Kuva uyu munsi ikiyaga cya Kivu cyafunzwe kubera Cholera
Kubera indwara ya Cholera yadutse mu karere ka Karongi mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu, kuva kuri uyu wa 15 Kamena iki kiyaga cyafunzwe ku bakora uburobyi kugeza mu gihe kitazwi.
Mme Jeannine Nuwumuremyi umuyobozi w’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko iki kiyaga cyafunzwe ku barobyi ku mwaro wose w’Iburengerazuba hagamijwe guhagarika kwiyongera kwa Cholera.
Mme Nuwumuremyi avuga ko umwanda ku isambaza ziba ziri kugurishwa n’abarobyi zitumaho amasazi ari kimwe mu bishobora kuba biri gutera indwara ya Cholera.
Uyu muyobozi avuga ko iki kiyaga cyabaye gifunzwe nk’imwe mu ngamba zihutirwa mu kurwanya iyi ndwara.
Guhera ubu kugera mu gihe kitatangajwe nta muntu wemerewe kuroba mu Kivu ku mwaro wose w’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Ubusanzwe ikiyaga cya Kivu gifungwa inshuro ebyiri mu mwaka ngo bahe igihe isambaza zikure.
Uyu mwaka cyari gufungwa mu gihe cy’amezi abiri kuva mu kwezi kwa cyenda.
Abarobyi kuri iki kiyaga babwiye umunymakuru w’Umuseke ko batunguwe cyane kuko imirimo y’uburobyi ariyo ibatunze bo n’imiryango yabo, kandi ngo ntibabanje kuganirizwa kuri uyu mwanzuro.
Indwara ya Cholera imaze iminsi i Karongi kubera abaturage bakoresha amazi mabi y’ikiyaga cya Kivu.
Imibare y’abayirwaye yagiye yiyongera urebye abari kuyivurwa ku bitaro bya Kibuye, kugeza ubu abamaze gupfa bazize Cholera mu minsi itanu ishize ni batatu, barimo uwapfuye ejo kuwa kabiri.
Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano hamwe na Croix Rouge bari gukora ibikorwa byo guhangana n’iyi ndwara bakwirakwiza amazi meza aho atari ari.
Ku isoko mu Bwishyura hongeye gufungurwa amazi meza ndetse ahantu hahurira abantu benshi hari gucukurwa imisarani aho itari.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
11 Comments
ariko abanyarwanda tujye tuba maso, nigute amazi meza afungurwa uwo munsi kd hari za robinet za mazi meza. gusa bakazifunga. ibi bigaragaza corruption mu byaro. ni gutr bimwa ibyabagenewe? ahubwo bakabibaha igihe ikibazo kije cholera se nuko bitagaragara mbere hose. oya ahubwo nuburangare bwabayobozi. ministeri yubuzima nayo turasaba ko igira icyo isubiza kuri iki kibazo no gutunga nigisubizo kihutirwa vuba na vuba…. abayobozi badakorera abaturage turabagaye….
Nindese wakubwiyeko ibintu byose bya leta ugomba kubihererwa ubuntu?! Nimba bananirwa kwishyura amazi nyine barabafungira nahandi niko bigenda.
Pole sana nabahuy nicocago.mana tabara abawe nukur
MINISANTE yo ko ntacyo ibivugaho?gusa abarimo kugerwaho n’icyo cyorezo nibihangane kdi nabo bashyireho akabo mukunoza isuku ariko nanone niba imvano yabyo ari amazi mabi ndumva byabazwa abafite aho bahuriye no kwegereza amazi meza abaturage.
Iki kibazo mucyiteho cyane ntagihe EWASA itabibwiwe, n’aho amazi ari ku mavomero ntihafungurwa wagirango arakodeshejwe mu buryo bwite.Muzenguruke ku mavomero mumbwire abahakorera igihe bahagerera nta gihe rero ikivu kitazavomwa
MINISANTE yacecetse ubu wasanga bari buvuze ko nta cyorezo cya Cholera gihari, kuki buri gihe turangwa no guhakana gusa?
nihe se wabonye Minisante ihakana??? ahhhhhhhhh cyakora mwarigorewe kbsa!!
