Inzu za 1$ campaign icyiciro cyambere zigeze he zubakwa?
Amazu y’umushinga one dollar campaign ari kubakwa mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu mu karere ka Gasabo, imirimo yo kuyuba irakomeje, biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizarangira kubakwa muri Gashyantare 2012.
Iki kiciro cyambere kizakira abana b’impfubyi 200, guhitamo abazakirwa ku ikubitiro bikaba byaratangiye nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bayobozi ba AERG (Association des Etudiants Rescapés du Genocides) ku rwego rw’igihugu.
Guhitamo impfubyi zizakirwa n’uyu mushinga bizashingira ku bafite ibibazo kurusha abandi, abana batagira imiryango ibakira, abafite uburwayi bukomeye bushingiye ku ngaruka za Genocide n’abiga ariko batagira aho bataha.
Ikiciro cyambere kiri kubakwa ni amagorofa abiri, imwe izacumbikira abana, indi ikazaba ikorerwamo indi mirimo nko guteka no kuriramo (dining room)
Abana b’impfubyi bazakirwa muri uyu mushinga wa One dollar campaign, bakazabeshwaho n’ubuvugizi bazagenda bakorerwa n’imiryango itandukanye itabogamiye kuri Leta nkuko AERG ibyemeza.
One dollar campaign igamije kubaka amazu ane, imwe ya etages enye izakira abanyeshuri bagera ku 192, inzu yo kuriramo n’igikoni (dining room), inzu mberabyombi yakwakira abantu 350, ndetse n’inyubako izakorerwamo imirimo yinjiza amafaranga. Hakazubakwa kandi ibibuga by’imikino y’intoki.
Photos: Rugira R.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
9 Comments
Imana izahe umugisha abagize iki gitekerezo, abatanze inkunga, ndetse n’ababishyize mu bikorwa
nasomye message nyinshi ariko ntayanshimishije nkiya PETER,gushima nimpano nziza,nibake bibuka gushima no kunyurwa iyo bamaze kubona icyo baribakeneye.Imana yaguhaye iyo mpano ikongere imigisha muvandimwe.
nimukomereze aho mufashe izo nzirakarengane, kuko ntizabyihamagariye ariko muzabikorane ubushishozi turabizera, kandi ukoraneza ukayisanga imbere abo bana nabo baharanire kuba abantu babagabo bikure muri ibyo bibazo mwiga neza kandi mutiyandarika bana bacu muhumure uwiteka azabarengera mujye mumwiyambaza muri byose kuko arabishoboye.
NI NGOMBWA KO DUFATA IYA MBERE NK’ABANYARWANDA TUGAKEMURA IBIBAZO BIREBA IGIHUGU CYACU TUDATEGEREJE AMAHANGA. CONGS BANYARWANDA MWATEYE INKUNGA ICYO GIKORWA. YOU ARE A PRIDE FOR OUR NATION!
songa mbere rwanda nabateye imbere niyonzira banyuzemo
Ndashima Diaspora nyarwanda kuri iki gikorwa kabisa. Iman ibongere kandi mukomeze muteze igihugu cyanyu imbere. Ni mwibuke ko ibendera y’U Rwanda igomba guhora iri hejuru cyane. Big up!!!! Naho abirirwa basebya U Rwanda bo ni bareker’aho kuko nta kabuza tugomba gutera imbere kuko niryo sezerano.
May the Lord continue to bless Rwanda and its leaders for this noble cause.
Ibi nibyo birya wa mubirigi wita abantu ngo ni nyakamwe. Ni baze Kagame abahe amasomo ya Demokarasi. Kutagira Leta imyaka igashira indi igataha barangiza bakirirwa babwejagura gusa.Banyarwanda iyi ni intambwe idasubira inyuma twiheshe agaciro ubundi abadusuzugura bazatwubahira ibyiza tuzaba tumaze kugeraho.
Muraho ntabantu bubaka amazu yo kugurisha tukajya twishyura buhoro buhoro.
Niba bahari mundangire.
Comments are closed.