Digiqole ad

V.Ndayisenga nta kizere cyo kwisubiza shampiyona y’u Rwanda kubera imvune

 V.Ndayisenga nta kizere cyo kwisubiza shampiyona y’u Rwanda kubera imvune

Valens Ndayisenga nta kizere cyo kwisubiza shampiyona afite

Mu mpera z’iki cyumweru harakinwa shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amagare. Gusa Valens Ndayisenga watsinze umwaka ushize muri ‘individual time trial’ nta kizere afite cyo kuyisubiza kubera imvune.

Valens Ndayisenga nta kizere cyo kwisubiza shampiyona afite
Valens Ndayisenga nta kizere cyo kwisubiza shampiyona afite

Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amagare, ifite ibice bibiri. Kuwa gatandatu tariki 25 Kamena, hazaba isiganwa ryo gusiganwa n’igihe, umuntu ku giti cye (Individual Time Trial), ku cyumweru basiganwe mu muhanda (Road Race).

Valens Ndayisenga watsinze ‘Individual Time Trial’ y’umwaka ushize yabwiye Umuseke ko nta kizere cyo kongera kuyitwara afite kubera ibibazo by’imitsi yarwaye, byatumye atitegura neza iri siganwa.

Sinavuga ko niteguye neza 100%. Ibyumweru bitatu biheruka mbimaze ntajya ku igare kubera ikibazo cy’umutsi wo ku kaguru wambabazaga. Buri wa mbere nitabaga abaganga b’ikipe yanjye, ubu nibwo ndi kugenda mera neza.

Gusa muri Individual Time Trial, biba bigoye ko watsinda abamaze igihe bari mu bihe byiza mu gihe utitoje neza, ariko sinareka kugerageza ibishoboka. Naho Road Race yo ubunararibonye no kumenyera amarushanwa birakora cyane, ho nizeye kuzafasha ikipe yanjye.”- Valens Ndayisenga

Ndayisenga avuga ko nadashobora kwisubiza isiganwa ry’umuntu ku giti cye, ngo aha amahirwe Niyonshuti Adrien na Hadi Janvier.

Valens Ndayisenga niwe wegukanye Individual Time Trial y'umwaka ushize
Valens Ndayisenga niwe wegukanye Individual Time Trial y’umwaka ushize

Inzira izakoreshwa muri Individual Time Trial kuwa gatandatu

Abagore n’abatarengeje imyaka 18 bazava i Nyamata, Mayange bagaruke i Nyamata, ku ntera ya 22.8 km.

Abagabo bazava i Nyamata, Ramiro bagaruke i Nyamata ku ntera ya 40.6 km.


Inzira izakoreshwa muri Road Race ku cyumweru:

Abagore bazahaguruka i Muhanga basoreze i Huye, ku ntera ya 78.3km.

Abahungu batarengeje imyaka 18 bazahaguruka Muhanga nibagere i Huye, bazenguruke umugi wa Huye inshuro ebyiri. Ku ntera ya 89.3km.

Abagabo bazahaguruka i Muhanga, nibagera i Huye bazenguruke umugi (Stade Huye-Giraffe Motel-Iposita-Hotel Ibis-Isoko rya Huye-Ibitaro bya Butare-Barthos Hotel-Hotel Credo-Inzu Mberabyombi.) inshuro esheshatu. Ku ntera ya 111.3 km.

Valens Ndayisenga niwe wegukanye Individual Time Trial ya 2015, naho Biziyaremye Joseph yegukana Road Race

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish