Digiqole ad

Mu by’ukuri byagenze gute Diarra wa Rayon arwana n’abakinnyi ba APR FC

 Mu by’ukuri byagenze gute Diarra wa Rayon arwana n’abakinnyi ba APR FC

Wari umukino w’ishyaka n’amahane menshi cyane ku ruhande rwa APR FC, ndetse byatumye myugariro wa APR Emery Bayisenge asimburwa umukino ukiri mubisi. Aya mahane yaje gutuma abakinnyi barwana, Ismaila Diarra yarwanye n’abakinnyi ba APR FC umusifuzo abyitwaramo neza cyane. Umunyamakuru w’Umuseke yabashije gufotora uko byagenze….

Haburaga iminota 12 ngo umukino urangire, Ismaila Diarra yiruka ku mupira atanguranwa na Herve Rugwiro na Abdul Rwatubyaye ba myugariro ba APR,  maze basunikana rwose arawubatanga.

Bageze hafi ya ‘corner’ Rugwiro na Diarra bari kuwurwanira, Rwatubyaye nawe aregera barusha imbaraga Diarra ajya hasi ariko umupira urarenga.

Ari hasi, amaguru yabo yari akiri mu maguru ye, mu kuyakuramo bayakuyemo bamukandagira, ndetse Rugwiro agaragara akubita umugeri hagati y’amaguru uyu munyeMali.

Igitangaje, Rugwiro amaze gukora ibi yahise agwa hasi nk’aho ari we ukubiswe, yifata ku mutwe nk’aho bawumukubiseho arambarara hasi arahwera!!!

Diarra nyuma yo gukubitwa umugeri no gukandagirwa yahagurutse nawe n’umujinya ashaka gukubita Rwatubyaye wari ugihagaze umusifuzi wo ku ruhande n’abakinnyi cyane cyane Albert Ngabo bagerageza kumufata, biba akajagari.

Umusifuzi wo hagati yabyitwayemo neza, abanza kumva bagenzi be ababaza uko byagenze.

Amaze kubimenya neza yahaye ikarita y’umuhondo Herve Rugwiro na Ismaila Diarra.

Abafana ba Rayon bari kure bategereye aho byaberaga bari bagize ubwoba ko umukinnyi wabo agiye kubona ikarita y’umutuku.

Abafana ba APR FC bari kure batareba uko byagenze nabo bari bazi ko uyu mu nya Mali yishe myugariro wabo Rugwiro.

