Abatoza barababaye cyane! Ubu barifuza kubonana na Minisitiri Uwacu
Mu Nteko Minisitiri Uwacu yavuze ko abatoza b’Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo gutoza Amavubi, kuri uyu wa 15 Kamena Eric Nshimiyimana, Cassa Mbungo André na Bizimana Abdul bavuze ko bibabaje cyane kuba abatoza b’abanyarwanda bafite ubushobozi ahubwo badahabwa agaciro, kuko hari n’abafite urwego rw’ubumenyi banganya n’abatoza bakomeye iburayi. Kuri uyu wa 16 Kamena bamwe muri aba batoza bakaba bagiye kuri MINISPOC bashaka kubonana na Minisitiri Uwacu. Minisiteri yo ikaba yasohoye itangazo rivuga ko rivuguruza ibyatangajwe.
Aba batoza batatu bagaragaje ko babajwe cyane n’ibyavuzwe na Minisitiri Uwacu nyuma y’imikino y’umunsi wa 29 wa Shampionat, umwe muri bo Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yatoje Amavubi (2009 – 2010 na 2013) anayageza Final ya CECAFA.
Eric Nshimiyimana ati “Ibi biba bitangaje. Ese niba yumva nta batoza bari mu Rwanda bashatse n’abakinnyi b’abanyamahanga, kuko abajya mu mavubi nitwe tubatoza, niba nta bushobozi dufite, abo dutoza bo babukurahe?
Nibaza ko hari ibisobanuro byinshi agomba gutanga kugira ngo asobanure neza kiriya gisubizo yatanze, ntibyumvikana.
Nibura iyo atanga impamvu zifatika aheraho avuga ko tudashoboye naho kubivuga gusa si igisubizo rwose.Uwatoza Amavubi wese nta kibazo mbibonamo ariko gusebya bamwe byo sibyo.”
Uyu mutoza wari mu Amavubi yakinnye CAN 2004 nk’umukinnyi, akageza Amavubi ku mukino wa nyuma wa CECAFA nk’umutoza, avuga ko ukwiye kuvuga iri jambo atari Minisitiri ahubwo ari umuntu ufite ubumenyi mubya tekinike.
Nshimiyimana yagize ati: “Ubu se njye nakwicara ntari umusirikare, nkavuga ibyo badakora neza cyangwa nkavuga ko batari ku rwego runaka? Oya!. Tureke guca imanza mu bintu tudasobanukiwe neza.”
Bizimana Abdul Bekeni utoza Amagaju, na Cassa Mbungo Andre utoza Police FC nabo batangarije abanyamakuru ko batishimiye iri jambo, kandi ngo bizeye ko niboshoboka bakabonana na Uwacu Julienne, bazamusaba ibisobanuro.
MINISPOC yasohoye itangazo rivuguruza ibyatangajwe kuri Minisitiri
Kuri uyu wa 16 Kamena, Minisiteri y’umuco na siporo yasohoye intangazo rivuga ko rivuguruza ibyatangajwe ko Minisitiri yavuze ko Abatoza b’abanyarwanda nta bushobozi bafite bwo gutoza Amavubi. Iri tangazo rivuga ko ibyo yavuze byafashwe uko Minisitiri atabivuze.
Iri tangazo ryongera gusubiramo ibyo Minisitiri Uwacu yatangaje ubwo yari abajijwe n’umudepite impamvu Amavubi aha akazi abatoza b’abanyamahanga batangwaho amafaranga menshi kandi badatanga umusaruro ntibahe amahirwe abatoza bo mu Rwanda ngo nabo babe batsindwa mu gihe runaka ariko bagire ibyo biga.
Iri ni ijwi Umuseke wafashe asubiza iki kibazo:
Muri iri tangazo basumiyemo ibyo yatangaje;
Mu gusubiza yagize ati “….Kuba rero twarafashe umwanzuro muri politiki yacu ko dukwiye kubaka siporo ishingiye ku Banyarwanda “Abakinnyi” ni ngombwa ko duteza imbere n’abatoza, kuko umukinnyi ntabwo ashobora gutera imbere adafite umutoza. Kugeza ubu abatoza dufite urwego bariho bashobora gutoza amaclubs baranayatoza mu kiciro cya mbere, ndetse dufite n’abo mu kiciro cya kabiri ariko nabo hari urwego batarageraho.
