Digiqole ad

Ambasade y’u Rwanda i Dakar yerekanye isura y’u Rwanda

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal kuwa gatandatu tariki 10 Ukuboza, yakoze igikorwa yise “Rwanda Discovery Day”, iki gikorwa cyari kigamije kwereka abanyarwanda n’inshuti zarwo baba muri Senegal, aho u Rwanda rugeze, no kubaha amakuru nyayo kuri icyo gihugu.

Abanyarwanda n'inshuti zarwo bari bitabiriye iyi nama
bamwe mu banyarwanda n'inshuti zarwo bari bitabiriye iyi nama

Muri Senegal, haba abanyarwanda batari bake, abenshi ngo ni abahageze mbere ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994, abandi bagiye kubayo nyuma, ndetse n’abariyo ku mpamvu z’amasomo.

Bamwe muri aba banyarwanda, ntibaba bafite amakuru y’impamo ku gihugu cyabo, ambasade y’u Rwanda i Dakar, imwe muri ambasade zitangiye vuba dore ko yatangiye muri Gicurasi uyu mwaka, ikaba yarateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwerekana isura nyayo y’igihugu ihagarariye.

Muri uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda Gérard NTWARI, mu ijambo rye, yagaragarije abantu benshi bari aho bimwe mu byo igihugu ahagarariye kimaze kugeraho, na gahunda zimwe na zimwe kihaye mu rwego rwo guteza imbere umunyarwanda.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Gérard NTWARI, yagarutse ku mutekano uri mu Rwanda, ubuyobozi bwegerejwe abaturage, kurwanya ruswa n’akarengane ku buryo bugaragara, ibi byatumye u Rwanda ruba urwa kane muri Africa, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse na gahunda yo koroza abanyarwanda ya ‘Girinka’, uburezi bw’ibanze kuri bose, guha abana za mudasobwa zigendanwa ‘one laptop per child’ n’ibindi.

Ambasaderi Gérard NTWARI wa kabiri uvuye ibumoso asobanura kubyo u Rwanda rwagezeho
Ambasaderi Gérard NTWARI wa kabiri uvuye ibumoso asobanura kubyo u Rwanda rwagezeho

Nubwo u Rwanda ngo rugifite intambwe nini rugomba gutera rugana aho rwiyemeje, Ambasaderi NTWARI yavuze ko mu bukungu hari byinshi bimaze kugerwaho nko gukoresha ikoranabuhanga muri business, korohereza abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda, kwishyura imisoro n’ibindi byinshi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bikihuta.

Abari aho, baba abanyarwanda n’abanya Senegal, babajije ibibazo byinshi byerekeranye n’u Rwanda, bigaragaza ko koko hari amakuru amwe n’amwe baba badafite ku Rwanda.

Ambasaderi Gérard NTWARI, afatanyije na bamwe mu banyarwanda baba muri Senegal ariko baheruka mu Rwanda, batanze ubuhamya kubyo babonye mu Rwanda mu gusubiza ibibazo byabazwaga.

Uyu munsi ukaba washojwe n’imbyino za Kinyarwanda za bamwe mu banyarwanda baba muri Senegal bakomeye ku muco wabo.

Abanyarwanda babayo babyinnye by'umuco wabo
Abanyarwanda babayo babyinnye by'umuco wabo
Bamwe mu banyarwanda babajije ibibazo
Bamwe mu banyarwanda babajije ibibazo kubyo bumva mu Rwanda
Umuhango wasojwe n'imbyino zabari bitabiriye iyo nama
Umuhango wasojwe n'imbyino zabari bitabiriye iyo nama

Inkuru dukesha ambasade y’u Rwanda i Dakar

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • This is good , nabandi ba Ambassadeurs bakore nkawe.

  • Gusobanurira abatazi ibyiza twagezeho bigomba kugirwa umuco,kuko ntaheza haruta igihugu cya kubyaye!!!

  • iki gikorwa ni ingenzi mu kuzuza inshingano ambassade iba ifite zo kumenyesha no kumenyekanisha igihugu ihagarariye.mukomereze aho.

  • Thx your Excellency the Ambossador

  • nizindi amabassade zirebereho kwerekana isura nziza yigihugu cyacu kuko kiragendwa ndetse abanahamagarire abaterankunga kuza gushora imari zabo mu gihugu cyacu kandi bagaragaze ko urwanda ruyobowe neza bamagane aba contre success bagenda basebya igihugu ni urugero rwiza bagakwiye kureberaho

  • thx mr ambossador nyakubahwa wacu yahisemwo neza mukukohereza ahantu badasobanukiwe naho urwatubyaye rugeze.abantu nkawe nibo twifuza ko This excellency yanjya apangira akazi nkako. apana barya bigira kwisinzirira kandi dukeneye abari maso

Comments are closed.

en_USEnglish