Mwite ku kibazo cy’abaturage bakeneye amazi kurusha ibiciro – Hon Kamayirese i Rusizi
Bugarama – Ibice bimwe bya Nyamasheke na Rusizi abaturage bafite ibibazo bikomeye byo kutagerwaho n’amazi meza bigatuma bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu bikabaviramo indwara. Kuri uyu wa kabiri Germaine Kamayirese umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi yasuye ibi bice asaba abashinzwe gukwirakwiza amazi meza kubikora vuba ntibite cyane ku biciro.
Uyu munsi, kimwe no mu minsi ishize, abaturage baganiriye n’Umuseke bongeye kuvuga ko ikibazo cyo kubura amazi meza kibahangayikishije.
Marceline Nyirandikumana wo mu murenge wa Bugarama muri Rusizi ati “turavoma amazi ya Rubyiro (umugezi) akaba ariyo dukoresha kuko nta mazi meza dufite. Gusa tunyotewe amazi meza twahoranye kuko yabaye amateka.”
Mu kwezi gushize, Umuseke wari watangaje iby’ikibazo cy’amazi ku kirwa cya Shara kiri mu murenge wa Kagano i Nyamasheke aho bakoresha amazi mabi y’ikiyaga cya Kivu, kuri iki kirwa hashize imyaka umunani nta mazi meza bafite.
Kuri uyu wa kabiri, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Ministeri y’ibikorwa remezo Hon Germaine Kamayirese yabwiye Umuseke ko yaje gusura imwe mu mishinga yo gukwirakwiza amazi meza yatangijwe ariko yadindiye.
Hon Kamayirese ati “Utu turere tumaze kugira abaturage benshi kutagira amazi ahagije niko bagenda barwara indwara ziva ku mazi mabi, twaje nka Ministeri y’ibikorwa remezo ngo turebe ahashyirwa imbaraga ngo abaturage bose bo muturere twa Rusizi na Nyamasheke bagire ubuzima bwiza kandi banywe amazi meza kandi igiciro si cyo gihangayikishike.”
Lambert Karangwa, umuhuzabikorwa mu mushinga wa WASH (Water Sanitation Hygienne) wo gusukura amazi akagera kuri benshi yavuze ko WASAC iri gukora ibigega bibiri bizahaza abaturage barenga ibimbi 80 muri utu turere twombi.
Avuga kandi ko bazubaka ikindi kigega ku kirwa cya Nkombo kikajya gitunganya amazi ya Kivu buri muturage akagerwaho n’amazi meza.
Karangwa avuga ko ibigega bya Ruganda na Bigutu bifite umwisuko wa 6 000m³ ku munsi ngo bizaha amazi imirenge irenga 10 muri utu turere ikizakorwa ngo ari imiyoboro ku buryo aya mazi mu myaka micye azaba agera ku baturage ibihumbi 80 na 17 500 batuye ku kirwa cya Nkombo.
Hon Kamayirese yasabye abayobozi b’uturere twa Nyamasheke na Rusizi gukurikirana cyane iyi mishinga y’ibikorwa remezo bakamenya ko abaturage bagomba kubona amazi meza vuba kandi bakigishwa kubungabunga ibikorwa remezo biyabagezaho.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ariko se Hon.Kamayirese mugomba kujya cyangugu aho hose Akarere ka Bugesera ko kazira iki? Ntarama muri kanzenze umudugudu wa karumuna hatuye abaturage bangana iki bamaze imyaka nimyaka batazi amazi meza uko asa? Ijerekani yamazi iragura 250 Frw hano hegereye ikiraro kiva kicukiro ho ni 110 urambwira ko umuturage wabona amafranga 800 buri munsi nibura yijerekani 8 ari uwuhe? bahitamo kuvoma ariya ya nyabarongo urebe nawe uko isa, inzoka zarabamaze ejo mayor affaire social ati abaturage bameze neza!!! Twagirango rwose mutuvugire kugura amazi yo kunywa,ukagura ayo kumesa no guteka murumva atari buri wese ubishoboye. Hariya Karumuna nibyo bavuga byisaranganya amazi ahandi aza rimwe cyangwa 2 mu cyumweru twe ntibihaba tumaze imyaka nako kuva twahatura hashize imyaka 5 nta mazi tuzi.Ba mayors bajyaho abandi bakavaho ariko ubona ntawe uhangayikishijwe nikibazo cyamazi abaturage bafite.Ubu twategereje Perezida ngo nadusura tumubwire ikibazo cyacu naho abandi tubona ntawe utwitayeho.Rwose Minister dutabare natwe tube nkabandi banyarwanda tugerweho ibikorwa remezo bihabwa abandi.
Nyakubahwa depite yarakoze gusura abaturage ariko hari ikintu kimwe ntumva neza mubyo yababwiye? Ni gute abakwiza amazi bayakwiza batabanje gutekereza ku giciro kandi byose bikorwa n’amafaranga? Uziko uRwanda tumaze kuruhindura nka Fantasia cya gihugu twajyaga twiga muri Cambridge? Ese nyakubahwa depite ko atatubariza no ku biribwa ku masoko? Abanyarwanda ho ntibari bakeneye kurya hatabanje kurebwa igiciro haaaaaaaaaaaa? Gutanga amazi hari igiciro bisaba, usibye n’agahugu kacu gakennye nibyo tuvuga ngo birakize biziko gukwiza mazi bisaba gutekereza ku giciro cyayo kuko iyo utabitekerejeho wubaka imiyoboro n’ibigega by’amazi maze abantu bakazategerezako bigeramo amazi bagaheba, mbese nkaya mishinga yose yigwa nabi hano iwacu.
Urimo gusaba ibirenze understanding capacity.
Azaze arebe mu duce tumwe na tumwe mu mugi wa Kigali
Hon. Minister aksante kabisa urakora neza. Hanyuma ariko hari ahantu usanga hari ibikorwa remezo nk’amashuri ariko ugasanga nta mazi nta muriro bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abana bahiga no ku ireme ry’uburezi buhatangirwa. Urugero: Groupe Scolaire Gisali muri Ruhango (Umurenege wa Kinazi) hari ikigo kiza cyane cya 9 years. Umuriro waragiye ugarukira muri 1 km hashize imyaka itabarika utaragera kuri icyo kigo. Ugarukira ahitwa i Rwanda nko muri 2 km undi ukagarukira ahitwa ku Kakirenzi muri 1 km. Ubu koko habura iki ku buryo abana bigira mu kizima iyi myaka yose? Mutegereje ko HE Prezida azahasura ngo abaturage babimwibarize???
Comments are closed.