Digiqole ad

Abadepite bamwe banenze Itegeko rishyiraho ikigo cy’igihugu cy’ikoranabuhanga

 Abadepite bamwe banenze Itegeko rishyiraho ikigo cy’igihugu cy’ikoranabuhanga

Abadepite 56% nibo batoye bemera uyu mushinga w’itegeko

*Bamwe bati twaba duhaye inshingano imwe ibigo bibiri?

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri uyu wa kane yasuzumye umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo cy’ikoranabuhanga (RISA), rigena kandi inshingano ,imiterere n’imikorere y’iki kigo. Uko byagaragaye uyu mushinga Abadepite ntibawemeranyijweho nubwo  waje kwemezwa utowe ku kigero cya 56.5%, abatari bacye bifashe, abandi barawanga. Bavuze ko nubwo wemejwe kuwiga bitazashoboka niba ntabihindutse.

minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga ntiyabashije kwemeza abadepiete ko bamwe umushinga bawanza abandi barifata nubwo bamwe bari bamusabye kubakonvenka ngo babone kuwemeza.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga (ubanza ibumoso hejuru) abadepite bamusabye kubaha impamvu zibemeza ishyirwaho ry’icyo kigo cya Leta cy’ikoranabuhanga

Umushinga witegeko rishyiraho ikigo cy’ikoranababuhanga RISA (Rwanda Information Society Agency), abadepite benshi bagaragaje impungenge babona kuri iri tegeko ryashyiraho ikigo rikagiha ishingano zifitwe n’ikindi kigo cya Leta kandi cyahawe n’itegeko.

Iki kigo ngo cyaba gifite inshingano zo gukora ibikorwa by’ikoranabuhanga byose bisanzwe biri mu nshingano za RDB.

Minisitiri w’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko RDB nk’ikigo gishinzwe iterambere ry’igihugu kitazabura gukomeza kigira ibyo gikora nko guteza imbere ishoramari mu ikoranabuhanga.

Avuga ko ari nayo mpamvu ngo habaye hari ibigomba kuvugururwa mu itegeko rya RDB byaba ari bicye, bitabuza uyu mushinga kwigwa.

Gusa abadepite bo bavuga ko niyo yaba ari inshingano imwe kugirango ikurwe mu kigo runaka igomba gukurwamo n’itegeko.

Abadepite bakomeje bagaragaza impungenge zabo basaba Minisitiri Nsengimana kubemeza (Convince) impamvu y’uyu mushinga w’itegeko.

Hon.  Bamporiki ati “Iki kigo inshingano zacyo zisanzwe ziri muri RDB. RDB yarazihawe n’itegeko ryanyuze aha ubu biravuga ngo dutora itegeko, abantu bagahabwa inshingano bakigenzura, bikagera aho babona ko batakizishoboye rikagera ku rwego rwo kwimurirwa ahandi bikagera ku rwego rwo kwanga no gusaba Budget bagifite inshingano. Tukabibona bigiye kwimurirwa muri Minisiteri yindi. Biravuga ngo Inteko ntabwo dukora control nibyo jye  nasanze muri uyu mushinga w’itegeko.”

Hon. Bamporiki avuga ko bagomba guha umwanya abadepite ahubwo bakajya kureba abo bahaye izo nshingano aho zigeze ngo babona zidakora bagatanga ibitekerezo aho gutora uwo mushinga.

Hon Ignancienne Nyirarukundo avuga ko impungenge z’uyu mushinga ari iyo kongera ibigo kandi politike ya Leta ari iyo kugabanya ibigo. Ndetse ngo na RDB yashyizweho Leta igamije kugabanya ubwinshi bw’ibigo byayo.

Abadepite 56% nibo batoye bemera uyu mushinga w'itegeko
Abadepite 56% nibo batoye bemera uyu mushinga w’itegeko

Yakomeje abanza Minisitiri Nsengimana kumara impungenge Abanyarwanda ko bitagamije kongera ibigo. Anamubaza ko iki kigo kizaza gukemura ibibazo bikiri mu ikoranabuhanga.

Uyu mushinga ariko waje waje gutorwa ariko bamwe bakomeza kugaragaza impungenge kuri uwo uwo mushinga nubwo watowe ngo ntabwo uzabasha kwigwa.

Hon Nyandwi ati “Impamvu nifashe ijyanye n’ibi bisobanuro Minisitiri yatanze, ndetse umuntu anarebye na  komisiyo izawiga ntabwo bizashoboka ntibizoroha. Nubwo ishingiro ryemejwe jyewe  ndasanga Minisitiri agomba kubyihutisha agasaba ko RDB iba ‘modified’ naho nitaba ‘modified’ ntabwo iri tegeko rizigwa ntibizashoboka,ntabwo abadepite bazabona aho bahera.”

Hon Mporanyi yavuze ko muri uyu mushinga harimo inshingano za RDB ngo babanza bakawunoza kuko ufite umumaro ngo nta mpamvu yo kugira ngo bawemeze niwagera muri komisiyo babure aho bawuhera kandi bawemeje babibona.

