Digiqole ad

Bari gushyira amatara ku muhanda wa Kicukiro – Bugesera

 Bari gushyira amatara ku muhanda wa Kicukiro – Bugesera

Bari mu mirimo yo gushyira amatara kuri uyu muhanda

Ku muhanda werekeza mu Bugesera uturutse Kicukiro guhera hejuru i Nyanza ugafata Gahanga kugera ku kiraro cy’Akagera gitandukanya Kicukiro na Bugesera ubu hari gukorwa imirimo yo gushyira amashanyarazi ku muhanda. Ubuyobozi buvuga ko ari ukwesa umuhigo w’Akarere.

Bari mu mirimo yo gushyira amatara kuri uyu muhanda
Bari mu mirimo yo gushyira amatara kuri uyu muhanda

Mu bihe byashize abaturage bakoresha uyu muhanda berekeza aho batuye mu bice bya Gahanga n’ahegereye Karembure bagaragaje impungenge z’umutekano mucye n’ubwambuzi bagiraga hato na hato kubera umwijima uhaba.

Umukozi ushinzwe itangazamakuru mu karere ka Kicukiro yabwiye Umuseke ko gushyira amashanyarazi kuri uyu muhanda bizaba ari igisubizo ku kibazo cy’aba baturage.

Aya mashanyarazi ngo azajya yaka kugera ku kiraro cy’Akagera gitandukanya Kicukiro n’Akarere ka Bugesera kari mu Burasirazuba. Ngo ntazarenga aha kuko ibi byari mu mihigo y’Akarere.

Imihanda hafi yose mu karere ka Kicukiro iriho kaburimbo isanzwe imurikiwe n’amashanyarazi.

Igikorwa nk’iki nubwo cyakozwe neza ku muhanda mugari wa Kigali – Musanze – Rubavu ntabwo cyakomeje gura neza ngo amashanyarazi yake inzira yose kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka amatara y’uyu muhanda yakaga yari kuri 25%.

Hejuru baramanika amatara ku muhanda hasi hari abita ku isiku yawo
Hejuru baramanika amatara ku muhanda hasi hari abita ku isiku yawo
Itsinda rimwe riri gukora iyi mirimo
Itsinda rimwe riri gukora iyi mirimo
Amatara bari gushiraho
Amatara bari gushiraho
Ni ukuva i Nyanza ya Kicukiro kugera ku kiraro cy'Akagera winjiye muri Bugesera
Ni ukuva i Nyanza ya Kicukiro kugera ku kiraro cy’Akagera winjiye muri Bugesera

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Iki gikorwa ni cyo gushimira abayobozi bu Rwanda ku bikorwa biteza imbere abatuye u Rwanda.Muri mandat itaha tuzabatora

  • Murambi ya Kicukiro yo yaribagirannye, wagirango i mu Rwanda, nguwo umuhanda w`itaka umeze nabi, urimo umwanda n`ivumbi. Amazi yo nta kivugwa hari aho bamaze amezi atandatu nta mazi. Rwose mu mihigo mwibuke gukora Kaburimbo i MURAMBI` mutange n`amazi kuko biteye isoni. ahandi kicukiro ni sawa muri rusange. Gutanga ibyangombwa byo gusana byo ntiwamenya ibyaribyo.

  • Ariko hari n’ahandi hibagiranye rwose muri kicukiro:murebe Kagarama yose nta tara riba ku mihanda yaho! Ariko uretse n’amatara ubanza nta muhanda wa kaburembo uba muri uyu murenge!!
    None se abahatuye ntibishyura REG? Gusa na gare bubakiwe ntikoreshwa kandi imodoka zikica abantu kicukuro centre!!

  • Murakoze kuri iyi nkuru ariko mu kinyarwanda Kinoze umutwe w’iyi nkuru wagombaga kuba”Umuhanda Kicukiro-Bugesera uriho urashyirwaho amatara” bari gu…. si ikinyarwanda

  • Njye nasaba ko bareba mu mashuri isuku n’imygishitize biharangwa mbere yo gushyira amatara ku mihanda! Kuko bisa no gukubura kw’irembo mu gikari hari icukiro ry’umwanda. Umuntu ashobora kwibaza niba iyi mihigo iba ijyanye mu by’ukuri n’ibyifuzo by’abaturage cyangwa ari ikimurikisho cyo gudobanura ko abayobozi mu turere bakota bikagushobera! Ubwo kandi ugiye hariya hashinze amapoto y’insinga z’amatara wahasanga amatiyo y’amazi nyamara adaherutsemo! ariko kubera ko amazi ataka nijoro ntabwo yagaragaza ko bakora. Mwibuka ko ariya matara arara yaka ijoro ryose yishyurwa n’imisoro yacu.

  • Uwakugeza kimisange……nangumurimbo ubu ntiwapfa kubona aho unyura…ivumbi.cg imvura. Mbese nihabi cyaneeee wagirango hasigajwe inyuma namateka.

  • Ariko Karembure yo iteganyirizwa iki

  • Ese niba dukomeje wamushinga utangiye kwibagirana wokubaka ikibuga cyo mu Bugesera ntibizasaba kongera uriya muhanda? Ese ubwo nibawongera ariya matara nayo ntazagomba kuvaho?

Comments are closed.

en_USEnglish