Digiqole ad

“Directeur technique” mushya ngo agiye gutangiza ‘Total Football’ mu Rwanda

 “Directeur technique” mushya ngo agiye gutangiza ‘Total Football’ mu Rwanda

Hendrik Pieter arashaka kuzana imikinire y’Abaholandi mu Rwanda

Nyuma yo gutangazwa na FERWAFA nka ‘Directeur technique’ mushya w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Hendrik Pieter de Jongh ngo arashaka gutangiza imikinire y’Abaholandi (total football) mu Rwanda, ahereye mu bana.

Hendrik Pieter arashaka kuzana imikinire y'Abaholandi mu Rwanda
Hendrik Pieter arashaka kuzana imikinire y’Abaholandi mu Rwanda

Tariki 14 Kamena 2016 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje umuholandi Hendrik Pieter nk’ushizwe igenzura n’iterambere rya ruhango y’u Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yaje asimbura umwongereza Lee Johnson, wavuye mu Rwanda muri 2015, agiye gutoza ikipe y’igihugu y’Ubuhinde.

Pieter de Jongh asobanura ingamba azanye mu Rwanda, yabwiye Umuseke ko ashaka gutangiza mu Rwanda uburyo bw’imikinire bw’Abaholandi bita ‘Total Football’.

“Nzi neza ko u Rwanda ari igihugu gifite impano z’umupira w’amaguru. Naganiriye n’abatoza b’inshuti zanjye  baciye aha mu myaka ishize nka Ernest Brandts (watoje APR FC 2010-2012) na Ivan Jacky Minaert (watoje Rayon sports), bambwira ko umuntu ufite gahunda yo kubaka ruhago mu Rwanda ari ahantu heza.

Ndifuza gutangiza imikinire mishya kandi igezwe ho ku isi. Ndumva benshi mu bakurikirana ibya ruhago bishimira imikinire ya FC Barcelona. Ni imikinire ishimisha abareba umupira, kandi inatanga intsinzi. Nimara kubaka neza gahunda yanjye mu Rwanda, nzatangiza total football, mpereye mu bato. Ku buryo ahazaza ha ruhago y’u Rwanda hazaba haryohera abanyarwanda.”  – Hendrik Pieter de Jongh

Hendrik  azaba yungirijwe na Mulisa
Hendrik azaba yungirijwe na Mulisa

Uyu mugabo uzaba wungirijwe na Jimmy Mulisa mu mirimo ye, yakomeje abwira Umuseke ko azanagerageza kujyana abakinnyi bato b’abanyarwanda gukina i Burayi, kuko ngo nkuko Abaholandi bashaka gutera imbere bishimira kujya mu makipe no mu mashuri y’umupira yo mu bwongereza, ni nako abanya – Afurika, baba bakwiye kujya gukina iburayi ngo bazamure urwego rwabo.

Akazi ko kuba Directeur technique Pieter de Jongh ahandi yagakoze ni muri Budapest Honvéd y’abakiri bato no muri KNVB mu Buholandi. Muri aka karere ka Africa y’uburasirazuba mu 2013-14 yatoje AFC Leopards yo muri Kenya.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish