Digiqole ad

Nyarugenge: Imikwabo ya Polisi yafashe 117 bakekwaho ibyaha bitandukanye

Mu ijoro rishyira kuwa gatatu tariki ya 7 Kanama, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yakoze umukwabo mu Mujyi rwagati wo gushaka abanyabyaha batandukanye, ifata 117 bakekwaho kuba inyuma y’ibyaha bitandukanye bikorerwa mu Mujyi birimo ubujura, ubwambuzi n’ibindi.

Mu bafashwe harimo abakekwaho ubujura, gucuruza ndetse no kunywa ibiyobyabwenge 31, abacururiza ku mihanda 45, n’ inzererezi n’abasabirizi 41.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge Chief Superitendent Dismas Rutaganira yatangaje ko uyu mukwabo wari ugamije gukumira no kurwanya ibyaha, aho yakomeje anavuga ko gucururiza ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali bitemewe, nyuma yaho mu mwaka wa 2009 Umujyi wa Kigali ushyiriyeho ibwiriza rihana buri wese ufatiwe muri iki gikorwa.

Umuntu wese ufashwe acururiza n’ugurira ibintu ku muhanda ahanishwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, no kwamburwa ibyo acuruza.

Rutaganira yanavuze ko Umujyi wa Kigali wafashe izi ngamba mu rwego rwo guca ubujura no kwita ku isuku mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Hari amakuru atugeraho avuga ko bamwe muri aba aribo bafatirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, nko kwambura amasakoshi abagore n’abakobwa, kwambura abantu za telephone, kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho biba biri mu modoka, ibi byose byangiza isura y’igihugu cyacu, ndetse bikanabangamira umutekano w’abaturage, ibi rero Polisi y’u Rwanda ntiyabyihanganira.”

Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda yakoranye inama n’Akarere ka Nyarugenge, bakemeranywa guha abacururiza ku mihanda imyanya yo gucururizamo mu isoko rya Biryogo ku buntu mu gihe cy’amezi 6, ariko hakaba harimo abanze kujyayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Senior Superitendent Urbain Mwiseneza, yavuze ko abafashwe bashyirwa hamwe bakigishwa uburere mboneragihugu no kureka ibikorwa bibi bibashora mu byago.

Anasaba abacururiza ku mihanda kwibumbira mu mashyirahamwe kuko abafasha kwiteza imbere, aho kuguma mu muhanda kuko bitemewe kandi bihungabanya umutekano.

Police.gov.rw
UM– USEKE.rw

en_USEnglish