harya ili niryo terambere muvuga? iterambere ridatanga amazi meza kubaturage ni iterambere nyabaki? kabisa CHOLERA mu RWANDA ruvuga ko rwateye imbere? umenya muvanga GROWRTH AND DEVELOPMENT. Growth ni biliya mwirwa mwubaka KIGALI imiturirwa. Developmenent ni ukubona amazi meza,kwiga neza,imiti myiza,imihanda myiza,akazi……mwebwe rero GROWTH muyita development .NTIBYUMVIKANA UKUNTU CHOLERA yagera mu gihugu itewe numwanda uturuka mu mazi mabi. Nimutitonda ahubwo ngo bizagera mu RWANDA hose. None ko mbona abafite ikibazo c’amazi ari besnhi?
Ariko Kamali wagiye ushyira ubwenge ku igihe! Ubu koko urashaka kuvuga ko CHOLERA kuba ibonetse bivanyeho ibikorwa byiza Leta imaze kugeza ku Abanyarwanda! Oya namwe mujye mushyira mu agaciro, none ibiri Kigali byo si ibya Abanyarwanda, Umuhanda Rusizi, Karongi, Rubavu se ugiye kuzura ntabwo ari igikorwa cyi indashyikirwa Nyakubahwa PK agejeje kariya Karere Leta zose zari zarataye nako zari zarishe. INADASHIMA Gusa, muba mwabuze ibyo muvuga
intambara yateye umuhanda uri gukorwa, ibintu byose bigira igihe ahubwo habaho abatema ayeze bo kagira Imana…..
None se wowe wiyita Magorwa (uretse ko izina ariryo muntu, twaragowe koko abanyarwanda) iyo uvuze ngo umuhanda wa Rusizi, karongi, Rubavu (Cyangugu, Kibuye, Gisenyi) ngo Leta zabanje zari zarawibagiwe wasnaze nta yindi mihanda yari yarakozwe? None niba Leata ya HE PK ikoze uwo muhanda bitwaye imyaka ingahe uwo mugabo ari ku butegetsi? None se utekereza ko ibintu byose byakorerwa rimwe bigashoboka? Urugero naguha ni nk’uko nawe wavutse utazi kwandika no gusoma none ukaba warakuze, uzi gutekereza kurusha uko wari emeze mu myaka nk’itanu ishize. Urundi rugero naguha ni nk’uko usigaye ureshya ubungubu (uburebure bwawe) ntabwo ariko wareshyaga ighe watangiraga amashuri abanza. Muri make warakuze mu gihagararo no mu bwenge. No mu micungire y’igihugu ni kimwe. ntabwo uko igihugu cyari kimeze mu myaka 20 ishize ariko kigomba kuba kimeze uyu munsi. Uwo muhanda uvuga na kera wahizeho. Imodoka zavaga i Cyangugu zikagera ku Gisenyi zinyuze ku Kibuye. Gusa nta Kaburimbo yarimo. Uzabanze nawe wihereho urebe igihe watangiye kwambara ipantaro cyangwa se inkweto ubyiguriye. Hari imyaka myinshi byagutwaye kugira ngo ugere kuri iyo ntera. Ikindi wenda utabona bitewe n’amashuri wize uko angana ni uko uriya muhanda utari kuza ku mwanya wa mbere mu byo gushyiramo kaburimbo bitewe n’amikoro y’igihugu bietwe n’uko kariya karere gafite ikiyaga cya Kivu kigahuza mu by’ubucuruzi. Ntabwo ari kimwe n’imihanda ya Kigali Butare, Kigali Kibungo, Kigali Gisenyi, Butare Cyangugu, Kigali Nyagatare Kagitumba, Kigali Gatuna (umbarire nakoresheje amazina ya kera kuko niyo nakuriyemo) kandi uretse ko imyaka ufite iyo mihanda ubutegetsi bwa HE PK bwasanze ihari kandi ikoza neza. Iyo mihanda yose mvuze haruguru imyinshi yubatswe kuri Leta ya Habyarimana kandi yayoboye u Rwanda imyaka 21. None mu myaka 22 HE PK amaze ku butegetsi hamze kuzura iyihe mihanda? Ntuvuge Kigali KIbuye kuko Habyarimana yavuyeho uyu muhanda waratangiye gukorwa.
Comments are closed.