FERWAFA yashyizeho ‘Directeur technique” mushya, ubu bazanye umuholandi
Aje gusimbura umwongereza Lee Johnson, uwahawe akazi ubu ni umuholandi Hendrik Pieter de Jongh ugiye kuba ushinzwe iterambere rya tekiniki mu mupira w’amaguru mu Rwanda. yahawe amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa nk’uko bitangazwa na FERWAFA.
De Jongh uri i Kigali, yatangaje kuri uyu wa kabiri ko gahunda ye mu myaka ibiri ari uguteza imbere umupira w’amaguru yibanze cyane mu bana.
Yavuze ko ateganya gukorana n’abatoza bo mu Rwanda mu kuzamura ubumenyi bwabo abigisha uburyo bugezweho bwo gutoza n’ibyo bakwiye guha abakinnyi mbere no hagati mu mukino.
Ikindi avuga azibandaho ngo ni imyitwarire myiza n’imitekerereze iganisha ku ntsinzi yaba mu kibuga no hanze y’ikibuga.
Uyu mugabo yahoze ari umutoza mukuru w’ikipe ya AFC Leopards muri Kenya, mubo yahigitse kuri uyu mwanya harimo umudage Michael Weiss wigeze kuwuhabwa mu bihe byashize mu Rwanda.
Muri iyi mirimo uyu muholandi ngo azafatanya na Jimmy Mulisa, bashinzwe gushyiraho gahunda yo guteza imbere umupira mu bato, gutegura, kuyobora no kugaragaza umusaruro w’imishinga yo guteza imbere umupira mu Rwanda.
Usibye muri Kenya aho yatoje AFC Leopards, ahandi yakoze imirimo yo gutoza ni mu makipe amwe n’amwe iwabo mu Buholandi yiganjemo ayo mu kiciro cya kabiri.
Ubwo Minisitiri w’umuco na Siporo yari imbere y’abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu kuri uyu wa kabiri, abadepite bamubajije impamvu hakiri abanyamahanga bahabwa akazi ko gutoza mu ikipe y’igihugu kandi ntibatange umusaruro mu gihe baba bahembwa menshi, asubiza ko ari uko mu Rwanda hakiri ibibazo by’ubumenyi bucye bw’abatoza.
UM– USEKE.RW