Digiqole ad

Jacques Chirac ntazajuririra imyaka 2 yakatiwe

Uwahoze ari President w’Ubufaransa kugeza mu 2007, Jacques Chirac, nyuma yo gukatirwa n’urukiko rw’i Paris gufungwa imyaka 2 kuri uyu wa kane, ntabwo azajuririra iki cyemezo nkuko byatangajwe na Jean Viel umwunganira mu rubanza rwe.

Jacques Chirac mu bibazo/Photo Telegraph
Jacques Chirac mu bibazo/Photo Telegraph

Chirac yakatiwe gufungwa imyaka 2 (Avec Sursis) nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha nabi ububasha yahawe na rubanda.

Avec Sursis: Bivuze ko uwakatiwe, aguma kwidegembya (liberte) ariko akubahiriza amabwiriza yose yahabwa n’ubucamanza.

Urukiko rwa Paris rwasomeye Chirac adahari kubera ibibazo by’ubuzima, yahamijwe guhimba imyanya y’akazi 28 itabaho igihe yari umuyobozi w’umujyi wa Paris (1977 – 1995), ndetse n’inyerezwa ry’umutungo.

Amakuru dukesha France24 avuga ko uyu munsi kuwa gatanu, Chirac ari buhure n’abamwunganira mu mategeko ngo bavuga ne uburyo bari bujuririre iki cyemezo.

Ni ubwambere uwahoze ari umuyobozi w’igihugu cy’Ubufaransa akatiwe gufungwa n’urukiko, Chirac akaba yarahisemo kuburanishwa nk’umuturage nk’abandi bose nubwo yayoboye Ubufaransa.

Umuvugizi w’urukiko rw’i Paris, ndetse na bamwe mu baturage b’i Paris bavuze ko uyu mwanzuro ari ikimenyetso cyiza cya ‘Domokarasi’ mu Ubufaransa.

Christian Jacob wahoze ari Ministre ku ngoma ya Chirac, yavuze ko bimubabaje cyane, ko nta byinshi ashaka kuvuga ku cyemezo cy’urukiko, ariko ko umuntu akwiye kubazwa ibyo yakoze.

Umunya Vietnam, Anh Dao Traxel, umukobwa wa Jacques Chirac (fille adoptive) wari witabiriye isomwa ry’urubanza rwa se, n’amarira yatangarije itangazamakuru ko umubyeyi we arengana.

Jacques  Chirac,79,  yayoboye umujyi wa Paris, yabaye Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu, yabaye Ministre w’Intebe w’Ubufaransa inshuro ebyiri, yatorewe kuyobora Ubufaransa kandi inshuro ebyiri. Ubu akaba afite ibibazo by’ubuzima n’izabukuru byiyongereyeho n’iyi myaka ibiri akatiwe.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Ko mutavuze ko ari igihano gisubitswe (avec sursis) ?

  • A!!!!!!! wenda ibi byabera urugero abandi bakajya bareka kwitwaza ibyo baribyo bitewe nimyanya bafite.

  • Musobanure neza ibintu. Uburyo yafunzwemo mu gifaransa babyita prison avec sursis. Bivuze ngo ntafungwa byo kujya mu munyururu ahubwo bene uko gufungwa kuvuze ko iyo yibeshye akagira irindi kosa akora ahita ashyirwamo hatitawe kauba yakongera guharwa ayo mahirwe. Byumvikane ko atari gufunga bya gereza ariko ari kwihanangirizwa.

  • isi ntigira inyiturano koko

  • KUZIRA KWIBA (KUNYEREZA) KANDI WARIGEZE KUBA UMU-PRESIDENT W’IGIHUGU CYO MURI G8 ???

    NYAMARA UMENYA KWIBA BIDATERWA N’UBUKENE!!!!

  • aho bigeze kwiba cq kunyereza umutungo wa rubanda byaba byarabaye indwara idakira?ni mudufashe gukora ubushakashatsi mw’inyerezwa ry’imitungo

Comments are closed.

en_USEnglish