Digiqole ad

Musanze: Umugabo w’imyaka 35 yimanitse mu giti arapfa

 Musanze: Umugabo w’imyaka 35 yimanitse mu giti arapfa

Birashoboka ko mu minsi iri imbere, nugerageza kwiyahura bikanga uzabiryozwa

Amajyaruguru – Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Kamena 2016 ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo mu kagali ka Kamwumba, Umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze hagaragaye umugabo w’imyaka 35 wapfuye yimanitse mu giti akoresheje umugozi.

Yitwa Eric Mwiseneza nk’uko abaturage bamubonye mbere babibwiye Umuseke.

Umuntu wamubonye mbere ngo yavugije induru atabaza abantu baraza basanga yapfuye nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira

IP Gasasira ati “Yiyahuye koko yanapfuye ariko turacyakurikirana ntituramenya impamvu nyakuri yabimuteye”

IP Gasasira yatangarije Umuseke ko amakuru ahari ari uko Mwiseneza, wari wubatse, ntakibazo yari afitanye n’umugore we.

Abaturage batuye aha babwiye Umuseke ko kugeza ubu nabo bataramenya icyatumye Mwiseneza yiyahura kuko ngo batari basanzwe bamuziho ibibazo byatuma yiyahura.

IP Gasasira atanga ubutumwa bwibusa abantu ko ikibazo uko cyaba kimeze kose kwiyahura atari umuti  ahubwo uwiyahuye asiga ibibazo byinshi inyuma ye.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Gutoroka gereza y’ubuzima muri buriya buryo ntabwo byemewe n’amategeko, yaba ay’igihugu yaba n’ay’Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish