Digiqole ad

Abakora HipHop mu Rwanda bateguye kwizihiza isabukuru ya 2PAC

 Abakora HipHop mu Rwanda bateguye kwizihiza isabukuru ya 2PAC

Tupac Shakur araibukwa n’ubu

Tupac Amaru Shakur ubundi wavutse akitwa Lesane Parish Crooks iyo aza kuba akiriho kuri uyu wa 16 Kamena yari kuba yujuje imyaka 45, ariko yapfuye afite imyaka 25 nubwo yari asize izina rikomeye ku Isi. Abakora injyana ya HiHop mu Rwanda ejo kuwa kane bahateguye ijoro ryo kumwibuka no kwizihiza uriya munsi yavutseho.

Tupac Shakur araibukwa n'ubu
Tupac Shakur araibukwa n’ubu

Tupac yamenyekanye cyane kubera injyana ya Rap y’amagambo akarishye, Album ye yise All “Eyez on Me” iri mu zacurujwe cyane muri USA.

Yasize injyana ya Rap imaze gukundwa cyane mu rubyiruko cyane cyane rw’abirabura muri Amerika kuko mubyo yaririmbaga harimo ibiriho cyane nk’urugomo, ingorane z’abakene mu mijyi ikomeye ya USA, irondaruhu n’ibindi bibazo bisanzwe mu muryango w’abantu.

Tupac yavutse tariki 16/06/1971 muri Harlem, Manhattan mu mujyi wa New York yapfuye tariki 13/09/1996 nyuma y’iminsi itandatu arasiwe mu mirwano yo ku muhanda mu mujyi wa Las Vegas mu bushyamirane bwa “East Coast–West Coast hip hop rivalry”.

Injyana n’inganzo ye byakwiriye hose bigera no muri Africa no mu Rwanda aho mu myaka ya nyuma y’urupfu rwe hatangiye kumenyekana injyana ya HipHop, abahanzi bayikora kuri uyu wa gatatu baraza kumwibuka.

Jay Polly, Bull Dog, Paccy, P-Fla, Pacson n’abandi baraba bari muri iyi gahunda izabera muri Bar yitwa Quelque Part mu nyubako yo kwa Rubangura mu mujyi.

Aba bahanzi nabo bakazaririmba iyi njyana y’uwo mukurambere wabo uyu munsi.

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish