Digiqole ad

Sena y’u Rwanda yatumiye za Federations z’imikino zose zanga kwitaba!!!

 Sena y’u Rwanda yatumiye za Federations z’imikino zose zanga kwitaba!!!

Bamwe mu basenateri bagize iyi komisiyo bicaye bategereje abayobozi ba za Federation

Seneteri Galican Niyongana Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda muri iki gitondo yatangaje bidasanzwe ko batumira abayobozi ntibabitabe. Uyu munsi bari batumiye Federation z’imikino mu Rwanda bategereza abayobozi bazo barabura inama irasubikwa.

Bamwe mu basenateri bagize iyi komisiyo bicaye bategereje abayobozi ba za Federation
Bamwe mu basenateri bagize iyi komisiyo bicaye bategereje abayobozi ba za Federation

Bibaye muri iki gitondo aho iyi Komisiyo y’Abasenateri yari guhura n’abahagarariye za fédérations z’imikino inyuranye mu gihugu bagamije kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma mu birebana no guteza imbere siporo mu Rwanda.

Mu Nteko na Sena ni hamwe mu hantu mu gihugu bubahiriza amasaha, iyi gahunda yari iteganyijwe saa tatu za mugitondo. Aya masaha yageze nta n’umwe wo muri Federation zirenga 10 batumiye urahagera.

Mu Rwanda hari Federation z’imikino zigera kuri 30, izifite ubuzima gatozi ari nazo zishobora kuba zari zatumiwe ni 18.

Senateri Galican Niyongana avuga ko batazi impamvu izi federations zititabye ubutumire bwa Sena, kandi bazi neza ko bwabagezeho mu byumweru bibiri bishize.

Avuga ko ndetse na Minisiteri yagiyeyibutsa abatumiwe.

Ati “Ubu inama turayisubitse, turi buvugana nabo tumenye impamvu batitabiriye, yenda baba bafite impamvu ifatika tuzavugana nabo tumenye impamvu.”

Ubusanzwe amategeko arasobanutse iyo Inteko Ishinga amategeko yagutumiye ukagira impamvu ituma utaza ubimenyesha mbere ariko bo ngo ntabyo bamenyesheje.

Saa tatu zuzuye Abasenateri na bamwe mu banyamakuru bari bageze mu cyumba Sena yakiriramo abo yatumiye. Nta muyobozi wa Federations n’imwe wari wahageze.

Abasenateri ubusanzwe bavuga ko bategereza umutumirwa wakererewe mu gihe cy’iminota 15 nyuma yayo iyo atarahagera bagasubika iyo gahunda bagakora ibindi. Niko byagenze.

Umuyobozi wa Federation y’umukino wa Chess (Jeu d’échecs) yinjiye aha ku Nteko Ishinga Amategeko saa tatu n’imonota 23 naho uwa Tennis yo kumeza ahagera saa tatu na 35. Basanze abasenateri bagize iriya komisiyo basohotse.

Saa tatu zageze imyanya abayobozi ba za Federation bateguriwe kwicaramo nta n'umwe urahagera
Saa tatu zageze imyanya abayobozi ba za Federation bateguriwe kwicaramo nta n’umwe urahagera

FERWACY ngo yabonye ubutumire ejo

Inteko ubutumire bwayo ngo yabugejeje kuri MINISPOC mu byumweru bibiri bishize.

Eugene Semigabo uyobora Federation ya Tennis de Table avuga ko ubutumire yabobonye mu byumweru bibiri bishize.

Ati “Ministeri ya sports yadutumiye ibinyujije mu nyandiko, njye sinakererwe, nahageze ku gihe, ariko ntinda ku irembo mu gikorwa cyo gusaka. Abandi bo sinzi impamvu bataje, ariko nkeka ko batabihaye uburemere kuko nta no kwibutsa kwabayeho.”

Tumubajije niba kuba ama federation atari inzego za leta, ataribyo bishobora kuba batitaba sena, yasubije ati:

Ama federation  yose abarizwa muri ministeri ya sport kandi yo ni urwego rwa leta runagenzurwa nayo. Tuba tugomba gukurikiza no kubahiriza inshino z’iyi ministeri, kwitaba ibikorwa bya leta ni inshingano zacu rwose. Ndumva atari impamvu yatuma bagenzi banjye batitaba.”

