APR FC yatsinze Musanze FC 2-0, ikomeza gusatira igikombe
APR FC ya mbere ku rutonde, itsinze Musanze 2-0 biyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko irusha Mukura VS iyikurikiye amanota umunani.
Mu mpera z’iki cyumweru, shampiyona y’u Rwanda yakomezaga ku munsi wa 28 wa shampiyona.
APR FC ibifashijwe mo na ba rutahizamu bayo Issa Bigirimana na Fiston Nkinzingabo, itsinze Musanze 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC ubu ifite amanota 64 mu mikino 28, bikomeje kuyongerera amahirwe yo kwisubiza igikombe cya shampiyona kuko mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa, irusha Mukura VS iyikurikiye amanota umunani kuko ifite amanota 56, (n’umukino w’ikirarane izakina na Marine FC).
Izi kipe zombi ziri imbere ya Rayon Sports ya gatatu, ifite amanota 54, n’imikino itatu itarakina.
Imikino yo ku munsi wa 28 yabaye mu mpera z’iki cyumweru:
Kuwa gatandatu tariki 11
AS Muhanga 2-1 Gicumbi Fc
Mukura VS 1-0 AS Kigali
SC Kiyovu 3-2 Sunrise Fc
Ku cyumweru tariki 12
APR Fc 2-0 Musanze
Amagaju 1-1 Rwamagana City Fc
Imikino yasubitswe yo ku munsi wa 28 wa shampiyona:
Tariki 7 Nyakanga 2016
Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro)
Etincelles vs Bugesera Fc (Umuganda)
Tariki 13 Nyakanga 2016
Espoir Fc vs Rayon Sports (Rusizi)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
7 Comments
APR mwakoze cyane ejobundi mudutsindire Marine ubundi Rayon sport nayibwiriki izakomeza itwiruke inyuma shampiona yararangiye
Pantheres noires nshya oyééé
Mukura twaje aba Rayon bakomeze bahere iyo kabisa igikombe APR nitagitwara kizataha iwacu mumajyepfo too. Umukara n’umuhondo aho kuba ubururu n’umweru congratulanz kubakinnyi bacu.
OHHH GOOG APR TUKURI INYUMA RWOSE KOMEZA UTSINDE
Rayon sport itsinze iriya mikino itatu yi birarane yagira 54+9=63.APR yaba iyirusha inota limwe (1).biraba ko imikino 2 isigaye yose APR iyitsinda. Turayizeye nibashyiremo umuhate tubari inyuma.
le nouveau panthere noire hahahahahahha
ubundi se ko ibiri mu rwanda byose ari ibyayo.
Itiku mugira abafana ba rayon niryo rituma mudatera imbere.APR niyo yabwiye ubuyobozi bwanyu ngo busubike match?
Comments are closed.