Ndemeranya rwose n’igitekerezo mwavuze cy’uko twafasha abatoza b’Abanyarwanda kugira ngo bagire ubwo bumenyi n’ubuzobere butuma batoza yaba ari mu Gihugu ariko bakajya bajya no hanze bikaba ari no muri ya gahunda yo guteza imbere siporo muri rusange, ntabwo twagarukira gusa ku kureba abakinnyi tutarebye ababafasha. Mu ngengo y’imari yacu rero birateganyijwe ko tuzongera umubare w’abantu bafite ubumenyi mu mikino itandukanye ndetse aho dufite ubumenyi ku banyarwanda rwose twaranabitangiye, ko dukoresha abo abatoza b’abanyarwanda gutoza amakipe yacu; nubwo hari aho tutarashobora kugikemura ariko niho tugana.”
Minisitiri ngo akaba yarashakaga kugaragaza ko nubwo abatoza b’abanyarwanda bahari ariko bakeneye kongererwa ubumenyi kandi ngo biteganyijwe muri gahunda z’iterambere rya Siporo.
Iri tangazo rigasoza rivuga ngo “Turasaba abakunzi ba Siporo kudaha agaciro ibyo binyoma kuko bidindiza iterambere rya siporo.”
Abatoza bumvise ibyo yavuze bavuga ko ubushobozi babufite icyo badahabwa ari agaciro
Abatoza batandukanye bo bandikiye Minisitiri bamusaba kubonana nawe ngo agire ibyo abasobanurira ku byo yatangarije mu Nteko.
Aba batoza bavuga ko bitangaje kubona badahabwa agaciro bareba nk’ibyo umutoza Baptiste Kayiranga aherutse gukora mu Misiri agatsinda ikipe yaho ya U20 (nubwo yasezerewe kuri Penaliti) kandi uyu mutoza yarahawe ubushobozi bwo gutegura ikipe y’igihugu U20 mu minsi irindwi gusa.
Bavuga ko gutsinda kuriya ari ubuhanga n’ubushobozi bwo gutegura abakinnyi mu mutwe by’umutoza w’umunyarwanda. Mubyo batangarije kuri stade i Nyamirambo ku mugoroba wo kuwa gatatu ngo akazi ko gutoza Amavubi nibakabime ntacyo bibatwaye ariko ntibarenzeho no kubasuzugura bakavuga ko badashoboye.
Cassa Mbungo André utoza Police FC ajy kuganira n’abanyamakuru yari yitwaje amafoto, ariho igihe yaherewe amahugurwa yo gutoza ku rwego rwa Licence A icya rimwe n’abatoza ubu bakomeye nka Didier Deschamps, ariko ko ubu amahirwe atayanganya na Deschamps bitewe n’agaciro iwabo baha abatoza bo mu gihugu cyabo.
Cassa avuga ko Minisitiri Uwacu yashakiye ikibazo aho kitari, kuri we ngo guha amafaranga menshi umunyamahanga uza gutoza Amavubi kandi nawe atsindwa byarutwa no kuyashyira mu mu guteza imbere umupira mu bana, abona ko ubu badafite amarushanwa afatika abahuza.
Cassa ati “mu mupira umusaruro ntuboneka kuko wateye igiceri hejuru. Umuntu arakubwira ngo ashinzwe gutegura umupira ariko abana mu midugudu ntibakina. Barangiza bagatangira gusuzugura abantu. Ese wabona igihugu (gifite igisirikare) kirimo aba ‘Generaux’ baruta (umubare) ba ‘Caporales’? Ese wabona igihugu kirimo za kaminuza nyinshi kurusha amashuri abanza? Icyo gihugu cyabaho? Ibyo nibyo biri mu mupira wacu, aho kubaka duhera hasi bahora bashyira amafaranga menshi mu batoza bo hejuru, ibi byose ntibabitekereza. Ese ubu ibyo twize byose baba babihinduye ubusa? Murakoze (yimyoza kandi ababaye)”.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
42 Comments
Ibi bintu koko niba Minisitiri yarabivuze birababaje biteye n’agahinda! Ubundi se Amavubi atumariye iki?singaya na His Excellency wavuze ngo Umupira wo mu Rwanda nidushaka tuzawureke tujye twirebera uwo hanze.
Ibi bintu Minisitiri akwiye kubisabira imbabazi, niba anarya ruswa ku banyamahanga baza gutoza amavubi bigasobanuka neza
NYAMARA IKI KIBAZO KIROROSHYE; NTACYO BYABA BITWAYE MINISTER ASABYE IMBABAZI (NK’UKO USA, EUROPE,…, BIGENDA), UBUNDI UBUZIMA BUGAKOMEZA!
ANAFATIRE URUGERO KURI MINAGRI WASABYE IMBABAZI KU BY’AMAFUNGURO ‘ADAHAGIJE’ MU NAMA MPUZAMAHANGA.
AHUBWO BONGERE INGENGO Y’IMARI MU BYO DUFITEMO IMPANO (AMAGARE,…), BABIDUKUNDISHE, UBUNDI DUHIGE AMAHANGA MUREBE!
Hari IBIBAZO nshaka kuba nabaza abumvise iyi nkuru harimo n’abo batoza b’abanyarwanda;
– Ese koko abo batoza bari kurwego rwanyuma kuburyo bumva baraminuje mu gutoza football?
– Ese bakurikiranye neza kandi banasesengura ijambo rya Nyakubahwa Minister Julienne?
Njye ndabona abanyamakuru mushaka gusaza abantu mugendeye ku bushobozi bwo gusesengura kiriya gisubizo cya Minister ubwo yari munteko.
Dore impamvu:
1) Minister ntiyavuze ko nta bushobozi bafite bwo gutoza, ariko ntibari kuri standards zikenewe mu gutoza amavubi
2) Ubu se Eric cg Kasa bigereranya n’abatoza bakomeye cyane ku isi koko? Nibareke gukabya kuko ubushobozi bwabo hari aho bugarukira kandi kubyemera ntabwo ari ikosa. Ubu se uretse gufata amavubi ko nta offer yindi ndumva bahabwa.
Nibareke gukabya turabemera cyane kandi niberekana ubushobozi abashinzwe gutanga akazi nabo si abana bazakabaha nta kibazo.
Murakoze mwese.
Ntibyumvikana byo ibyo Julienne yatangarije munteko birimo kwirengagiza nkana cg kutamenya urwego rw’abatoza bo mu Rwanda kdi bari munshingano ze. Ikibabaje nuko umutoza w’amavubi w’umunyarwanda yayatoje kdi akagaragaza umukino mwiza ugerereranyije na McKinstry . Gusa abatoza byo nibasabe guhura nawe abahe ubusobanuro bufatiika kuko naba depite bagaragaje ko batabyumva neza. Ni Akumiro peeh
Erega muramurenganya nawe! nawe se bamukuye iyo epfo mucyaro kitumva ingoma bamugira depite! hadaciye kabiri bamugira Minister! niki gitatuma atagira Over confidence akavuga ibidakwiye kuvugwa! nuri mwimurenganya! nawe siwe nubumenyi afite!
ko numvise itabmngazo ko yisobanura (minister)ko ngo abanyamakuru bamubeshyeye ngo siko yabivuze ahubwo mudushakire ijwi rye abivuga twumve ko mumubeshyera naho ubundi turavuga ko mwamubeshyeye koko
Yewe ga yeeeeeeeee!!
Ese Minisitiri ni inde umugira inama?
Nonese ubu iryo tangazo barisomye neza? Basomye neza Quatation irimo aho mbona yisubiriramo nyina ibyo yavuze ko abo batoza bo mu Rwanda nta bushobozi bafite
ngo ‘Kugeza ubu abatoza dufite urwego bariho bashobora gutoza amaclubs baranayatoza mu kiciro cya mbere, ndetse dufite n’abo mu kiciro cya kabiri ariko nabo hari urwego batarageraho.’
Nonese hano yavugaga ko babufite?? Hihihih
Ahubwo njyewe ndabona arushijeho gusobanura nyine ibyo yavuze.
Ashatse yabasaba imbabazi ahubwo niba baje no kumureba.
Abo basaza gutoza barabizi kandi barabyize icyo babuze ni ukubaha ikizere gusa
Jye mbona Ministre Julienne ntacyo abeshya, abatoza b’abanyarwanda se bahuriye he n’abatoza b’abazungu? ni muri CECAFA nyine Eric yagarukiye, ko atageze muri CAN se?
Ariko umuzungu yarahageze muri 2004 murabyika Eric nawe yari mu mavubi y’icyo gihe. Nibareke kwiyemera bagume ma ma clubs nayo atarenga umutaru.
iyo CAN se mwayigezemo kangahe ngo ndebe itandukaniro niba warize imibare wamenyako rimwe itagabanywamo kabiri ngo ibe ikiri icyo bita ikizima,rero menya ko rimwe ari intangiriro ntabwo igabanywa ikindi ko nyuma ya CAN ya kera cyane ko hakomeje kuza abazungu twungutse iki wibuke ko muri iyo CAN abo agaya barakinaga nibo batugejeje aho
Ni umuzungu wahageze se cg ni Rotamir, hanyuma se ni ukuvuga ko muri iriya CAN hageze abatoza b’abazungu gusa? niba Kasa yariganye na Deschamps urumva yoroshye? hanyuma se nyuma y’iyo CAN undi muzungu mubarenga icumi batoje amavubi ni bangahe bagejeje amavubi aho Nshimiyimana yayagejeje. ubwo urumva event yabayeho rimwe kuva u Rwanda rwakwitwa Urwanda imyaka irenga 50 ntibyongere kubaho ari byo wagenderaho ngo abazungu?
Aramaze… ibyo yavuze nukuri
Ariko mubanze mwumve neza ijambo yavuze mureke kumubeshyera
Iri tangazo se ko rirashimangira ibyo yavuze!! mbega!
Ntabwo minister yavuze nabi yavugishije ukuri ntabatoza dufite dufite abaswwa najye bemera faiblesse.abakinnyi nabaswa abatoza abaswa nugushaka rero umuti wabyo
tujye twiyubaha ubwose wowe ushingira hehe uvugako abakinnyi nabatoza ari abaswa? kdi wasanga ntakintu namba uzi mubyumupira.ufite iyihe license mubyumupira ngo twemere kowababonyeho ubushobozi bucye.
nta kintu azi nyine ntubibona se? arumva hatoza umuzungu kuko umunyarwanda ari umuswa. abo bazungu se bakoze iki ese ko batazana Maurinho ko ari we yenda w’umuhanga
nawe uri umuswa. n’abafite imyumvire nk’iyawe ni abaswa, no guhakana ko yavuze ko ntabushobozi bafite ni ubuswa. none se iyo uvuze ngo kugeza ubu abatoza dufite bari ku rwego rwo gutoza ama clubs ndetse baranayatoza mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri uretse ko nabwo hari aho bataragera, ubwo aho uba utavuze ko uzana abanyamahanga kubera ko abo ufite b’abanyagihugu badashoboye gutoza ikipe y’igihugu cyabo nihe?
1) ese abo ayo ma clubs batoza siyo atorwamo ikipe y’igihugu?
2) byaba bisobanuye ko abatoza b’abazungu badatanga umusaruro barengana kuko baba bahawe abakinnyi batojwe n’abadafite ubushobozi.
3) H.E adusaba burigihe kwigirira icyizere njye mbona mu banyarwanda harimo abashoboye gukina ndetse no gutoza naho ubundi ubwo muri sport nibakuremo football kuko niba minister wa sport ahamya k abatoza bo mu cyiciro cya mbere badashoboye, ubwo n’abakinnyi baho ntibashoboye
ahubwo jye navuga nkawawundi wavuze ko bikwiye ko babohereza kwiga bakagera kurugero rwiza, naho kujyaho ngo muri abatoza bibihangangeeeeeeeeeeeeee,so what! ubu koko mwakoze akahe gashya aho mwatoje koko. ntimukange abavuga ukuri ninayo mpanvu umugabane wa Africa usanga akenshi udatera imbere. Ni gute bavuga ko mukeneye kongererwa ubumenyi mukabyunva nk Ikibazo koko? I can’t believe it! Abazungu baracyaturusha umupira, so, this means that baraturusha n abatoza. Icyo jye kubwanjye nemera ni Kimwe: batange chances mukungura ubumenyi kubakiri bato bafite potentials zo kuzatoza, buhoro buhoro tuzagere ku Rwego rwo gukoresha abene Gihugu, naho kuvuga ngo asabe imbabazi kubera icyi se! uwo nawe wavuze ngo Minister bamukuye epfo iyo bamugire depite bucyeye Minister: none nkubaze ye nicyi wita kuva Epfo? Aho atuye? aho yize?… Rwose ntimugakabye pe.
muvandimwe UKURI uribeshya kuko ibyo bamugaya nuko yavuze ko abatoza badashoboye kandi mu bumenyi afite ntabwo yashobora kubasuzuma ikindi bavuze nuko umutoza dufite w’amavubi yabonye licence A y’ubutoza yaramaze guhabwa umwanya wo kudutoreza mugihe hano dusanganywe abanyarwanda bafite iyo mpamyabushobozi nonese ubushobozi avuga ni ukuba umuzungu ko aribyo badafite?
Oya wana, babanje bakatzereka se umusaruro mu ma clubs batoza?
Uri umunyakuri koko!
Ubundi uretse no kuvuga ko hari urugero batarageraho banerekana ko nta na discipline bafite.
Ari nkanjye natoza nkava muri AS Kigali nyighaye igikombe, ngashakishwa n’amakipeb yose yo mu Karere ariko nabikoreye, nkazagera naho amakipe y’ibihugu anyirukaho ubundi nkerekana icyo ndicyo mu bikorwa atari kumunwa.
Ubu se bakomeje Championa y;u Rwanda maze tukagira abakinnyi bakomeye ubundi tugatera umupira koko. Ubu se Rayon sport ntiyavuye kure ubwo iheruka gutwara shampiyona kandi ifashijwe n’umunyamahanga? Mwari he ngo mwiyerekane?
Ubu se umwenegihugu muri APR ntiyaje aca ibikuba ariko se bimeze bite? Mukore ubuhangange muri za Clubs zanyu ubundi mwiyubakire izina ryiza naho kujya kuri MINISPOC ngo murabaza ko mushoboye cg mudashoboye ni ukwigaragambya kandi icyabaviramo ni kibi gusa.
Kugeza ubu sinumva icyo muziza uyu Minister… none se ko bashyizeho amajwi mwe mwumvise avuga ibi mwanditse? Yavuze ko hari urwego batarageraho kandi nibyo..none se bageze he n umupira mubona dufite ugarukira mu Karere naho turi mu banyuma? Muve muri byacitse mureke umu dame w abandi…
muvandimwe UKURI uribeshya kuko ibyo bamugaya nuko yavuze ko abatoza badashoboye kandi mu bumenyi afite ntabwo yashobora kubasuzuma ikindi bavuze nuko umutoza dufite w’amavubi yabonye licence A y’ubutoza yaramaze guhabwa umwanya wo kudutoreza mugihe hano dusanganywe abanyarwanda bafite iyo mpamyabushobozi nonese ubushobozi avuga ni ukuba umuzungu ko aribyo badafite?
HHHHHHHHHHHHHHHHH
FOOTBALL RWANDA KWELI?
GUSA IMPANDE ZOMBI ZIFITE UKURI!
NIBA URI UMUTOZA NYARWANDA UTOZA CLUB IKABA ARI STAR A DOMICILE
IBYO NIBYO BIZATUMA BAGUHA EQUIPE NATIONALE?
NIBA URI MINISTER OF SPORT UKABA UTAZI LEVEL (MUMYIGIRE)YABATOZA
BO MUGIHUGU NABYO BYABA ARI IKIBAZO
NIBA USHINZWE SPORT MU KARERE, NYAMARA IYO UMURENGE USHATSE GUKINA
BAJYA GUTIRA UMUPIRA MUKIGO CYISHULI NABYO NI IKIBAZO, DONC SPORT
YACU IFITE IBIBAZO MUMPANDE NYINSHI
ntakosa narito mbibonamo nonese muri unomwaka hari umutoza w’umunyarwanda uratsinda umutoza wumuzungu?
