Digiqole ad

Abongereza batoye kuva mu muryango wa European Union

 Abongereza batoye kuva mu muryango wa European Union

Umwe mu baturage ba Londres arishimira ko Ubwongereza bwatoye kuva muri EU

Iri joro amajwi yabaruwe nyuma y’amatora yagaragaje ko Abongereza benshi bahisemo ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi. Impinduka z’amateka zizatigisa uriya muryango ku buryo bukomeye kuko Ubwongereza bwari umunyamuryango w’imbaraga.

Umwe mu baturage ba Londres arishimira ko Ubwongereza bwatoye kuva muri EU
Umwe mu baturage ba Londres arishimira ko Ubwongereza bwatoye kuva muri EU

Kugeza ubu mu bice by’Ubwongereza uko bagiye batora muri rusange ngo abatoye kuva muri EU ni 52% naho abatoye kuguma muri uyu muryango ni 48%.

Ibi bisa n’ibyarangije urugendo rwa David Cameron utabyifuzaga, gutora kuvamo byagize imbaraga cyane mu gice cy’Ubwongereza na Wales nubwo bwose kuguma muri EU byari bishyigikiwe cyane muri Scotland no mu mujyi wa London.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe David Cameron agira icyo atangaza nyuma y’uku gutsindwa kw’uruhande yari ariho, hari impuha z’uko ari buhite atangaza ko yeguye ku nshingano ze.

Abongereza bari ku isonga rya ‘campaign’ yo kuva muri EU nka Nigel Farage batangaje ko uyu munsi batoyeho (tariki 23 Kamena) ari umunsi w’Ubwigenge bw’Ubwongereza.

Uko batoye kugeza ubu
Uko batoye kugeza ubu
Urubyiruko rw'abongereza rwishimira ko Ubwongereza bugiye kuva muri EU
Urubyiruko rw’abongereza rwishimira ko Ubwongereza bugiye kuva muri EU

UM– USEKE.RW

en_USEnglish