Ishingiro ry’umushinga ryatowe ku kigereranyo cya 56.5% aho ryatowe n’abadepite 39 kuri 67 batoye, barindwi barawanga, 18 barifata naho batatu batora impfabusa.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana mu nteko
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana mu nteko kuri uyu wa kane

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ese ijwi ry’umudepite riba impfabusa gute? Ubizi yansobanurira

    • IGISEKEJE NI UKUMVA BANENGA BAKANEMEZA/BAKANEMERA !!!!
      UMENYA IYI NKURU ITANDITSWE NEZA DA!

  • ahubwo se ko mbona uwo mushinga udasanzwe, nibwo nabona ba Honorable 18 banga umushinga pee, ese ibyo bigo bihora bivuka babibumbiye mu kigo kimwe kweli. ariko bakagiha inshingano zose zirebana n’ikoranabuhanga

    • Mu By`ukuri Minister wa MYICT ibyaribyo byose ntiyabipanze wenyine, ubwo biragaragara ko yicaranye n`inzobere bagenzi be mu by`ikorana buhanga ndetse n`abanyamategeko bamwe na bamwe, yewe Karakorum n`imikorere ya RDB muby`ikoranabuhanga bayigenzuye, kuba 56%by`abadepite bararitoye nabyo biragaragara ko hari ababyumvise, ubwo Minister wa MYICT arasabwa gukomeza gusobanurira abadepite n`abandi babifite mu nshingano kugirango uwo mushinga ugerweho cyane ko numvako waba ari umushinga mwiza wongera ubushobozi bw`ikoranabuhanga mu iterambere u Rwanda rwacu rugezeho cyangwa ruteganya. “INNONVATION FOR EMPOWERING TECHNOLOGY IN RWANDA IS NEEDED THE IMPORTANT THING IS TO UNDERSTAND HOW THE PROJECT IS PREPARED AND WILL BE IMPLEMENTED”

  • Ubundi mu nteko habamo uburyo butandukanye bwo gutora: gutora yego uba wemeye, gutora oya uba uhakanye,gutora ndifashe ureka gukora kuri bouton yo gutora ahubwo ukicecekera, naho impfabusa rero ni nk’uko wajya gutora bakakubwira bati hari aba kandida babiri uwitwa sebu n’uwitwa kibonge, ukaba ugomba gutoramo umwe, wowe wagera mu cyumba cy’itora aho gutora umwe muri abo bakandida ukitorera rurinda kandi atari mu batorwa iryo jwi rero ni imfabusa, ibaze rero umudepite watoye gutyo niryo bavuga ko yatoye imfabusa. Nizere ko simple igisubizo ukibonye

    • Urakoze cyane kubw’ibisobanuro umpaye. Gusa ntabwo numva ukuntu umudepite yatora imfabusa kandi ari umuntu usobanutse.

  • Abadepite se batora imfabusa baba bamaze imyaka ingana kuriya muri Parliament batazi gutora?? Ababizi nibambwire uko byakumvikana kurushaho!!!

    • Ubundi mu matora akorwa mu nzego nka ziriya, mu bihugu byateye imbere cyangwa mu nama zibera mu miryango mpuzamahanga nka ONU/UN, bakoresha icyo bita “tableau electronique”. Haba hari amabara atatu: Umutuku, Icyatsi, n’Umuhondo. Mu bisobanuro by’ayo mabara; Icyatsi gisobanura YEGO, Umutuku usobanura OYA, naho Umuhondo usobanura NDIFASHE. Mu gihe cyo gutora ukanda kuri bouton ifite rimwe muri ayo mabara, iyo bouton iba iri aho wicaye, hanyuma ibara wahisemo rikaza kwigaragaza kuri “tableau electronique” iba iri imbere bose barebaho.

      Mu gutora rero, iyo utoye ibara ry’Icyatsi uba wemeye, iyo utoye ibara ry’Umutuku uba uhakanye, iyo utoye ibara ry’Umuhondo uba wifashe.

      Naho iyo utatoye nta bouton nimwe ukandaho, bityo icyo gihe bavuga ko utatoye/”Ne pas participer au vote”.Kandi nabyo biremewe. Iyo ushatse, ubitangira igisobanuro kugira ngo abantu bamenye impamvu utatoye, ariko ubundi si ngombwa ko wisobanura. Biba bigaragarira buri wese ko utatoye n’ubwo uba uhari.

  • NI UKUGIRANGO BABONE UKO BATANGA AKAZI GUSA NTA KINDI!!!

  • Ahhahaaa ndumiwe, Bamporiki, Nyandwi,…. bariya ibya ICT biyunviramo iki koko??????

