Cholera i Karongi: umwe amaze gupfa, icyenda bari mu kato
Iby’iyi ndwara ya Chorela iri kuvugwa i Karongi cyane mu murenge wa Bwishyura byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu nteko rusange ya FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba kuri iki cyumweru, aho yavuze ko iyi ndwara, ituruka ku mwanda, ubu yagaragaye mu murenge wa Bwishyura.
Umuseke wagerageje gushaka amakuru ku nzego z’ubuzima mu karere ariko zivuga ko ayo makuru yatangwa gusa n’inzego bwite za Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka karongi, Francois Ndayisaba yabwiye Umuseke ko iyi ndwara yatewe no kuba abaturage bari bafungiwe amazi na WASAC kubera kutishyura, bituma abaturage bakoresha amazi mabi y’ikiyaga cya Kivu.
Uyu muyobozi yemeje ko ejo (ku cyumweru) hari abarwayi 29, gusa ngo ubu hasigaye abarwayi 12 ndetse ngo bari gushyiramo imbaraga ngo bakore ubuvugizi abaturage babone amazi meza.
Ati “iyi ndwara twayihagurukiye ku buryo bufatika.”
Amakuru Umuseke wamenye ariko aremeza ko umuntu umwe amaze kwicwa n’iyi ndwara, ku bitaro bya Kibuye hakaba hari abarwayi icyenda bari kuvurirwa mu kato iyi ndwara.
Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Bwishyura bakoresha amazi yacyo bikaba bikekwa ko ariyo nkomoko y’iyi ndwara.
Abibasiwe cyane ni abo mu kagali ka Gasura gakora ku kiyaga cya Kivu.
Isaac Habarugira, Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu turere twa Karongi na Rutsiro yabwiye Umuseke ko nabo batangiye ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze bafasha abaturage kubona amazi meza kandi babakangurira kwirinda gukoresha amazi mabi.
Centre ya Gisoro hejuru y’ishuri ry’ubuvuzi (bahita kuri KHI) i Nyamishaba aha ngo ni hamwe mu hantu WASAC yafunze amazi mu ngo nyinshi no ku isoko kubera kutishyura, uyu munsi batanzeyo ubufasha n’ibisobanuro ku baturage babashishikariza kwirinda cholera.
Ahandi hantu nko ku isoko rya Kibuye naho hari ibibazo byo kuba nta mazi meza ahari.
Chorela ni indwara ikomoka ku mwanda no gukoresha amazi mabi.
Cholera yibasira cyane abana
Iyi ndwara ibimenyetso byayo birimo isesemi, kuruka, kubabara umutwe, kubabara munda no guhitwa bikabije.
Ni indwara ifata urura ruto itewe na bacterie bita Vibrio cholerae iba mu mazi yandujwe n’imyanda y’umuntu irimo ziriya Vibrio cholera, amazi mabi, ishobora kuva kandi ku biribwa byo mu mazi byatetswe nabi ntibishye. Iyi ndwara irwarwa n’abantu gusa, izindi nyamaswa ntabwo izifata.
Kuyirinda cyane cyane ni ugukoresha amazi meza, mu kuyivura hifashishwa cyane guha serum abarwayi baba batakaje amazi menshi mu kuruka no guhitwa.
Ku isi mu bantu hagati ya miliyoni 3–5 bayandura hagati ya 58,000–130,000 irabica (imibare ya OMS mu 2010).
Abana nibo cyane cyane bibasirwa n’iyi ndwara.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW