Digiqole ad

Joseph Kabila ati: “Nta buriganya bwabaye mu matora”

Nyuma y’aho hatangarijwe uwatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku ya 28 ugushyingo 2011, uwatowe  kuba perezida Joseph Kabila Kabange aremeza ko nta kwiba amajwi kwabayeho.

Joseph Kabila arasaba mukeba we kugana ubutabera
Joseph Kabila arasaba mukeba we kugana ubutabera

Perezida Kabila kuri uyu wa mbere mu kiganiro yagiranye itangazamakuru mpuzamahanga, yagize ati: “ Ndemeza ntashidikanya ko igikorwa cy’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’ukwezi gushize cyagenze neza , kandi nkaba ntaha agaciro ibyatangajwe n’indorerezi z’abanyamerika zagiye zitangaza ko amatora yabayemo uburiganya”.

President Kabila, yatangaje ko yatunguwe no kuba nta butumwa bw’ishimwe yohererejwe na Etienne Tshisekedi wa Mulumba bari bahanganye.

Muri aya matora, Joseph Kabila yatsinze n’amajwi agera kuri 49% mukeba we Etienne Tshisekedi yabonye amajwi 32%,  kugeza ubu  Tshisekedi atangaza ko ariwe watsinze amatora., ndetse yavuze ko nawe ari President

President Kabila, akaba yasabye Tshisekedi kugana iy’Ubutabera niba ataranyuzwe n’ibyavuye mu matora, aho guhamagarira abanyecongo gushoza imidugararo mu gihugu cyabo.

Gael Nkubito
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Ariko kweli Kabila iyo ureka Etienne nawe akayobora cyane ko yashatse kuyobora iki gihugu kela none arinze asaza atayoboye byibura na one day, mujye murekura ubutegetsi kugira ngo murebeko haboneka impindura matwara nziza iganisha abanyekongo aheza.

    • Ariko Etienne ayobora ayobora iki uriya ko ari nka Twagiramungu ari uwo gutesha umutwe gusa!

  • Kabila, Felicitation ku matora kandi Chisekedi natuze ubayobore kuko nibura niwowe ugerageza par rapport aux autres.
    Naho abakongomani ndabamenyesha ko Kabila wenyine niwe ushobora guhuza (Reconcilier) impande zose, naho abandi barushaho gusenya aho guharanira kubaka.
    Que Dieu benisse DRC .

  • HE Kabila Grande Félicitation Nous vous demandons d’etre très serieux avec Tchisekedi, lui ne veux pas la paix au congo, nous savons sa politique dès longtemp. ceux que il veut c’est un secret mais presque tous le monde qui ont vécus au congo sais. Que Dieu vous benisse.

  • powaaaaa

  • HE Kabila félicitation vremment Mungu akubariki tena uwongoze ici ya cogo vizuuri,yani mungu ataku wejesha na usisahabu kumuomba mungu piya nasisi tutakuombeya amani ya bwana Yesu imwe nawewe pamanja na wa na ici (wa cogo)wote asante ubarikiwe.

  • HE Kabila félicitation vremment Mungu akubariki tena uwongoze ici ya cogo vizuuri,yani mungu ataku wejesha na usisahabu kumuomba mungu piya nasisi tuta kuombeya amani ya bwana Yesu iwe nawewe pamanja na wa na ici (wa cogo)wote asante ubarikiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish