Umwe mu banyamakuru ba mbere b’Umuseke yarushinze
Daddy Sadiki Rubangura, ni umunyamakuru watangiranye n’ikinyamakuru Umuseke.rw guhera muri Werurwe 2011, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Kamena yasezeranye n’umukunzi we Rolande Umuhoza (Cyuzuzo) kubana nk’umugore n’umugabo uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.
Daddy Sadiki Rubangura n’umukunzi we bamaranye igihe cy’umwaka bakundana basezeraniye imbere y’inshuti n’abavandimwe mu murenge wa Remera Akarere ka Gasabo, bemeranya kuvanga umutungo mu buryo busesuye.
Daddy Rubangura ni umukozi wa gatanu wa Umuseke IT Ltd ushyingiwe akorera iyi kompanyi y’ikoranabuhanga n’itangazamakuru, bagenzi be bane bose bakaba bakiri abakozi bayo.
Daddy Sadiki ni umunyamakuru wagize uruhare runini mu kubaka ikinyamakuru Umuseke aho kigeze ubu.
Ni umunyamakuru kandi wagize uruhare rwe mu kugira icyo amarira umuryango Nyarwanda mu nkuru zirenga 732 (mu gihe cy’imyaka itanu) yanditse zirimo izatanze umusaruro mu buryo butaziguye mu zabaga zijyanye n’ubuvugizi.
Rubangura ni umunyamakuru wihuta mu nshingano ahawe, wubahiriza igihe, w’ikinyabupfura kandi ukunda akazi ke.
Akazi yoherejwe gukora n’ako yakoze abyibwirije yabyujuje kigereranyo cya 75% ibi byatumye abiherwa igihembo cy’umukozi witwaye neza mu bakozi ba UM– USEKE IT Ltd mu 2014.
Ubukwe bwe n’umugore we buzataha tariki 03/07/2016.
Ikipe y’Umuseke imwifurije urugo ruhire.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Bafite couple nziza.natwe abakunzi b umuseke tubifurije urugo ruhire
Congs Daddy Uwiteka akubakire. Nkunda ukuntu ukora ibintu ubizi inkuru zawe ziba zifite ubwenge kandi IMANA IGUHE UMUGISHA kubo wavuganiye ubuzima bwabo bugahinduka urugero rumwe muri nyinshi ni wa mwana wari urwaje nyina muri CHUK. Be blessed bro
Congratulations! Imana ibubakire!
muraberewe pe .urugo ruhire.
Merci mon ami , merci d’oublier le celib, tu deviens plus resnsable, une seule chose qui te restes c’est batir ton foyer sur un fondement solide qui est Jesus Christ.
Bonne chance et mes felicitations.
Icwiii we, muraberewe cyane, imana izabahe hungu nakobwa. imana izabubakire
congz Rolande and Dady
Mubyukuri njye ntakindi nabona mvuga uretse kubifuriza ishya nihirwe. Dady ni umunyamakuru wumunyamwuga ntajarajara nkabo ntavuze.imana izabibafashemo
Imana izabe hungu na kobwa kandi izabane nabo ubuzima bwabo bwoseeeee tubari inyuma congz
Comments are closed.