Iranzi, Emery, Tumaine na Bugesera APR FC yabababariye
Ubuyobozi bwa APR FC bwari bwahagaritse abakinnyi bane kubera imyitwarire mibi. Ariko ngo nyuma yo kwandika basaba imbabazi bababariwe.
APR FC ubwo yari imaze gutsindirwa i Rusizi na Espoir FC tariki 21 Gicurasi 2016, ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika bamwe mu bakinnyi bayo, babashinja imyitwarire mibi.
Nyuma y’uyu mukino bivugwa ko Iranzi Jean Claude, Emery Bayisenge, Ntamuhanga Tumaine Tity na Ndahinduka Michel basize bagenzi babo, bakajya gusura se wa Iranzi.
Ibintu bitagaragaye neza mu maso y’ubuyobozi bwa APR FC, binafatwa nko kudashyira umutima ku kazi.
Nkuko Kalisa Adolphe Camarade umunyamabanga wa APR FC abitangaza, ngo aba basore basabye imbabazi z’amakosa bakoze, kandi bababriwe.
“Nta byinshi navuga ku mpamvu yatumye tubahagarika. Gusa iyo umwana asabye imbabazi arazihabwa. Baranditse basaba imbabazi, kandi bazihawe. Ubu batagiye imyitozo na bagenzi babo” – Kalisa Adolphe Camarade
Iminsi 20 bamaze bahagaritswe, APR FC yakinnye umukino umwe wa shampiyona, itsinda Amagaju 1-0 kuri uyu wa gatatu.
APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 61, kuri iki Cyumweru izakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, kuri Stade Regionale i Nyamirambo.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Rwose bayobozi ba APR mwakoze gutanga imbabazi abasore bakaze discipline ubundi bashyire imbaraga mumikino isigaye dutware igikombe
Ohhhh!!!!!!!!!! yes mubyukuri bira kwiye nibagaruke dukomeze murugamba rwo gushaka igikombe tubahaey ikaze basore.
Comments are closed.