Ariko rero murapfa ubusa. Abatoza bacu nibyo hari urwego batarageraho kuko no mubikombe byafrika batarenga umutaru. Kereka niba bashaka kutwibutsa ko ubuswa babunganya n’abanyamahanga Minisiteri ituzanira kuko nabo ntacyo batugezaho. Ahoho baba bavuze ukuri. Ahubwo basabe guhabwa amahugurwa, amahirwe no kwihanganirwa igihe bacyubaka ubushobozi.
ndemeranwa nawe
Cyakora mbigarutseho, niba ariko Minister abibona nta mpamvu yo kubisabira imbabazi niba afite proofs yibyo avuga ntabwo twabimuhora da!
Nibavuge bati natwe gutsindwa twabishobora kandi twarabyerekanye, ibyo bifaranga baha abanyamahanga natwe babiduhe kuko twese turi abaswa kimwe. Naho kuvuga ko ubushobozi babufite ndetse ari ibitangaza byo ntabyo. Bazabanze babigaragarize mu makipe yabo byibuze batuzanire Cecafa.
Nimwemere ibyo Minister yavuze ni ukuri kwambaye ubusa ntabatoza dufite. Ahubwo uvuze ko nyir’urugo yapfuye siwe uba umwishe. Hakenewe improvement.
Njye ndabona ibyo Minister yavuze ari byo (niba yaranabivuze)
1- Abana batozwa n’umutoza mukuru baba ari abaswa kweri kandi bavuye ku Banyarwanda b’abatoza
2- Kuba Minister atari umutoza ntibibuza ko hari ibigaragarira buri wese nawe abona, kuba abivuze ni uburenganzira bwe kimwe no guhakana ari burenganzira bw’abatoza
yewe MINISPOC ntacyoyasobanuye ahubwo yabihamije yewe yadusuzuguriye abatoza ese mubaze dukinisha abodukuyehe batozwa nabande ahubwo abasabe imbabazi kuko yabasuzuguye bikabije
Kuki mbona hari abantu bari kwandika ngo Minisitiri akwiye gusaba imbabazi. Izo mbabazi arazisabira iki? ko nta cyaha yakoze. Arazisaba nde? ko ntawe yasebeje. Nimusigeho gukurura amatiku. Niba hari abadashaka Minister kuri uriya mwanya ariho, bazabisabe uwahamushyize amukureho neza ariko bareke kumuhimbira ibyo atavuze. Nimureke rwose amarangamutima no gusebanya.
Nimusome neza Itangazo MINISPOC yasohoye hanyuma mwumve (audio) n’amagambo yavugiye mu nteko, nta na hamwe muza kumva akoresha ijambo “ko nta bushobozi abatoza b’abanyarwanda bafite”. Murashaka kumutwerera amagambo atakoresheje. Mushobora kuba mufite ikindi mushaka kugeraho. Mu magambo yavuze we yemera ko abatoza b’abanyarwanda hari urwego bagezeho, ariko bagikeneye guhabwa ubundi bumenyi busumbuyeho ndetse anemeza ko mu ngengo y’imari ya MINISPOC biteganyijwe kozongera umubare w’abantu bafite ubumenyi mu mikino itandukanye.
Ubwo se murumva ibyo yavuze atari byo bikwiriye koko gukorwa? Ahubwo mwari mukwiye kumushimira kubera ko Ministeri ayobora iteganya kongera ubumenyi bw’abanyarwanda kugira ngo bagere ku rwego rwisumbuyeho mu bijyanye no gutoza amakipe y’u Rwanda mu mikino inyuranye.
Aba basaba ko ngo yahura nabo akabaha ibisobanuro sinzi ikindi bashaka. Uyu Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, na Abdul Bizimana Bekeni utoza Amagaju, hamwe na André Cassa Mbungo utoza Police FC bavuga ko batishimiye amagambo Minisitiri yavugiye mu Nteko, bakagombye kubanza kumenya neza ayo magambo bakanayasesengura, mbere yo guhubuka bashingiye ku mvugo n’inyandiko z’Itangazamakuru ryo mu Rwanda riri “more sensational than professional”
ARIKO MURATANGAZA KOKO. ABANYAMAKURU BACU NABO BAKUNDA BYACITSE; IBYO MINISITIRI YAVUZE NI UKURI CYANE KUKO ABATOZA BACU HARI LEVEL BARIHO UBU HARI N’IYO BIFUZA KUGERAHO; MINISITIRI YAVUZE KO BATEGANYA KUBAFASHA KUZAMURA LEVELS ZABO. IT IS CLEAR ARIKO KUBERA ABANTU N’INYUNGU ZABO BARI GUHINDURA AMAGAMBO UKO BISHAKIYE. ITANGAZAMAKURU RYACU RIRACYAFITE IKIBAZO GIKOMEYE CY’UBUNYAMWUGA PE!
MEDIA HIGH COUNCIL NIDUFASHE KABISA
hahahaaaaaaa! made in Rwanda! ayinyaaaaa!
ikibi cy,abirabura aho bava bakagera, kirazira kumubwira ikitagenda neza,cyangwa se kuvuga ibyo ubona, ni ugukoma rutenderi. ubwo se baraburana iki? inaha i buraya ko umutozwa atsindwa championa, agahita asezera, hari n,igihe atayirangiza. none se abo baburana, bamaze gutwara ibikombe by,afrika bingahe. muri coupe d’afrique se bari berekana ko hari ahao bashaka kugera ,cyangwa ko bafite intego ngo bapfe no kurenga umutaru.urabona ibihugu by,igaragaje muri coupe d’afrique bishya ko bifite ubushake, nka za guine, zambia , n,ibindi bitari bizwi. none se mwebwe aho mwahereye n,iki mwagaragaje.aho mutasabye ubufasha bwo kujya kw,ihugura, ngo mubaze ibyo mwakosora n,uko mw,abigeraho kugirango mu mere nk,abandi. ahubwo muise mushyuha imitwe. bavuga ibigoramye imihoro ikarakara, urarakarana iki?werekanye iki? wowe ubwawe w,ibona kuruhe rwego?wabigaragaje ute? nta muzungu ndabona w,umutoza uvuga uti n,asuzuguwe,njye ndi kurwego uru n,uru.ahubwo iyo anenzwe, aragenda akitegura bundi bushya nyuma y,igihe akigaragaza, ariko n,imundebere reaction z,abirabura. yewe burya ngo akabye icwende ntikoga.!!! minister afite raison yo kubivuga, igihe ibikorwa nta musaruro. kuko leta ihagendesha byinshi by,akagombye gukoreshwa kubitanga umusaruro, none se wowe mwanditsi, mu byukuri. ikipe y,urwanda iri ku mwanya w,akangahe ku rwego rwa FiFA? none ukurikije umwanya uriho, wowe w,ibona kuruhe Rwego, ariko n,akumiro. ibyo by,ubahiro byanyumushaka mutabikoreye, nibyo bituma mutava aho muri
Ibyo aba btoza bavuze ndabyemeye. Buri gihe abanyarwanda turisuzugura. Biriya bintu byo kuzana abazungu bakabahemba amafranga atabarika birababaje kuko iyo urebye neza harimo abategetsi baba bashaka kwimenyekanisha muri abo bazungu kubera inyungu zabo bwite.
Uyu Ministre amagambo yavuze ateye isoni. Biragaragara ko nawe ntabwo arakura muri Politike. Ntabwo aramenya gutanga ibisubizo ku buryo butababaza abo aba avuga (abatoza ndetse n’abakinnyi).
Ikindi abantu bagomba kumvani uko amavubi ari abaswa ariko burya Sporo (sport) ijyana na politike n’amajyambere by’igihugu. Ibintu bigenda buhoro buhoro ariko bikazagera aho biba byiza. Ministre nawe nagire ubutwari nk’ubwa mugenzi we wa Minagri bwo gusaba imbabazi abakunzi ba Ruhago by’umwihariko na Sporo muri rusange.
@kanyarwanda aimable, Minister UWACU Julienne nta mbabazi akeneye gusaba. Mukure amatiku aho. Reka kumugereranya na Minister MINAGRI wasabye imbabazi kuko ibibazo byabo biratandukanye.
Minister wa MINAGRI we, byari ngombwa gusaba imbabazi, kuko ibyabaye byo kubura ibiryo byo kugaburira abaje mu nama ryari ikosa rigaragara ryakozwe, kandi rigakorerwa imbere y’abanyamahanga.
Ibyo aba btoza bavuze ndabyemeye. Buri gihe abanyarwanda turisuzugura. Biriya bintu byo kuzana abazungu bakabahemba amafranga atabarika birababaje kuko iyo urebye neza harimo abategetsi baba bashaka kwimenyekanisha muri abo bazungu kubera inyungu zabo bwite.
Uyu Ministre amagambo yavuze ateye isoni. Biragaragara ko nawe ntabwo arakura muri Politike. Ntabwo aramenya gutanga ibisubizo ku buryo butababaza abo aba avuga (abatoza ndetse n’abakinnyi).
Ikindi abantu bagomba kumvani uko amavubi atari abaswa ariko burya Sporo (sport) ijyana na politike n’amajyambere by’igihugu. Ibintu bigenda buhoro buhoro ariko bikazagera aho biba byiza. Ministre nawe nagire ubutwari nk’ubwa mugenzi we wa Minagri bwo gusaba imbabazi abakunzi ba Ruhago by’umwihariko na Sporo muri rusange.
Ariko tuzi kwihenura yewe. Amakipe ya africa se adatozwa nabarugigana ni angahe? Kuba umukire si icyaha no kuba umuzungu sikindi gusa urwango nishyari abakene bagirira abakire nurwabirabura bamwe tugirira abazungu sinzi aho biva. Namaze ukwezi iburayi numushoferi utwara taxi arusha imyumvire umukozi muri minister. Mukeka se ko impamvu turi gutera imbere ari igihe? Uwize iburayi araza akazi agasanga kamutegereje yewe Dufite na ba ministers batazi nikinyarwanda none ngo abatoza babanyarwanda. Turiga muzindi ndimi, ubu no gukora mukabari nukuba uzi indimi. Akumiro nitushi koko.
Nyirabasare avuze ubusa, ubuse gutera imbere k’u Rwanda kubikesha abize hanze, uri umuswa kabisa. Banza wibaze kandi unisubize abakora mu nzego zose ziteza imbere u Rwanda kdi zikomeye bize cg babaye i Burayi. Mujye muvuga mwabanje gutekereza?????
Ariko abirabura tuzatera imbere mu mitwe rya? Birashoboka ko umuntu yavuga ikintu yibeshye cyanga atanibeshye!! ariko ntibikwiye ko habaho guhangana.
1. Ministre njye simvuga ko yavuze ko nta bushobozi abatoza bafite icyo yavuze nuko hari urwego bariho! Gusa njye sinemeranywa n’abashinzwe gushakira abatoza amavubi kuko ikizo ruhago yacu ifite kiri hasi mu mizi. None se wavuga gute usanga Umurenge wose nta kibuga ugira hanyuma abana bawuvukiramo bazamenya gute ibya ruhago. Njye ntuye Kabeza ariko mwibaze kuva Stade amahoro kugera Busanza nta kibuga gihari uretse ahantu twagiye dukora arrangement ngo turebe ko twakoran sport.
2. hari ibihugu byagiye bifata ibyemezo byo kureka amarushanwa imyaka myinshi ahubwo ya cash bakayikoresha mu iterambere rya sport, bakubaka ibibuga, bagakora za pipiniyeri z’abana,…. bamara kubona ko hari aho bageze bakabona gusubira kujya muruhando mpuzamahanga.Nawe se uzita ku bakinnyi bakuze gusa ukumvako nibasaza bazasimburwa nande?ahandi usanga bagira amarushanwa ahoraho uherehe muri nyumbakumi, ibyiciro by’imyaka,…… None se ibyo tubikore tutagira n’ibibuga?? ubuse utugari dukinnye twajya gukinira ku mahoro twose??
3. Inama natanga nuko harebwa muri rusange icyazamura abakinnyi n’abatozo hatagendewe kuri za equipe nationales naho ubundi tuzakomeza duterane amagambo gusa
Comments are closed.