Digiqole ad

Kicukiro: hashize iminsi 5 umwana w’imyaka 5 aburiwe irengero

 Kicukiro: hashize iminsi 5 umwana w’imyaka 5 aburiwe irengero

Kuva ku cyumweru tariki 03 Nyakanga umuryango wa Mathias Murwanashyaka wabuze umwana wabo w’imyaka itanu, yari yazanye na Nyina mu mujyi wa Kigali mu birori bya batisimu bavuye i Nyamasheke, kuva icyo gihe kugeza ubu ntibaramenya irengero ry’umwana wabo.

Umwana waburiwe irengero kuva ku cyumweru gishize, ababyeyi be bari mu gahinda
Umwana waburiwe irengero kuva ku cyumweru gishize, ababyeyi be bari mu gahinda

Uyu mwana ngo yagiye asa n’ukurikiye umukozi wo mu rugo bari batumye kuri pharmacy, umwana ntiyongera kuboneka.

Uyu mwana w’umuhungu witwa Valentin Niyomugabo ariko bakunda kumwita Kazungu, afite imyaka itanu y’amavuko, ni mwene Mathias Murwanashyaka na nyina Velarie Twahirwa batuye mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu mwana yari yazanye na nyina muri batisimu kwa nyirarume utuye mu mudugudu w’Isangano, Akagali ka Ngoma mu murenge wa Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Nyirarume w’uyu mwana witwa Ntihemuka yabwiye Umuseke ko ibirori bari bafite bihumuje bugorobye umwana yacitse abakuru agasohoka akurikiye umukozi bari batumye kuri pharmacy, kuva ubwo umwana baramushakishije baramubura.

Avuga ko Police nayo iri kugerageza gushaka uyu mwana.

Ntihemuka ati “Muri iryo joro twarashakishije turaheba, bukeye kuwa mbere turashakisha turamubura, tujya kuri Police ku Kicukiro kugeza ubu nabo ntibaramubona, turahangayitse cyane, ababyeyi be bari mu gahinda, turasaba umuntu wese waba yaramubonye cyangwa wamubona kubitumenyesha cyangwa akabwira Police.”

Uyu mwana ubu amaze iminsi itanu aburiwe irengero.

Uwamubona yahamagara kuri numero 0788 241 249 ya nyirarume Ntihemuka cyangwa akamugeza kuri Police imuri hafi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish