Digiqole ad

Inkongi y’umuriro ngo ntiyitaweho kandi ari ikiza cyangiza byinshi vuba

 Inkongi y’umuriro ngo ntiyitaweho kandi ari ikiza cyangiza byinshi vuba

Inzu yafashwe n’inkongi ibiyirimo birakongoka

Dr Ignatius Mugabo umushakashatsi akaba n’impuguke mubyo guhangana n’inkongi y’umuriro yatangaje ko abona mu Rwanda inkongi y’umuriro abantu batita ku kuyirinda kandi nyamara ari ikiza gikomeye kiza vuba kikangiza byinshi cyane mu gihe gito. Hagati ya 2012 na 2014 umuriro ngo wangije ibintu by’agaciro ka miliyari eshanu z’amanyarwanda.

Inzu zirashya zigakongoka kandi ngo akenshi hafi haba hari ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya umuriro bigitangira gusa benshi ngo ntibaba bazi kubikoresha
Inzu zirashya zigakongoka kandi ngo akenshi hafi haba hari ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya umuriro bigitangira gusa benshi ngo ntibaba bazi kubikoresha. Iyi ni inyubako yahise bikabije umwaka ushize i Musanze

Mu Rwanda ngo nta mbaraga nyinshi abona zishyirwa mu gukumira inkongi no kuzihagarika mu gihe zabayeho.

Dr Mugabo ati “Inyubako zose mubona aha zikomeye ikintu gishobora kuzangiza mu gihe gito ni umuriro, umuriro ushobora gutwika inyubako ikomeye mu minota 10 ikaba irarangiye. Ariko usanga abantu babyitaho iyo zabaye ikibazo, iyo birangiye baricecekera.”

Uyu mushakashatsi avuga ko inzu itangira gushya abantu bareba Police ikahagera igakora uko ishoboye, kandi ngo bitangira hafi aho hari ibikoresho byo kuzimya umuriro ariko abantu ntibabyiteho kuko baba batanazi kubikoresha.

Ati “Usanga benshi batazi icyo bakora iyo inkongi ibaye, umuntu atazi gukoresha igikoresho kizimya umuriro kimuri iruhande cyangwa nacyo kidakora kuko abantu batabyitaho.”

Dr Mugabo asaba Leta gushyira imbaraga mu kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyarwanda mu kwirinda no guhagarika inkongi zigitangira kuba.

Antoine Ruvebana Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri yo gukumira ibiza no gucyura impunzi avuga ko hari ubukangurambaga bukorwa ku kurwanya inkongi z’umuriro mu gihugu n’ingamba zinyuranye zafashwe.

Ati “Buri karere (mu Rwanda) kazagira imodoka irwanya inkongi y’umuriro, buri karere ko mu mujyi wa Kigali ko kagire irenze imwe.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Abasyiraho gahunda yo gushyira ibyo bikoresho mu mazu,nsanga ari gahunda nziza cyane. Mbona bagakwiye kujya batanga n’amahugurwa ku baturage y’ukuntu bikoreshwa. Usibye ko gushya bigakongoka byo ntaho bitaba n’iBurayi hari ikoranabuhanga n’ibikoresho bikataje birahaba.

    • Ndashimira MDMR na Police y’u Rwanda, Batanga amahugurwa kubuntu,kandi byatanze umusaruro ugaragara.Ahubwo buri wese namenye ko kwirinda ari itegeko, no kumenya gukoresha za kizimyamoto ari uburenganzira. Aya amahugurwa, atangirwa Ubuntu, ubukangurambaga burakorwa. Ahubwo abantu Bose nibahindure imyumvire kuko amakuba adateguza.Iwacu I Muhanga, twabonye umusaruro mwiza wavuye mu amahugurwa MDMR na Police baduhaye, inkongi zaragabanutse cyaneeee. Uyu mushakashatsi nawe ndamushimira, ariko nave mumagambo agaragaze ibikorwa, wadufashije ukigisha abaturage bakwegereye, aho kuvuga ibitagenda gusa.iyo inkongi ibaye, hangirika byinshi, hagahomba benshi nawe urimo, kuko nzi neza ko ukunda igihugu cyawe kandi ucyifiriza ibyiza n’iterambere rirambye.

Comments are closed.

en_USEnglish