Digiqole ad

U Rwanda na Tanzania turi abaturanyi tugomba kubana mu mahoro- Mushikiwabo

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louis Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, tariki 8 Kanama 2013, yatangaje kon’ubwo Tanzania ikomeje kwirukana Abanyarwanda, kimwe n’ibindi byose bishobora kubaho bigamije guhungabanya umubano w’ibihugu byombi, ngo u Rwanda rurifuza umubano mwiza na Tanzania.

Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louis Mushikiwabo

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louis Mushikiwabo

Minisitiri Louis Mushikiwabo yavuze ko ubwabyo kuba u Rwanda na Tanzania ari ibihugu bituranye bidakwiye kugirana amakimbirane.

Agira ati “U Rwanda na Tanzania turi abaturanyi tugomba kubana mu mahoro. Ibihugu byombi bisangiye byinshi mu bucuruzi n’ibindi, twifuza ko byanagirana umubano uzira amakemwa.”

Minisitiri Mushikiwabo, akomeza avuga ibibazo bivugwa mu mubano w’u Rwanda na Tanzania bigomba gushakirwa igisubizo kuko igikuru ari umubano w’ibihugu byombi.

Ku kibazo cy’Abanyarwanda barimo kwirukanwa igitaraganya muri Tanzania, Mushikiwabo yavuze ko batigeze babimenyeshwa mbere ngo bagire imyanzuro babifataho, ariko ngo ubu u Rwanda rurimo gushyira imbaraga zishoboka mu kubafasha kubona uko batangira ubuzima bushya mu Rwanda no kubacungira umutekano.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Mushikiwabo yanifurije ukwishyira ukizana Abanyatanzaniya baba mu Rwanda, ngo bagomba kumva ko ari nkaho bari iwabo kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwette nawe yari yatangaje ko igihugu cye kifuza umutekano usesuye n’u Rwanda.

Nyuma yo kubivuga ahubwo abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abo mu gice cy’uburengerazuba gihana imbibe n’u Rwanda bakajije umurego mu kwirukana Abanyarwanda bahatuye.

Abirukanwa bavuga ko bamburwa byose bakirukanwa nabi, ndetse ngo hari n’abatandukanywa n’imiryango yabo cyane cyane abashakanye n’Abatanzaniya.

Vénuste Kamanazi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish