatite cg umwijima bihagaze nabyo 40000frw
byibura bagabanyije ibiciro kwisuzumisha bikajya nko ku 10000frw wenda tugahendwa mu kwifuza nta kibazo
Dukosore:
Ntabwo indwara zitandura zishe abantu bagera kuri 36% by’abarwayi, ahubwo mu bantu bose bapfuye, 36% bishwe n’indwara zitandura (36% by’abapfuye).
@ukombibona:
Kwisuzumisha ziriya ndwara (screening for non-communicable diseases) bikorerwa mu bitaro byose byo mu Rwanda. Ikindi kandi ntabwo bihenze cyane nk’uko ubivuga. Mu gihe muganga akora iryo suzuma, abaza uwisuzumisha ibibazo bike bifitanye isano n’izo ndwara, akareba niba hari aho uwisuzumisha afite ikibazo ku/mu mubiri (physical exam), bakamukorera n’ibizamini. Hano hari ingero z’ibizamini bikorwa:
1) Diyabete: isukari (glycemia), amavuta mu mubiri (cholesterol)
2) Indwara z’umutima: umuvuduko w’amaraso (blood pressure)
3) Indwara z’impyiko: C-reactive protein
Hashobora no gusuzumwa uburyo umubiri ukora imyitozo ngororamubiri (level of physical activities).
Ibindi bishobora gukorwa bitewe n’uwisuzumisha cyangwa ibyagaragajwe n’ibimaze gukorwa (nk’uko byasobanuwe hejuru) ni uguca mu cyuma (e.g: Ultrasound exam for cancers & cardiovascular diseases). Ibyo byose ntabwo bihenze namba kandi iyo ufite ubwishingizi wishyura udufaranga duke cyane.
Iyo bigagaye ko ukeneye ibizamini byisumbuyeho nka MRI nibwo woherezwa aho ibyo byuma biboneka mu Rwanda.
Naho hepatitis ntabwo iri mu ndwara zitandura uretse ko na yo ipimirwa mu bitaro byose kandi ntibihenze.
Murakoze!
Comments are closed.