Kevin Ganza wo muri Jeux d’echec we yavuze ko yakererejwe n’umubyigano w’imodoka mu muhanda.

Aimable Bayingana umuyobozi wa Federation yo gusiganwa ku magare yabwiye Umuseke ko FERWACY ubutumire kuri E Mail yabubonye ejo kuwa kane, kandi we akaba yari yamaze gufata izindi gahunda uyu munsi.

Hon Senateri Gallican Niyongana avuga ko za Federations zitigeze zibabwira impamvu bataje
Hon Senateri Gallican Niyongana avuga ko za Federations zitigeze zibabwira impamvu bataje
Eugene Semigabo
Eugene Semigabo yemeza ko ubutumire yabubonye mu byumweru bibiri kandi atakererewe ahubwo yatinze ku muryango bamusaka
Kevin Ganza uyobora Jeu d'échecs yavuze ko yakererejwe n'umubyigano w'imodoka mu muhanda
Kevin Ganza uyobora Jeu d’échecs yavuze ko yakererejwe n’umubyigano w’imodoka mu muhanda

Umuyobozi wa Federation y’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, we uyu munsi biteganyijwe ko asomerwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ku bufatanyacyaha ashinjwa mu gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo n’ubucuti mu gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA.

Photos © R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ndabasabira kugirango badafungwa none cyangwa mu minsi irimbere.

    • Eh namwe musigaye muniga abantu yego ko .

  • Ubundi se bari kuvuga iki? Uburyo bayobora nabi za federations zabo?
    Uwabafunga bose bose gusa

  • nyiricyaha ahanywe dutegereze ubutabera

  • ibintu byo mu Rwanda biba bisekeje! Igikuba gicike rero ngo nuko amashyirahamwe atitabye abasenateri?! Abasenateri nibo bagombye guhaguruka bakajya kuyareba bakaganira! Ariko nsigaye mbona Inteko ishinga amategeko aho kugenzura Guverinoma ahubwo yarabisimbuje kugenzura amashyirahamwe! Amashyirahamwe niyo yagombye kugenzura imikorere y’intumwa zayo nazo zikajya kuyakorera ubuvugizi! kuko amashyirahamwe yigenga ari amashami ya Sosiyete sivile. Ndabeshya?!

    • Oya gahunda nukubyuka ukurira V8 ukajya kunteko, ibindi waba urigupfobya akazi kabo.Kuko tugomba kuba turihafi yuwadushyizeho.None habaye ikintu ukahabura wavuga ngwiki? ntzuwirukanwe ejobundi kuko atagiye kwakira abantu ku kibuga kandi ataranabigizemo ndavuga urwo rugendo? kandi yaje gupfukama imbere yumwami asaba imbabazi.

  • Iyi ni negligence rwose kugirango Sena ibahamagare bayisuzugure? ubwose bakubaha abobayobora batubaha leta kdi ariyo itinyitse ra? buriwese rwose ukwiye kwisobanura kdi itegeko rigakurikizwa.

  • Ubundi mperuka za fédérations zihurira muri Comité Olympique. Ntibyumvikana ukuntu abatumirwa 18 babura kandi bahamagawe na SENA. Kereka niba bumva SENA ntacyo imaze.

    • HE ahari baba baje cyangwa ingabo zikajya kubazana ahobari hose kungufu.

  • eehh ko mbona murwanda hari kugenda havuka ibigande ra?.. umuturage usoma iyi nkuru azumvira bigoye. cyakoze nabo bahanwe 2weeks ni iminsi myinshi yo kuba wamenye sms. so ni negrigeance

  • C’est leur moyen d’expression du mecontentement.

  • […] cyumweru gishize Federations zose ntizitabye ubutumire bwa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira …, uyu munsi noneho zitabiriye ubutumire aho Abasenateri bazisabye gushaka abaterankunga zikigenga […]

Comments are closed.

en_USEnglish