Basketball: Ian na Brian Kagame bashobora gukina bahanganye n’Amavubi
Ikipe y’abanyarwanda biga muri USA barimo abana ba Perezida Kagame igiye gukina n’Amavubi U18 muri Friday Night Basketball show, izakurikirwa n’umukino wa nyuma wa Playoffs muri shampionat ya Basketball mu Rwanda kuwa gatanu.
Tariki 8 Nyakanga 2016 kuri Petit stade i Remera, hatageanyijwe ibirori bya Basketball, bitegurwa na ‘Sick city entertainment Rwanda’, ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.
Nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Ntwali Christian uyobora ‘Sick city entertainment’, ibi birori bizatangira saa 18h haba umukino wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, n’ikipe y’abana b’abanyarwanda biga muri Leta zunze ubumwe za America, barimo abana ba perezida Kagame (Ian Kigenza Kagame, na Brian Cyizere Kagame).
“Twari twasabye ko iyi kipe y’abana bakina muri USA yakina n’imwe mu ma Clubs akomeye mu Rwanda. Ariko FERWABA idusaba ko ahubwo yakina n’ikipe y’igihugu U18, kuko ari bo bari mu kigero kimwe cy’imyaka.
Muri iyi kipe harimo bamwe mu bana b’abayobozi b’igihugu cyacu. Harimo n’abana ba H.E Gusa ntituzi niba iyi kipe izabakoresha muri uyu mukino, ariko bakora imyitozo nk’abandi.” – Ntwali Christian
Uyu mukino uzatangira saa kumi z’umugoroba kuwa gatanu, uzakurikirwa n’umukino wa nyuma wa Playoffs, uzahuza Patriots BBC na IPRC South uzatangira saa mbili, kwinjira kuri iyi mikino yombi ticket ya macye ni amafaranga 1 000Rwf.
Mu kwezi gushize, aba bahungu bato ba Perezida Kagame bagaragaye bakina umupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu Amavubi U20 yakinnye umukino wa gicuti na Maroc.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ya Basketball iri kwitegura imikino y’igikombe cya Africa (The FIBA Africa Under-18 Championship), kizabera mu Rwanda kuva tariki 22-31 Nyakanga 2016.
Photos © R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW