Olivier Kwizera ashobora kujya muri Baroka FC yo muri South Africa
Baroka FC yo mu kiciro cya mbere muri Afurika y’epfo yamaze kumvikana na APR FC, kuri ‘transfer’ ya Olivier Kwizera umunyezamu wa w’iyi kipe y’ingabo kuva muri 2013.
Kuri uyu wa kane tariki 7 Nyakanga 2016, nibwo APR FC yemeje ko yamaze kumvikana na Baroka FC izamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka, imaze iminsi ishaka Olivier Kwizera.
Uyu munyezamu w’imyaka 21, yahisemo Baroka FC, nubwo hari andi makipe yo muri Afurika y’epfo akomeye yari yagaragaje ko amushaka, anohereza amabaruwa amusaba muri APR FC.
Muri aya harimo: Bidvest Wits FC, Maritzburg United FC, gusa bo ngo bashakaga kumukoresha igerageza, mu gihe Baroka yo izahita imuha amasezerano.
APR FC ngo ntizagora abasore bayo bifuza kujya hanze nk’uko byemezwa n’umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe bita Camarade.
“Olivier arimo gushaka Viza imujyana South Africa. Agomba kujya Kampala gushaka ibi byangombwa. Ntitwakwemeza ko azagenda kuko nta byangombwa arabona. Ariko ibyo kumvikana hagati y’amakipe yombi byo nta kibazo, kuko turashaka guha amahirwe abakinnyi bose bashaka kujya hanze.” – Kalisa Adolphe
Baroka F.C yashinzwe tariki 30 Ukuboza 2007, izamutse mu kiciro cya mbere (ABSA Premiership) muri uyu mwaka, nyuma yo kwegukana igikombe cyo mu kiciro cya kabiri (National First Division)
Ikinira kuri ‘Old Peter Mokaba Stadium’ yakira abantu ibihumbi 15. Iri mu mugi wa Polokwane.
Olivier Kwizera yageze muri APR FC 2013, avuye mu Isonga FC yakiniye kuva 2011.
Kwizera yagize ibihe byiza muri ‘saison’ ya 2014 aho yatwaye igikombe na APR FC ndetse anagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA ari kumwe na APR FC. Aheruka kandi kubanzamo mu mukino batsinzwe na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW