Digiqole ad

Kirehe nanone havutse umwana ufite imitwe ibiri

 Kirehe nanone havutse umwana ufite imitwe ibiri

Ku kigo nderabuzima cya Rwantonde mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, havukiye abana bafite imitwe ibiri n’igihimba kimwe, aba bana b’abahungu bavutse 22 Kamena 2016 babyawe n’umukobwa w’imyaka 18.

Aba bana bahise bitaba Imana bakivuka
Aba bana bahise bitaba Imana bakivuka

Tariki 23 Gashyantare uyu mwaka mu bitaro bikuru bya Kirehe naho hari havukiye abana nk’aba.

Umuganga kuri iki kigo nderabuzima yabwiye Umuseke ko aba bana bavutse ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ariko bagahita bapfa, gusa ngo umubyeyi wabo ameze neza.

Ubusanzwe ibi bifatwa nk’abana b’impanga bavukanye igihimba kimwe.

Ubu burwayi ahandi bwabaye mbere babwita “Dicephalic parapagus” bushobora kuba ku mwana umwe ku 100,000  bavutse, uvukanye iki kibazo akagira 60% by’ibyago byo gupfa.

Aba bana bavukiye i Kirehe bafite amaboko abiri n’amaguru abiri urebeye inyuma kandi bafite n’igitsina kimwe.

Dicephalic parapagus isobanurwa nko gufatana kw’abana bavutse kudasanzwe (twin conjoinment) aho baba basangiye igihimba kimwe bafite imitwe ibiri.

Kubera ko baba basangiye igihimba kimwe ntabwo bishoboka gutandukanya abana bavukanye ‘dicephalic parapagus’ basangiye igihimba.

Mu Buhinde naho mu 2014 havutse abana nk’aba bitaba Imana hashize iminsi 20.

Abandi bana bavutse gutya mu Bwongereza, mu Buhinde na Bangladesh bose bagiye bapfa nta ugejeje iminsi 25.

Ababayeho bazwi cyane kugeza ubu ni abakobwa b’impanga Abigail na Brittany Hensel bavukiye muri Leta ya Minnesota, USA ubu bafite imyaka 26.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

5 Comments

  • Hari ibyatsi ushobora kunywa umwana akavuka ameze kuriya, ibyo si igitangaza.

    • MPORA NIBAZA NIBA MU RWANDA BYEMEWE KUJYA MU CYUMBA CY’ABARWAYI UGAFOTORA….

  • biteye ubwoba nukuri erega nisi irashaje

  • Haaaaaa!!mana,ivyo se konumva bindenze Ra?? Ubuse twovugako ivyo arivyiza kubanta babantu? Mukama tabara isi kko igeze ahanyuma nukur

  • mana we tabara nukuri birakomeye

Comments are closed.

en_USEnglish