Digiqole ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball n’umukunzi we bashyingiwe

 Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball n’umukunzi we bashyingiwe

Christophe Mukunzi Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Nice Giramata Muhizi kuva kuri uyu wa kane nimugoroba ubu ni umugore n’umugabo nyuma yo gushyingirwa byemewe n’amategeko mu murenge wa Remera kuri iki gicamunsi.

Mukunzi na Muhizi bicaye mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Remera
Mukunzi na Muhizi bicaye mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Remera

Mukunzi  akina Volleyball nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Payas Belediye Spor Voleibol muri Turukiya, mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba aribwo yari yeretse umuryango we uyu mugore bashyingiranywe none nyuma y’imyaka itanu bakundana bahujwe na Voleyball.

Mukunzi bagenzi be bita Giba, yabwiye Umuseke ko uyu mukunzi we bamenyanye mu 2011.

Ati “Bwa mbere mpura  na Giramata nakinaga muri ASV Blida yo muri Algeria. Ariko mu kiruhuko iyo nazaga mu Rwanda nakiniraga Lycée de Nyanza. Bwa mbere twahuriye kibuga cya Volleyball cya Kimisagara yaje gufana Lycée de Nyanza kuko ariho yigaga.

Byarantangaje kubona umukobwa uza kudufana kandi twakiniye i Kigali, umukino urangiye naramwegereye turaganira. Twakomeje  kujya tuvugana kugera dukundanye, none birangiye dusezeranye kubana.”

Ubukwe bwa bombi buzataha tariki 09 Nyakanga 2016 aho azasaba uyu mukobwa iwabo bakanasezerana imbere y’Imana n’abantu muri Paroisse ya Kicukiro uwo munsi.

Baritunganya mbere y'uko Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge ahagera
Baritunganya mbere y’uko Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ahagera
Mukunzi na Muhizi hamwe n'ababherekeje kuri uyu munsi
Mukunzi na Muhizi hamwe n’ababherekeje kuri uyu munsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge ababwira ko bagomba kubana uko amategeko y'u Rwanda abiteganya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ababwira ko bagomba kubana uko amategeko y’u Rwanda abiteganya
Bombi bakurikiye impanuro z'uyu muyobozi
Bombi bakurikiye impanuro z’uyu muyobozi
Mukunzi niwe wabanje kurahira kubana na Muhizi uko biteganywa n'amategeko ndetse bemeranya kuvanga umutungo mu buryo busesuye
Mukunzi niwe wabanje kurahira kubana na Muhizi uko biteganywa n’amategeko ndetse bemeranya kuvanga umutungo mu buryo busesuye
Nice Muhizi nawe arahirira kuzabana na Mukunzi uko
Nice Muhizi nawe arahirira kuzabana na Mukunzi uko
Bashyira umukono ku masezerano bagiranye imbere ya Leta, inshuti n'ababyeyi
Bashyira umukono ku masezerano bagiranye imbere ya Leta, inshuti n’ababyeyi
Mukunzi niwe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball
Mukunzi (uri imbere) kuva 2011 niwe kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball

Photos © R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • very nice to you

  • Waouh. Mukunzi Courage. Nkuzi Kera i Kirinda ukiri Gato. Imana igukuze muri byose.

  • Congratulations captain!!

  • Wow ! Congz capitain! Ibi bintu ndabishyigikiye

Comments are closed.

en_USEnglish