Digiqole ad

DRCongo: Abafana bakubise umusifuzi hafi kumwica

 DRCongo: Abafana bakubise umusifuzi hafi kumwica

Umukino w’umunsi wa 12 muri shampionat y’ikiciro cya mbere muri Congo Kinshasa kuri stade Concorde de Kadutu hagati y’ikipe ya OC Muungano y’i Bukavu na Sanga Balende y’i Mbuji-Mayi ntiwarangiye kuko wahagaze ku munota wa 15 umusifuzi akubiswe n’abafana mu mvururu zaaturutse ku cyemezo cye.

Abafana bamanutse mu kibuga bakubita umusifuzi
Abafana bamanutse mu kibuga bakubita umusifuzi

Abafana b’ikipe ya Muungano nibo bateye izi mvururu nk’uko bitangazwa na RadioOkapi  aho bamanutse mu kibuga bagakubita umusifuzi wo hagati akamererwa nabi cyane.

Uyu musifuzi yari amaze guha ikarita y’umuhondo umukinnyi wa Muungano witwa Mukamba Tshikulu maze uyu ahita yambura uyu musifuzi iyi karita, bituma uyu musifuzi amuha ikarita itukura.

Abafana barakariye iki cyemezo, bahita bamanuka mu kibuga ari benshi batangira guhondagura umusifuzi wo hagati baramukomeretsa bikomeye ku buryo ngo ubu arembye cyane nk’uko bivugwa na RadioOkapi.

Aha muri Congo, ku munsi wa kabiri wa shampionat nabwo abafana b’ikipe ya Darling Club Motema Pembe (DCMP) bari bakubise umusifuzo wo hagati ku mukino wari wabahuje na Duaphins noir.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • bagebabahondagura biba babishaka abomurwanda nabo nibobasigaye gukubitwa basigaye BIBA AMAKIPE BABISHAKA UWARINYAMAGABE kumupira wa magaju na apr niwewaguha ubuhamya ewana bamukosoye koko azongere abere se arebe ukobabigenza ngizo ingaruka yabonye

Comments are closed.

en_USEnglish