Jay Polly na AmaG muri SOS Kageyo bishimanye n’abana
Kuri uyu wa gatanu abana bo mu kigo cya SOS mu murenge wa Kageyo akarere ka Gicumbi bizihije umunsi w’umwana w’umunyafrica aho bishimanye n’abahanzi AmaG the Black na Jay Polly babahaye ubutumwa bwo kwitabira ishuri.
Abana bagaragaje ko bakunze cyane aba bahanzi kuko baririmbanaga nabo indirimbo zabo.
Uyu munsi aba bana bahawe ubutumwa bugendanye no kwita ku masomo yabo ndetse no kubabwira ko nta mwana ukwiye kujya kuba ku muhanda no kureba uko abakiri mu muhanda bakurwamo bagashakirwa imiryango ibarera nabo bakabona uburenganzira.
Charlotte Benihirwe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko uburere bwiza ku mwana ari inkingi y’iterambere ku rwego rwisi no mu Rwanda.
Uyu muyobozi yagarutse ku bibazo abana bagihura nabyo birimo ibituma bajya mu mihanda kubera ubukene mu miryango cyangwa amakimbirane, abana bakoreshwa imirimo ivunanye, abakurwa mu mashuri n’ibindi, avuga ko Akarere ka Gicumbi n’abafatanyabikorwa bako bakangurira ababyeyi kwitabira ibiganiro bigamije kongera uburere n’uburezi baha abana babarinda ibi bibazo.
Umuhanzi Jay Polly na AmaG the Black nabo bahaye ubutumwa aba bana bujyanye no gukunda ishuri no kubaha ababyeyi babo.
Iki gikorwa cyaranzwe no guha abana impano zirimo imipira yo gukina n’ibitabo byo gusoma ku buntu.
Ibigo bya SOS bikorera mu turere tune tw’ igihugu, bigira amashuri y’incuke, abanza n’iryisumbuye, hagamijwe kureba uko umwana yabaho neza.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ Gicumbi
1 Comment
Ibi nibintu byiza cyane.Mujye musuranaho mu byaro mumenyuko babayeho.
Comments are closed.