Umwicanyi wa Orlando ngo ntabwo yashakaga kwica abirabura
Patience Carter warokotse buriya bwicanyi bwahitanye abantu 50 muri Night Club y’abakundana bahuje ibitsina mu mujyi wa Orlando, yavuze ko Omar Saddique Muteen yavuze ko atashakaga kwica abirabura ndetse yabibabwiye ari kwica.
Patience Carter w’imyaka 20 ngo yari yajyiye muri ruriya rubiniro hamwe n’ishuti y’umuryango mu kiruhuko, aza kurokoka ubwicanyi bwahitanye benshi icya rimwe bukozwe n’umuntu umwe mu mateka ya USA.
Yavuze ko ubwo Omar Miteen yarasaga abantu we yari yihishe mu bwiherero nk’uko bitangazwa na NewYorkPost.
Patience Carter yavuze ko ubwo kurasa abantu byari bibaye nk’ibihagarara, uyu mwicanyi yaganiriye n’abapolisi kuri telephone, ababwira ko ari gusohoza isezerano rya ISIS.
Ngo ababwira ko atari buhagarike kurasa abantu ngo niba Amerika idahagaritse kurasa ku gihugu cye.
Akomeza avuko amaze kuva kuri telefone ngo yahise abaza abo yari yafasheho bugwate niba hari abirabura babarimo.
Uyu mukobwa w’umwirabura avuga ko we yagize ubwoba bwo kuvuga aho yari yihishe gusa ngo hari abandi birabura bahise bigaragaza. Ngo ahita ababwirako ntacyo apfa n’abirabura.
Omar ngo yagize ati “ Nta kibazo mfitanye n’abirabura. Ibi ni ibyerekeranye n’igihugu cyanjye.”
Abapolisi bamaze kuhagera babwiye abantu kuva ku bikuta kugirango babashe kumena urukuta binjire baciye mu bwogero.
Mbere yuko babohozwa umwicanyi yongeye kurasa abandi bantu batatu harimo umwe wakingiye Patience amasasu aba ariwe upfa.
Uyu mukobwa yavuze ko inshuti ze bari bazanye umwe yapfuye undi arakomereka bikabije.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW