Uwishe Abatinganyi i Orlando ngo wari umujinya ko bamwanduje SIDA
Umwe mu batinganyi waryamanaga na Omar Mateen yatangaje ko ibyo uyu mwicanyi yakoze byari nko kwitura umujinya yari afite kuko yari aherutse kuryamana na bagenzi be babiri icya rimwe bakamwanduza SIDA.
Uyu mugabo uvuga ko yaryamanye na Omar Mateen yemeza ko ubwicanyi yakoze bwari nko kwihorera kuko yari amaze kumenya ko yaryamanye n’undi mugabo wanduye SIDA.
Uyu mugabo w’umu ‘Latino’ wavuze ko yitwa Miguel avuga ko Mateen yarakajwe cyane no gusanga umwe muri babiri baryamanye icya rimwe ari batatu yari arwaye SIDA.
Miguel avuga ko yabonanye na Mateen inshuro zirenze 20, gusa nyuma y’iyo nshuro ngo yararakaye cyane ndetse arakarira abakomoka muri Puerto Rico aho abo baryamanye bakomoka.
Miguel ati “Ikintu gitumye nshaka kuvuga ukuri ni uko atakoze biriya nk’iterabwoba. Njyewe mbona ko yabikoze nko kwihorera.”
Omar Mateen ngo yari yabanje kwipimisha akimara kuryamana n’abo bagabo akamenya ko umwe yanduye, yahise ajya kwipimisha basanga ntiyanduye, ariko ngo byari vuba cyane ku buryo yumvaga ko n’ubundi ari uko yipimishije bikiba naho ubundi yanduye.
Nubwo Omar yica abantu yavugaga ko abikora kubera ko USA yateje ibibazo mu gihugu akomokamo(Afghanistan), Miguel avuga ko iyi yari impamvu yo kwitwaza kuko atari kubasha kuvuga impamvu y’ukuri y’ibyamubayeho yandura SIDA.
Miguel avuga ko kenshi yabonanaga na Mateen muri Hotel muri Orlando, Florida.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Omar Mateen ubusanzwe yari umuntu mwiza wakundaga kwitabwaho.
Miguel yabwiye igitangazamakuru Univision ko no kuri Hotel bahuriragamo abahakora babazi cyane nk’abakiliya b’abanyamahoro kandi bahoraho. Ngo iyi Hotel bayigiyeho inshuro 63 uyu mwaka gusa bajya gusambana.
Police nayo yahawe amashusho yafashwe na CCTV kuri iyi Hotel y’inshuro yagiye ahaza.
Miguel ariko avuga ko Omar Mateen atari yarigeze amubwira ko afite umugore n’umwana gusa nyuma ngo aza kubimubwira ubwo uyu yagerageje kwifata Selfie bari mu gitanda Omar akarakara.
Ngo yamubwiye ko afite umugore n’umwana ariko ko umugore we azi neza ko yikundira kuryamana n’abagabo.
Miguel avuga ko Mateen yavugaga ko Islam ari idini ryiza riha ikaze buri wese yewe n’abatinganyi n’abandi bafite andi marari y’ubwoko bunyuranye (LGBTs).
Miguel avuga ko muri Night Club ya Pulse, aho yishe abantu, ari naho abamwanduje SIDA bakundaga kuba bari kimwe nawe wakudnaga kuhasohokera.
Miguel ubu nawe yahaswe ibibazo na FBI ku makuru yatangaje gusa umwirondoro we wagizwe ibanga.
UM– USEKE.RW
3 Comments
AKOSORE ISLAM NTA KAZE IHA ABATINGANYI. ARIKO NTA TEGEKO RIBA MURI ISLAM RIVUGA KO UMUTINGANYI AGOMBA KWICWA. NJYE NARAKURIKIRANYE ARIKO SINDUMVA IJAMBO KWICA MURI QORAN. SHUBEO IBYO KWICA ABATINGANYI BIBA MURI BIBILIYA UTABYEMERA ANYOMOZE UWO ARABA ATAJYA ASOMA BIBLE
Why are you hate gay
Muri bible ndumva bavuga ko ba mérita urupfu mais nibaza ko ari Imana yobihanira hapana umwana w umuntu
Comments are closed.