Ismaila Diarra yabashije gutanga umupira Herve Rugwiro
Ismaila Diarra yabashije gutanga umupira Hervé Rugwiro
Rugwiro aramugundagura ashaka kuwumwambura, inyuma Rwatubyaye nawe aje yiruka
Rugwiro aramugundagura ashaka kuwumwambura, inyuma Rwatubyaye nawe aje yiruka
Diarra bamutuye hasi ariko asa n'ugifite umupira mu maguru
Diarra bamutuye hasi ariko asa n’ugifite umupira mu maguru
Babaye nk'abawumuvana mu maguru barawurenza
Babaye nk’abawumuvana mu maguru barawurenza
Nubwo umusifuzi yari yamaze gusifura Rugwiro na Rwatubyaye bakomeje gushaka kuva mu maguru ya Diarra ariko bamukandagira
Nubwo umusifuzi yari yamaze gusifura Rugwiro na Rwatubyaye bakomeje gushaka kuva mu maguru ya Diarra ariko bamukandagira
Hano Rwatubyaye arasa n'uwabashije kuvanamo amaguru ye, Diarra nawe aragerageza ngo bamuveho batamukandagiye cyane
Hano Rwatubyaye arasa n’ushaka kubivamo ariko Rugwiro aracyahuze hejuru ya Diarra, uyu nawe aragerageza ngo bamuveho batamukandagiye cyane
Aha umupira warenze rwose, ariko Herve Rugwiro aragaragara agera umugeri hagati y'amaguru ha Ismaila Diarra
Aha umupira warenze rwose, ariko Hervé Rugwiro aragaragara agera umugeri hagati y’amaguru ha Ismaila Diarra
Diarra aragerageza kwikiza ari hasi ariko yari amaze gukubitwa
Diarra aragerageza kwikiza ari hasi ariko yari amaze gukubitwa
Rubwiro abonye ibyo akoze yahise yigwisha afashe ku mutwe nk'uhakubiswe kandi uwo bari bahanganye yari ari hasi. Diarra yagize umujinya ahagruka ashaka kwihorera kuri Rugwiro
Rubwiro abonye ibyo akoze yahise yigwisha afashe ku mutwe nk’uhakubiswe kandi uwo bari bahanganye yari ari hasi. Diarra yagize umujinya ahagruka ashaka kwihorera kuri Rugwiro
Umusifuzi arakomakoma mu gihe Rwatubyaye nawe bakigundagurana mu maguru amubuza kwegera mugenzi we Rugwiro uri hasi
Umusifuzi arakomakoma mu gihe Rwatubyaye nawe bakigundagurana mu maguru amubuza kwegera mugenzi we Rugwiro uri hasi
Intambara Diarra yahise ayihindukiza kuri Rwatubyaye wari umubujije nawe bahoze bahatanye ari hasi, baterana imigeri. Ku ruhande Kevin Muhire wa Rayon yitarukije rwose ati 'ibi simbirimo'
Intambara Diarra yahise ayihindukiza kuri Rwatubyaye wari umubujije nawe bahoze bahatanye ari hasi, baterana imigeri. Ku ruhande Kevin Muhire wa Rayon yitarukije rwose ati ‘ibi simbirimo’
Umusifuzi na Ngabo Albert wa APR FC baragerageza gufata Diarra bamubuza kurwana. ku ruhande Muhire Kevin rwose aracyagaragaza ko ibi bintu atabirimo nabusa
Umusifuzi na Ngabo Albert wa APR FC baragerageza gufata Diarra bamubuza kurwana. ku ruhande Muhire Kevin rwose aracyagaragaza ko ibi bintu atabirimo nabusa
Ngabo n'abasifuzi bombi barasa n'abakomakoma uyumunyaMali bati 'nyabuneka rekera aho'
Ngabo n’abasifuzi bombi barasa n’abakomakoma uyumunyaMali bati ‘nyabuneka rekera aho’
Hasi, Hervé Rugwiro wagirango yakubiswe n'inkuba arahwera
Hasi, Hervé Rugwiro wagirango yakubiswe n’inkuba arahwera
Umuganga nawe aba abonye akazi
Umuganga nawe aba abonye akazi

Photos© Evode MUGUNGA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

 

21 Comments

  • wagize ngo uwo muhashyi ni Savio mwagize akaryo gake mwirirwa mukubita imitego uko mwishakiye sha

  • urabona izi mbwa ukuntu zizi kwiphisha zikandagiye Diarra none umwe ariryamishije.

  • Arbitrage yo mu Rwanda nyikuriye ingofero, j’espere ko atari kuriya basifura match zose, kubona umuntu akandagirirwa hase akaba ariwe uhanwa.

  • imbwa ni izihe?@karekezi mwagiye mugira uburere

  • Turiya duhungu twigishijwe kurwana kabisa naho foot ntayo tuzi, bazaduhe pistol tujye turasa abanyamahanga tudashaka ko bakina muri shampionat.

  • Nange nari mpari niko byagenze rwose gusa mugize neza kubitwereka mu ma photos

  • Ikigaragara Rugwiro yakuraga akaguru ke uriya mu nye Mali yagacakiye mu maguru. Umugeri si uko uterwa aho harimo gufana. Jye mwese simbafana

  • aha intambara ni nk’indi da! Gisa abayobozi ba APR bakwiye gufatira ibihano aba basore babo kuko ntabwo berekanye discipline! Paece cup!

  • Et pourtant ibi byose byabaye ku munsi wo kwibohora? None se ntimutubwira ko twibohoye intambara? Halafu ibi byose mwakoze bikaba bihuriye he n’uyu munsi? None se murabona intambara zidakomeje? Cyangwa byatewe nuko Nyakubahwa H-E atari ahari? Rahira ko iyo aza kuhaba mwari kwigira nkayo yose????????????????

  • Ariko izi ***** zo muri APR zari zaje zizi ko amahane n’urugomo byazihesha insinzi hejuru y’ubuswa zifite?Baruhiye ubusa baranasebye bihagije!

  • Konumva bitari vyoroshe se? Usomye neza womengo Ni commentair da?!!! Ariko se ferwaf yoyo ibivugako iki kuvyabaye kwaboba kinyi?????

  • Iyo discipline berekanye ntibereye, kubakinyi gose. Ndasaba ntibaze bayerekane kubandi bbanyemahang igihe bazoba; bariko barakinana namahanga”kko igih bazokor ivyo bazoba basebeje igihugu. Bbahane vyakarorer, niho batazoger kwitumvira kurwna mukibuga

  • Umuseke mugaragaje ubunyamwuga n’ubuhanga muri iyi nkuru. Uyi nkuru yari ikwiye 2016 Prize of Photo Journalism. Big up, boys…

    • UM– USEKE, uyu munyakuru wafashe aya mafoto ararenze pe! Akwiriye ashimwe. Uburyo inkuru iteye, umuntu arayisoma nkaho ahibereye!

  • NTAKINDI BARI GUKORA KUBERA PANIQUE. MBEGA ABATOZA BA APR FC .MUGIHE DUFITE ABO BATOZA AMARIRA AZAHORA MU MU MASO. ABAFANA TURASHYIZE PE AGAHINDA KAZADUHERANA. IYO NIYO APRFC IGIYE KUZADUHOZA MU GAHINDA.MURAKOZE.

  • Aha! Gukina gishumba jye sinumva aho bizageza APR! Birasebeje kubona abakinnyi b’ikipe twizera yitwara kuriya kumunsi wo kwibohora

  • Birababaje pe! APR ntaho byabageza kwitwara uko mwitwaye kabisa!

  • Amahane nkaya muri Ruhago arasanzwe, cyane ko APR-RAYON ari classico hano mu Rwanda. Gusa mugikombe kiswe icyamahoro gukubita umukinnyi mugenzi wawe kuriya bigaragaza Petite mentalité wa mugani wa Cristiano Ronaldo. Igishimishije muri byose nuko Diarra wahohotewe arinawe watsinze igikona igitego. Hervé Rugwiro yari akwiye guhagarikwa imikino nk’i 3. Naho Gikundiro yo yongeye gushimangira ko ariyo kipe y’igihugu, ureke yamavubi ya dogoli atsinda rimwe mumyaka 10. Ni gake cyane ubona imbaga y’abanyarwanda bishimye babyina kariya kageni. Birashimishije cyane!!

  • Wowe ngo ni Karekezi ahubwo niwowe mbwa amakimbirane mumupira abaho ishyaka rigomba kubaho mugihe ukunda ikipe yawe naho uriya mukinnyi wanyu nawe afite amakosa yari yanze kubarekura mugabanye amagambo

  • APR FC rwose bariya bakinnyi mubagire inama ntibakongere ukundi, kubona bateranira kuri mugenzi wabo en plus w’umunyamahanga. Ese buriya iyo bamwica aho ntimwari kuba muhemukiye Igihugu cyacu mugatuma mutubihiriza ruhago.rwose ntimukongere. Kandi HE iyahaba ntimwari gukora ibyo. Umutoza wa APR aracyafite akazi pe,aya mafoto yafashwe neza arerekana uko byari bimeze.

  • abarayoon we uwabaroze ntiyakarabye APR muzi aho yabavanye none ngo ngwiki twarababohoje sha namwe murabizi none murishinga interahamwe zibarimo ari nazo nyinshi ngo zibateranye nigihugu imigambi yanyu yaratahuwe guteza akavuyo mu gihugu mwitwaje ikipe muzabaze ntimuzabigeraho kuko abazima bafana Rayon ntibazabibemerera ngaho muramena ibirahuri bya stade muraterana inkari mu masache apuu no muri APR abayifana bazana indispline cg abakinnyi bo barahamwa kuko APR ntabwo yahindutse. naho APR ifite ingufu peeeee uzabare ibikombe dufite nibyo gasenyi ifite utabariyemo igihe twari tuboshye. interahamwe ntegereje comments zanyu naho abafana nyabo ba rayon mwe mukomeze mwamagane ibiterahamwe nonstop.

Comments are closed.

en_USEnglish