  • Gutora itegeko ntibisaba kuba uri uwo muri ICT Kagabo we, ntibinasaba ko uba uri umunyamategeko w`umwuga, hari ibirebwa kandi bigasobanurwa nabo bireba babifiteho ubuhanga noneho intumwa za rubanda zikabyemera cg zikabihakana mu izina ryacu. Ntugapinge abantu rero nkaho ibyo bakora ubibarusha. Cyokoze ibigo bikabije no kuba byinshi, ese izo minisiteri zanyu zabikoze ahubwo zikongererwa abakozi babikoraga ikibazo ni ukwitwa ikigo? ni inyubako minisiteri ikoreramo idahagije? ni iki? ntabwo muri Minisiteri byemewe c? ubundi iyo minisiteri ko itagira nabakozi benshi mubiha RDB kugirango bigende bite? mwe iterambere ntaryo mushaka c? RDB niyo yashobora kuriteza imbere gusa? mudusobanurire wasanga iyo byitwa ikigo aribwo bikoreka.

    • Bwana Alias, ibyo Leta yakoze ni byo kandi birumvikana, mbere wasangaga Ministere ishyiraho politique (Policy) hanyuma ikanashyira mu bikorwa iyo politique yaba iy’uburezi, iy’ikoranabuhanga, iy’ubuhinzi,…. ariko ubu byaratandukanyijwe kuko ni byo byakagombye gutanga umusaruro (nubwo iwacu ho kubera abahabwa akazi batagakwiye usanga biwuzambya ahubwo). Ariko ubusanzwe ushyiraho politique si nawe wakagombye kuyishyira mu bikorwa, ahubwo bikorwa n’aba techniciens.

      urugero: igihugu gishobora kuvuga kiti:”reka duteze imbere ikoranabuhanga mu burezi” ibi bivuze ko iyi politique yaba nk’iya ministere y’ikoranabuhanga cg se ikayifatanya n’iy’uburezi, icyo gihe ibigo bishinzwe ikoranabuhanga nka kiriya bashakaga gushyiraho n’ikigo gishinzwe uburezi nka REB, aba techniciens babyo baricara bagakoresha ubumenyi bafite muri ibyo hanyuma ya politique y’igihugu (yateguwe na ministeri) igashyirwa mu bikorwa na bya bigo! ariko mbere Minister yarabitekerezaga ikanabishyira mu bikorwa!!

  • Njye ndabona rwose ari ngombwa gushyiraho kiriya Kigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda. Kuba RDB hari inshingano zimwe ifite za kiriya kigo, nta kibazo biteye na mba. Ibyo byatewe nyine n’uko icyo kigo kitari cyagashyizweho. Niba rero noneho icyo kigo kigiye gushyirwaho, abadepite ahubwo bari bakwiye kwiga neza inshingano zihabwa kiriya kigo noneho bamara kuzumvikanaho, bakajya kureba muri RDB inshingano yari ifite basanga hari zimwe mu nshingano zisa n’izo kiriya kigo kizahabwa, bagafata icyemezo ko ziva muri RDB bityo rero n’Itegeko rishyiraho RDB bagafata icyemezo cyo kurihindura, hanyuma bamara kurihindura bakabona kwemeza Itegeko rishyiraho Rwanda “Information Society Agency(RISA)”

    Ibyo rwose ni ibintu bisanzwe bitakagombye kuvugisha amagambo menshi bariya badepite. Kuba rero bakwiga itegeko rishyiraho RISA rwose nta kibazo kirimo, kuko niba RISA ari ikigo cyihariye kije gukemura ikibazo cyo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, ni byiza cyane kandi ntako bisa. Ahubwo RDB nibayihe inshingano zayo nyazo zigamije iterambere rusange ry’igihugu abe arizo yibandaho gusa. Naho ibijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga by’umwihariko, babishinge RISA kuko aricyo igiye gushyirirwaho.

    Uyobora iyi Nteko nawe yakagombye kuba yarasobanuriye neza abadepite “procedure” nyayo igomba gukurikizwa bakirinda kuzananamo za “arguments” zitera “confusion” mu bantu. Nicyo Umuyobozi aba yarashyiriweho, agomba kuyobora bagenzi be mu nzira nziza, ntabwo buri wese yakwivugira icyo yishakiye, biba ngombwa ko umuyobozi asobanura neza umurongo “discussions” zigomba kuberamo mu gihe abona ko bamwe mubo ayobora batumva neza ikibazo nyacyo.

  • IKINTU CYIZA CYANE KIRIMO NUKO BIZATANGA AKAZI!
    BRAVO!

  • RISA izaba itaniye he na RITA yahozeho mbere yo kujyana IT muri RDB? Murakoze

  • Ibi bigaragaza ko RDB/IT yananiwe akazi kayo ko guteza imbere ICT mu gihugu. Wibaza nicyo bakora bikakuyobera, uretse kujya mu masoko no kuvangira private sector ba competinga nayo mu gu supplyinga goods & services. Kuri jye mbona gushyiraho RISA ari uburyo bwo gushaka gukosora ibibazo bya RDB/IT no kwicuza kuba barakuyeho RITA. Kuko urebye neza ntakintu gifatika RDB/IT yakoze since ijyaho.

Comments are closed.

en_USEnglish