Digiqole ad

Uganda Cranes yagejeje igikombe i Kampala

Nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA ku wa gatandatu i Dar es Salaam, ikipe ya Uganda Cranes kuri uyu wambere nijoro nibwo yasesekaye kuri kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe izanye igikombe.

Andy mwesigwa ageza igikombe kuri Entebbe International Airport
Andy mwesigwa ageza igikombe kuri Entebbe International Airport

Captain w’Imisambi ya Uganda, Andy Mwesigwa, niwe wasohokanye bwambere mu ndege  icyo gikombe cya 12 cya CECAFA Imisambi yegukanye.

Cranes kuri Entebbe International Airpost ntabwo yari yaje kwakirwa n’abantu benshi cyane, abari bahari ariko ngo bagaragaje ibyishimo mu kwakira izo ntwari zitahukanye igikombe.

Abakinnyi ba Uganda Cranes babanje gufata ikiruhuko kuri iki cyumeru mu mujyi wa Dar es Salaam, bitegura gutahana igikombe murugo i Kampala.

Biteganyijwe ko iki gikombe kizamurikirwa abafana kuri Nambole stadium mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Uganda Cranes yatwaye iki gikombe itsinze u Rwanda kuri Penaliti 3-2, nyuma yo kunganya ibitego 2-2. Umuzamu Abbey Dhaira ukinira ikipe ya IBV muri Iceland, akaba ariwe wahaye Uganda iki gikombe afata penaliti 3 z’abakinnyi b’u Rwanda

Amavubi y’u Rwanda yo, akaba yarageze i Kigali ku cyumweru nijoro na Rwandair, nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri n’ibihumbi 20$.

Mwesigwa na bagenzi be bageze Kampala
Mwesigwa ukinira FC Ordabasy muri Khazakistan na bagenzi be bageze Kampala

Gael Nkubito
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Banange Cranes tubamatira, nsakira kubakuba banaRwanda!Go Cranes

Comments are closed.

en_USEnglish