Abadepite babwiye Minisitiri Dr Gashumba ko afite akazi gakomeye
Kuri uyu wa mbere Minisitiri Dr Diane Gashumba yasobanuriye Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu y’ Inteko Ishinga Amategeko uko bakoresheje ingengo y’imari iheruka n’icyo bateganyiriza itaha. Abadepite bamubwiye ko MIGEPROF ifite akazi gakomeye basaba ko Minisiteri ayoboye ishyira imbaraga mu kwita ku miryango yo mu byaro ntikorere hejuru gusa.
Iyi Minisiteri umwaka utaha w’ingengo y’imari ngo izakore miliyari 11 na miliyoni 221. Muri aya imishahara y’abakozi ngo izatwara miliyoni 480, ibikorwa byo gukomeza ihame ry’uburinganire bijyemo miliyoni 800 cyane cyane mu bice by’icyaro.
Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko mubyo bazibandaho kandi harimo ikibazo cy’abagore bacururiza ku mihandamu mijyi bagashakirwa aho bakorera hakwiye, bakazakorana cyane na komisiyo y’abana mu turere mu kwita ku burezi n’uburere byabo, bazita ku bigo birererwamo abana bamugaye, ndetse ngo banashishikarize abagore gukoresha ikoranabuhanga.
Mu ngengo y’imari itaha ya MIGEPROF, Inama y’igihugu y’abagore ngo yagenewe miliyoni 124 mu bikorwa byayo, komisiyo y’abana igenerwa miliyoni 84 harimo n’imishahara n’ibikorwa bya komisiyo bizaba birimo ubukangurambaga bwo kuvana abana 1 250 bakiri mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango.
Dr Diane Gashumba yavuze ko mu byari byiyemejwe mu mwaka ushize byagezweho harimo kuba abana b’abakobwa bagera ku 59 000 baritabiriye amashuri y’imyuga ya VTC mu gihe abahungu ari 39 000. Iyi ngo ni imibare yo kwishimira.
Abadepite bagize iyi komisiyo y’ingengo y’imari babwiye Minisitiri Dr Gashumba ko afite akazi gakomeye mu bijyanye n’iterambere ry’umuryango no kurengera indangagaciro z’umuryango kuko ngo aho bamaze iminsi basura basanze imiryango ifite ibibazo byinshi cyane.
Hon Rwaka Constance Mukayuhi uyobora iyi Komisiyo yasabye MIGEPROF kuva mu mijyi bakamunuka bakajya mu byaro kure ahari imiryango ikeneye ubufasha mu bigendanye n’akazi ka MIGEPROF, aho gukorera ibintu ku nzego zo hejuru.
Aba badepite babwiye MIGEPROF ko hakiri ikibazo cy’abana benshi bo mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka batiga, ndetse no kuba hari abandi baturage batarabafata nka bagenzi babo kubera imyumvire yo hasi. Ibi byose ngo ni akazi kareba iyi Minisiteri y’iterambere ry’umuryango.
Ingaruka z’ibibazo bishingiye ku miryango zibamo ; abana bata amashuri abana benshi ku mihanda, ihohoterwa mu ngo, ubwicanyi n’urugomo mu bashakanye, uburere bubi ku bana bo Rwanda rw’ejo, n’ingaruka ziherekeza ibi mu gihe kirekire kiba kiri imbere.
Josiane UWANYIRIGIRA & Everyne UMUBYEYI
UM– USEKE.RW
12 Comments
Ikibazo ntabwo kiri muri iyi ministeri. Ikibazo cyaturutse ahantu 3:
1. Amategeko ashyirwaho n’iyi nteko, (harimo n’itegeko rya budget)
2. Politiki ngari zashyizweho na Leta kandi bigaragara ko zidashobora gukemura ibibazo biriho cg ibizwi ko bishobora kuvuka
3. Uburyo leta yubatse, ikanakora.
None rero rwose mwigora uyu mu mama, ahubwo nimushakire ibisubizo aho ngaho kuko ntabwo 11,000,000,000 ariyo azakemura ibibazo turimo kubona byugarije sisiyete nyarwanda uyu munsi, ku buryo noneho no kubihisha byananiranye: President ejobundi yaratangaye abonye abantu barwaye amavunja, biramuyobera, abadepite ubwanyu mwarumiwe ubwo mwatemberaga mu biturage mukabona imiryango ibana n’ingurube mu nzu, abana b’abangavu babyarira muri za ruhurura za Nyabugogo na Nyamirambo.
Niba koko mufite umutima n’urukundo byo gukorera abanyarwanda, nimusubire inyuma mushakire igisubizo aho byapfiriye muhakosore, naho uyu mutegagrugori we ararengana, nta nubwo yabishobora mu myaka 2 azamara muri iriya ministeri.
Iriya nteko ifite abagore barenga 60%. Kuki buri karere katashingwa nibura umugore akagafasha? Aha nyuma yo gutorwa batura i kigali? Oya nimujye mu cyaro mufashe HE kuvana abaturage mu bukene!! Ntimwasabye kongera akayobora se? Koko azabwira iki abantu bararana n’ingurube? Wasac nibahe amazi bo kurwara amavunja!!
Dr Diane Gashumba ndagukunda nkabura uko ngira. HE nagende azi gushishoza. Uyu mugore ni umuhanga, agira urukundo utabonana undi wese. Akunda abantu bose atavanguye. Arangwa n’ubushishozi,…
Muzabaze igihe yayoboraga ibitaro bya Kibagabaga cg Muhima ukuntu yitaga ku bamugana bose. Courage Hon. Diane. Uzabigeraho tu.
ikibazo ntikiri kure! Ikibazo ni ubukene bunuma mu miryango kubera ko circulaton y’amafaranga ari nke cyane! nta Purchasing power abaturage bafite, kubera ko ama F ari ntayo mu biturage. Ikinyuranyo hagati y’abakire n;abakene kiragenda kirushaho kuba kinini cyane kubera ubusumbane bukaije kwiyongera! Urugero ruroroshye kurwumva, leta isanga ikwiye kuremera amasoko yihariye aba polisi n’abasirikare, abarimu nabo bararisabye biranga. Ibo byose bigaragaza ko ku mufuko hava kandi na Leta ikaba ibishimangira ishyiraho bene iryo soko riciritse. bitabaye ibya politiki kandi n’balimu bararikwiye! None se umuturage we wumva bimeze gute?
Ba depite baba bibereye mu munyenga, ibibazo barabibona bagatangara kuko nyine ari ba VIP batazi ubuzima ko bugoye. Iyo se bagiye kwiyamamaza ntabwo babona abo baturage! Mandat nirangira bazasubirayo ari ta bilan n’imwe y’ibyo babakoreye bafite ahubwo babasaba amajwi ngo bakomeze birire!
Abadepite muribeshya rwose, ntabwo iterambere ry’umuryango rishinzwe Dr. GASHUMBA Diane gusa ngo ni uko ayobora “Minisiteri y’Uburinganire n’Iteramber ry’Umuryango”. Iyo Minisiteri ayobora ifite inshingano yego zo kwita ku muryango, ariko iterambere ry’uwo muryango rirareba Minisiteri nyinshi harimo cyane cyane izi zikurikira: MINECOFIN, MINALOC, MINISANTE, MINAGRI, MINICOM, MINEDUC, MIGEPROF.
Ndetse namwe ubwanyu abadepite mwakagombye kumenya ko mufite uruhare runini mu iterambere ry’umuryango. Mwakagombye kuba muba hafi y’abaturage mubana nabo mu miryango yabo mukamenya ibibazo bafite mukabigeza ku inzego zibishinzwe munasaba ko zibibonera ibisubizo bikwiye.
Niba abana bamwe batajya ku ishuri (kandi biriho) kubera ko birukanwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri bigaho ngo ntibatanze amafaranga y’ishuri, mwakagombye kubaza Leta impamvu abo bana birukanwa kandi Leta ivuga ko kwiga Primaire na Secondaire mu mashuri ya Leta ari ubuntu. Icyo kibazo rwose abantu benshi baracyibaza ariko iyo ukibajije Minisitiri w’Uburezi usanga azanamo ibintu bidasobanutse. Ngo umubyeyi agomba kugira uruhare mu burezi bw’umwana we, ok, nibyo, ariko se kuki Leta itavuga urwo ruhare urwo arirwo ngo rumenyekane neza, umubyeyi amenye n’ibyo asabwa gutanga bihwanye n’ubushobozi bwe mu mafaranga, bakareka kujya bihisha inyuma y’agahimbazamusyi ka mwarimu gasa n’aho kabaye itegeko mu gihugu hose ku buryo umwana asigaye yirukanwa ku ishuri azira kudatanga ako gahimbazamusyi.
Niba agahimbazamusyi gateye imbogamizi mu burezi kuki Leta itafata icyemezo cyo kugakuraho burundu? Ni kuki batareka ababyeyi b’abakene abana babo bakigira ubuntu, hagashyirwaho amabwiriza asobanutse avuga ko ababyeyi bose bari mu cyiciro cya mbere (1) cy’ubudehe nta mafaranga y’ishuri bazabazwa.
