Digiqole ad

Muri Club ya Orlando yandikiranye na nyina amubwira ko agiye gupfa!!!

 Muri Club ya Orlando yandikiranye na nyina amubwira ko agiye gupfa!!!

Mu kaga kagwiririye abari mu rubyiniro rw’abakundana bahuje ibitsina mu mujyi wa Orlando muri Florida mu gicuku cyo ku cyumweru, umwe muri bo ni umusore witwa Eddie, yandikiye nyina yihishe muri za toilettes, ati “Maman ndagukunda. Araje(umwicanyi). Ngiye gupfa.” Ni mu butumwa bugufi bandikiranye bwatangajwe na Associated Press.

Ibyo yandikiranye na nyina
Ibyo yandikiranye na nyina

Eddie, umusore w’imyaka 30, nawe yari muri iyi boite de nuit yitwa Pulse Club, maze abashaka kwandikirana na nyina. Saa 2h06 z’igitondo nyina yakanguwe n’ubutumwa bw’umuhungu we.

“Ndagukunda mama…muri club hari guturika amasasu” niko yandikiye nyina. Akomeza ati “Ubu nikingiranye muri toilettes.”

Nyina yahise amusubiza ati “Umeze neza? Ni club yihe?

Muri Pulse, mu mujyi hagati, hamagara police.” Aramusubiza.

Adategereje, nyina witwa Mina yahise ahamagara Police ku 911. Maze akomeza kwandikirana n’umuhungu we.

Saa 2h39 yongeye kwakira ubutumwa bw’umuhungu we. “Bahamagare Maman. Nonaha. Araje. Ngoye gupfa.”

Hagati aho, nyina wa Eddie yakomeje kwandikirana n’umuhungu we, nk’uko yari abisabwe na Police. Amubaza niba hari abakomeretse imbere mu rubyiniro. Ati “Yego, benshi. Ubu atugezeho muri toilettes. Ni ikihebe.”

Saa 2h49, nyina yamubajije niba umuntu uri kubarasa akiri aho, saa 2h51 aramusubiza ati “Yego arahari.” Iyi ni nayo message ya nyuma bandikiranye.

Nyuma y’amasaha menshi nta makuru, urupfu rwa Eddie rwaje gutangarizwa nyina n’abaturanyi.

Eddie nawe byarangiye nawe yishwe n'uyu mwiyahuzi
Eddie nawe byarangiye nawe yishwe n’uyu mwiyahuzi

Ubu bwicanyi bukomeye mu mateka ya USA ku bantu bari hamwe bwakozwe na Omar Seddique Mateen umugabo w’imyaka 29 wavukiye New York ariko ufite inkomoko muri Afganistan.

Akaba kandi yakurikiranwaga na FBI akekwaho kugira aho ahurira n’abakora iterabwoba, ndetse mbere y’iki gikorwa yabanje gutangaza ko ari umuntu ukorana unashyigikiye umutwe wa Islamic State.

Ise w’uyu musore yatangaje ko umuhungu we yigeze kubona abagabo basomana umujinya ukamwica cyane, ariko ngo ntiyatekerezaga ko byagera aho akora nk’ibi.

Ubutumwa bw’uyu musore wandikiranaga na nyina bwatumye abanyamerika bamwe bavuga ko igipolisi cyabo cyatinze cyane gutabara abari muri iriya nzu y’imyidagaduro yajyagamo abatinganyi benshi.

Ubu bwicanyi bwaguyemo abantu 50, naho 53 barakomereka.

Eddie Justice wandikiranaga na nyina yiciwe muri iyi club yaguyemo abagabo benshi cyane kuko yari iy'abakundana bahuje ibitsina cyane cyane
Eddie Justice wandikiranaga na nyina yiciwe muri iyi club yaguyemo abagabo benshi cyane kuko yari iy’abakundana bahuje ibitsina cyane cyane
Nyina wa Eddie, Mina Justice ubu ari mu gahinda ko gupfusha umuhungu babanje kwandikirana
Nyina wa Eddie, Mina Justice ubu ari mu gahinda ko gupfusha umuhungu babanje kwandikirana

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • yooo birababaje agahinda kuyu mumama karumvikana ariko n’ubutinganyi ababikora ntabwo na bishyikira n Imana yarabyanze, murakoze

  • mureke abatinganyi bapfe,ntabwo Imana ibemera .iBANGA URUNUKA.NDASHIMA iMANA KUBWO GUPFA KW’ABATINGANYI.KANDI URIYA MUNTU WABISHE IMANA IZAMUHE IJURU

  • ariko se ubundi ko FBI yari yarabimenye kare kandi na nyirubwite yari yarabivuze ko ari islamic state member kuki ntacyo yakoze mbere,ndumva ari uburangare.gusa Imana ifashe bariya batinganyi babe barapfuye bihannye kugirango bazabone ijuru hamwe nuriya wandikiraga nyina.ndasaba Imana ngo mu RWANDA NTIBIZAHAGERE ARIKO nyakubahwa intore izirusha intambwe perezida wacu PAULO kAGAME ntiyabyemera ko biza kutwangirizan umuco

  • PURIGATORI IRIHO BAZAJYA MU IJURU, NIMUBASABIRE.

    • Yoo uwo mubyeyi akomeze yihangane gupfusha umwana birababaza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish