
Ruhango: Mudasobwa zishaje bari kuzihinduramo TV ziciriritse

Uru rubyiruko rwiga iby’ubumenyingiro ruri guhindura za mudasobwa zishaje mo televiziyo ziciriritse
Ikigo cy’Imyuga n’ubumenyingiro (Ruhango Vocation Training Center)abanyeshuri bahiga bari guhindura za mudasobwa zishaje mo Televiziyo mu gihe cy’iminota makumyabiri. Izi televiziyo ngo zizagenerwa abaturage batazigiraga.

Iri shuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro(VTC Ruhango) riherereye mu mujyi wa Ruhango rifite ishami rimwe gusa ryigisha ikoranabuhanga rya Electronic, abanyeshuri baryigamo bavuga ko ubumenyi bahabwa mu gihe cy’amezi atandatu butuma babasha gukora ibikoresho bitandukanye bahereye kuri za mudasobwa nini zitagikoreshwa bakazivanamo Televiziyo ziciriritse abaturage bashobora kwifashisha bareba chaines zitandukanye.
Gisa Ismael umwe muri aba banyeshuri biga muri VTC Ruhango, avuga ko hari bimwe mu bikoresho bya mudasobwa bakuramo bakabyambika ikindi gikoresho bifuza kuremamo Televiziyo kandi ngo bifata igihe cy’iminota makumyabiri kugira ngo Televiziyo ibashe kwerekana amashusho meza n’majwi asanzwe agaragara kuri za Televiziyo zigurwa mu maduka.
Yagize ati:«Iyo turangije guteranya ibikoresho byose, bidufata umwanya muto cyane kugira ngo Televiziyo ibe yatangiye kwakira amashusho»
Bimenyimana Alphonse umuyobozi w’ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, avuga ko basabye WDA ishami rimwe gusa ry’ikoranabuhanga(Electronic Devices Repair) mu rwego kugira ngo abazajya barirangizamo bazajye bikorera cyangwa se ababakeneye ku isoko ry’umurimo babahe akazi byihuse.
Uyu muyobozi avuga ko bashyizeho gahunda yunganira iyo leta yageneye abaturage ya Tunga TV ku buryo hari abaturage benshi mu bice by’icyaro no mu nkengero z’umujyi batangiye kuzigura ku mafaranga make cyane.
Ati «Usibye guha ubumenyi Abanyeshuri bacu, tworohereza n’abaturage gutunga Televiziyo»
Abanyeshuri 260 nibo bamaze kurangiza muri iri shuri, ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko bose ubu bafite akazi kuva barangiza.



MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango
6 Comments
muri abantu b’abagabo cyane. murakataje rwose
IRISHURI NIRYIZA NANGENARYIZEMO NUKONTASHOBOYE KURIRANGIZA KUBERA NIGAGA WEEK END NJYAGUKORA KURE BIRANANIRA GUKOMEZA.BYANZEBIKUNZE NZASUBIRAMO.
Great.Aho kugira ngo bibe umwanda ahubwo bibe igisubizo. Gusa igiciro nacyo kijye kiba gito cg abantu bemererwe kwishyura mu bice.
Courage mwa rubyiruko rwacu mwe akazi karabategereje hanze aha mubanguke ahubwo
ni byiza cyane.
igiciro nangahe ngohereze murugo bayigure???uwayiguze cg umwanditsi yaduha igiciro niba kizwi officially tukazigura peeeee
iyo ni imwe mu ntambwe zo kwigira.
Comments are closed.