MUvuze ukuri umuntu wese cyane cyane abayobozi niba hari abafata time yo gusoma comments z’abantu,nibasoma iyi comment bamenye ko yuzuyemo ukuri.Ahubwo abadepite njye numvaga ari mwe ba mbere mufite akazi gakomeye mbere ya dr.Diane.kuko mwiyita intumwa za rubanda kdi mwatowe nabo rubanda mu gihe Diane nta wa mutoye.kugaya no kwilamenta ariko ntimufate ibyemezo ntabwo aribyo pe.kereka niba parlement yo mu Rwanda idakora nk izindi,ariko ahandi mbona n umudepite umwe ashobora kuvuga non ibintu ntibikorwe,mu gihe I.kgl ntarumva umudepite uvuga non,niba ahari ajazi kabo ari ukunenga ibitagenda gusa ubanza ntajya mbisobanukirwa ahari
ibibazo bikomereye sosiyete nyarwanda ntago Hon minister gashumba yabikemura we na minisiteri ye ngo bishoboke kuko bifite inkomoko n’imizi ahantu henshi hatandukanye.
ndetse n’abo badepite bamuhata ibibazo ubwabo ni ikibazo. mwirengagije se uburyo batorwa? mwirengagije se uburyo iyo bageze aho ukuri n’umukati bigongana baruca bakarumira. none se niba bemera ko sosiyete nyarwanda ifite ibibazo by’urudaca, ariya ma rapporo n’ibyegeranyo bivuga ko abanyarwanda umubare munini wakataje mwiterambere kandi wavuye mu cyiciro cy’ubukene sibo baziha umugisha bakazemeza?
uyu mubyeyi muramurenganya inkomoko y’ibibazo sosiyete nyarwanda ifite si imbaraga nke za Min ayoboye zibitera. ahubwo ni common poor management iri mu gihugu hose. kuko ntago byabura kandi abari mu myanya ikemura ibibazo abenshi batanazi uko bayigezemo. icyibanze baba bazi ko bagomba kwitwararika ho ni karame nyagasani na yego mwidishyi. ubwo se koko abo bantu bayobora sosiyete ikabura ibibazo?
Bravo hon Minister biragaragara ko ufite ubunararibonye kandi ni mu gihe ufite uburere ukura ku babyeyi. Abatakuzi n’umuryango wawe bazabaririze umusaza nyakwigendera GASHUMBA ariwe papa wawe ukuntu ari muri bacye bemerwaga muri leta ya Habyara. S’uko bamukundaga ahubwo n’ubuhanga bari bamuziho banamucyeneyeho.
Nsubiye rero ku nshingano za Ministeri muyoboye abo badepite iyo bakubwira ngo ufite akazi gakomeye basa n’aho nabo birengagije ko bibareba. Umubare munini w’abadepite ni abagore byumvikana ko umuryango ubareba ku ikubitiro. ahubwo muri forum yabo bo umusanzu wabo ni uwuhe aho gukora nk’abagenzuzi babaza ibibazo nk’abanyamakuru cyangwa abashinjacyaha. iyo urebye bugdet kandi bagira uruhare mu itorwa ryayo bo ntibakora imibare ngo bumve uko bimeze?
Urugero nka bugdet y’Inama y’Igihugu y’abagore iyo uyirebye usanga ari imishahara y’abakozi bo mu bunyamabanga buhoraho. Barangiza bakirirwa bavuga ngo Inama y’Igihugu y’abagore ntikora. Ikore ite? murebe ibyo amategeko agenera abagize komite nyobozi y’urwo rwego ndetse n’inama ziteganywa n’amategeko hanyuma mufate imishahara y’abakozi murebe asigaye. Niba bashinzwe ubukangurambaga n’ubuvugizi bizakorwa bite? inzego zatowe kugera ku rwego rw’umudugudu zizahura zite ngo zinononsore imikorere no gusuzumira hamwe ibibazo biri mu cyaro? n’Ibindi byinshi .
Niharebwe uburyo inama y’igihugu y’abagore yavugururirwa inshingano ihabwe n’abakozi kugera ku murenge bakurikirana ibibazo by’abagore n’abana bataretse umuryango muri rusange bityo haboneke amakuru nyayo bityo bwa buvugizi bukorwe hari imibare ifatika.Naho ubundi usanga hari kwitana ba mwana ninde ukora iki. Tumenyereye imihigo mu turere nibahige n’ibijyanye n’umuryango aho kwirirwa bavuga imihanda gusa kuko byo nibura ntibinasaba ingurane cyangwa kwimura abantu ni ukureba ibibazo byugarije umuryango bikaganirwaho ntawe usigaye inyuma bityo abantu bose bakabigiramo uruhare bititiriwe gusa ministeri imwe ahubwo iyo minisiteri igakora kubihuza no gukora ubuvugizi. niba ari abana bo mu muhanda batiga ministeri y’uburezi n’ibikorwa remezo n’ubutegetsi bw’igihugu bafatanye kubishakira umuti. niba ari abagore bacururiza ku dutaro ntibibazwe dr Diane gusa.
Umujyi wirirwa ubirukankana na polisi na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iyubucuruzi n’inganda bafatanye batibagiwe na ministeri y’ubuhinzi. Muri macye ikibazo cy’abana n’abagore n’umuryango muri rusange bisaba ingufu za bose ntawe ubisunikira undi. Ikindi n’ubwo ibigo byakira abana bitagaragara neza ko umwana agomba kurererwa mu muryango ndabona icyi cyemezo cyarihuse ahubwo niharebwe uburyo abihaye imana kandi baboneka hirya no hino mu gihugu bakongererwa ubushobozi hakabaho no kumvikana na leta uburyo babikoramo kuko barabishoboye kandi babifitiye n’umwanya n’ubushake. hakirindwa abantu ku giti cyabo babishakamo amaronko wenda abo bana bazanavamo abavugabutumwa b’amahoro ejo hazaza.
Nabo ubwabo ni ikibazo, uwashaka gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda nibo yaheraho akemura.
Ibibazo by’umuryango nyarwanda biterwa ninkingi twubakiyeho:
1. abadepite iyo murebye budget uretse kwiyamira ubundi ntakintu ndabona mwahinduye.
Goverment niyo ifata ibyemezo yahawe amabwiriza na Presidence, mbese ubwo murabyumva kandi namwe murabizi
2. Biri mumico ya Leta z’Africa namadini kunyunyunza umukene aho gushakisha uko azamuka. Niho abazungu badusigiye
3. Ingengo y’Imari ijya mubuhinzi nuburezi uyiteranyije niba itarenze 50% ya budget yose, uragirango bizagende gute
4. Ibyemezo byose byagira ingaruka nziza kumuturage, nko kongeza abarimu, kubafata neza mubisubiza inyuma. None muragirango umuryango uzatungwa namasengesho
Mbaburire nkurikije ibyo nabonye kwisi, mutaretse ngo duhindure FOCUS yacu tuyishyire kubuhinzi, duhinge ikawa, turwanye isuri, dushakire abahinzi aho bagurisha imyaka yabo kugiciro bashatse mutabashakiye Rwiyemezamirimo utanga igiciro yishakiye, muzashiduka abanyarwanda bicwa ninzara buri munsi, kandi nibigera kuri urwo rwego ntagutechnica kuzaba kukibayemo.
Reka mbabwire ngereranije uko nzi urwanda nimpinduka rwagize kubera impinduka zubukungu abantu babaho bashakisha batanizeye ejo ko bazarya, uretse abahembwa menshi kandi nabo bakaba bahendwa nibiribwa kuko biba byabaye bikeya: usanga turi kugenda dusatira abanya Nigeria, uhura numwana, umukecuru, umusaza ukabona icyo ashyize imbere ni ugusaba, kukurimanganya, kukwizeza ibitangaza akazakwambura. Izi ndangagaciro turi kuzibura kandi ntizivurwa na Siasa, politique cg technique(gutechnika,) ahubwo ni ubuhinzi nibiryo bihagije.
Abarangiza kwiga b’iki gihe barutwa n’uwitwaga Monitor Agri wacungaga amakawa akera ari menshi, akarwanya isuri mu ma komini ya kera.
Muhindure strategy tube realistique, gushaka kwereka isura nziza ya Kigali gusa tuzamura amazu ahenze atabasha guturwamo nabaturage bimaze iki? aya mazu azizana umuhinzi nasarura ikawa akayigurisha kugiciro kizima.
Muzi ibyo abanyarwanda bitaga SIZENI? Ni ikawa yabaga Yeze disi we, urugo baguraga imyenda myinshi ya danger.
Iri terambere umuntu adasiba kugura megabytes ariko Isahani ye itajya yuzura, ndarikemanga.
Sindwanya leta kuko ndi umwe muriyo ahubwo nanditse ibi byose kugirango duhindure strategy, dukunde abaturage sinon bazabacika bicwe ninzara, sinzi niba izo millions duhembwa tuzazishyira mu isafuriya tukazicanira zikaribwa. Mugire Amahoro.
Arikose banyakubahwa badepite. iriya budget ingana kuriya niyo musaba uno mumama kugekumura ibabazo by umuryango nyarwanda koko? Ahaaa ndakeko ariyo mpamvu mwikoreye ikiganiro nk abanyamakuru Nuko buriya mureba ukuri. Ikibazo kireberwe henshi. kandi mumwongerere budget ubundi muzamusabe result.
Comments are closed.