Digiqole ad

Eritrea na Ethiopia byongeye kurwanira ku mupaka ubihuza

 Eritrea na Ethiopia byongeye kurwanira ku mupaka  ubihuza

Umupaka wa Ethiopia na Eritrea wateje ubushyamirane n’intambara kuva mu myaka myinshi ishize

Igihugu cya Eritrea cyirashinja Ethiopia gushoza intambara ku mupaka ibi bihugu byombi bihuriyeho , ariko utarumvikanwaho  gusa igihugu cya Ethiopia cyo ntacyo cyirabitangazaho. Ni mu mirwano yabayeho kuri iki cyumweru hagati y’ingabo ku mpande z’ibihugu byombi.

Umupaka wa Ethiopia na Eritrea wateje ubushyamirane n'intambara kuva mu myaka myinshi ishize
Umupaka wa Ethiopia na Eritrea wateje ubushyamirane n’intambara kuva mu myaka myinshi ishize

Imirwano  yatangiye ejo kucyumweru mu karere ka Tsorona kurubibi rurinzwe cyane kuko rutarabasha kumvikanwaho nyiraho, Eritrea ishinja Ethiopia ko ariyo yashoje intambara.

Abaturage baturiye uwo mupaka wo mu gace ka Tsorona batangaje ko batangiye kumva urusaku rw’amasasu kuva kuwa gatandatu mu gitondo. None ngo uyu munsi bakomeje kumva  amasasu n’ibibunda ziremereye.

Bavuga kandi ko babonye amabatayo y’ingabo za Ethiopia bafite intwaro za rutura basa nk’abambariye urugamba.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru  muri Ethiopia utari uri mu gihugu yatangarije BBC ko nta kintu na kimwe azi kuberanye nuko gukozanyaho.

Gusa Leta ya Eritrea yo ibicishije mu itangazo yasohoye yavuze ko igihugu cya Ethiopia aricyo kirimo gushoza imirwano kuri urwo rubibi.

Ariko ntiryavuze ababa bamaze kugwa muri iyo mirwano.

Mu bihe bishize intambara zatewe no kutumvikana kuri urwo rubibi hagati ya Ethiopia na Eritrea zahitanye abantu bagera ku 100.000.

Iyi ntambara yamaze hafi imyaka ibiri yahagaze mu 2000, nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinywe ariko nanubu ntarashyirwa mu bikorwa.

Akanama kashyizweho n’umuryango w’abibmbye ngi kabashe guhosha izo mvururu kanzuye ko aka gace ibi bihugu bipfa gaherereye ku ruhande rwa Eritrea ariko igihugu cya Ethiopa cyo uwo mwanzuro kiwutera utwatsi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Biragaragara ko Eritreya ibuza Ethiopia gukora kunyanja.Nzajya gutanga umusada najye.

    • Nonese iyireke yinjire mugihugu cayo? Eritrea ni irinde umusugire bwayo mfite abavandimwe bavuka Ethiopia mfite umukunzi uvamuri eritrea bose bahuriza kumafuti ya leta ya Ethiopia

      • Eritrea yaduhaye umusada muri 1994 natwe tugomba kuyigoboka.

  • Njya nibuka uburyo Bill Clinton yajyaga ashimagiza abategetsi ba Ethiopiya, Erythreya na Uganda, ngo nk’abayobozi bashya b’icyitegererezo (modern leaders). Iyo urebye ibyo babamo muri iyi minsi urumirwa. Nizere ko n’abaje babagwa mu ntege bagasangira ibyo bisingizo bya Clinton batazagwa muri uriya mutego wo kuba mu ntambara zitarangira, guhiga bukware abatavuga rumwe nabo no kugundira ubutegetsi ubuziraherezo.

Comments are closed.

en_USEnglish