Digiqole ad

Isaac Iranzi nawe yaje kujya mu Buhinde akorerwa indi ‘operation’

 Isaac Iranzi nawe yaje kujya mu Buhinde akorerwa indi ‘operation’

Iranzi yavuye mu Buhinde, basuzumye uko ameze, bamubaga mu kaguru bamuha bamuha n’inkweto zo kuarmbura amaguru ku buryo ngo azagenda vuba

*Abaganga ngo bemeje ko azakira neza akabasha kugenda  

Isaac Iranzi Ndahiro wavukanye indwara yitwa Exstrophy of cloaca akavukira mu muryango udafite ubushobozi bwo kuyivuza, byabaye ngombwa ko umubyeyi we asaba abagiraneza kumufasha mu gihe yari yarabuze uko asubiza umwana we mu Buhinde kubagwa bwa kabiri. Umugiraneza yarabibfashije ubu Iranzi avuyeyo vuba aha ndetse abaganga batanze ikizere ko azakira.

Iranzi yavuye mu Buhinde, basuzumye uko ameze, bamubaga mu kaguru bamuha bamuha n'inkweto zo kuarmbura amaguru ku buryo ngo azagenda vuba
Iranzi yavuye mu Buhinde, basuzumye uko ameze, bamubaga mu kaguru bamuha bamuha n’inkweto zo kuarmbura amaguru ku buryo ngo azagenda vuba

Ibijyanye n’ubuvuzi n’imiti byishyurwa ku ngunga ya Leta y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’ubuzima Liliane Mbabazi, umubyeyi wa Iranzi, ashimira cyane. Ariko uyu mubyeyi aba agomba kwishakira ticket y’indege n’ibimutunga n’umwana bari mu Buhinde, ibi nibyo bari barabuze ku nshuro ya kabiri ubwo yagomba kujya kubagwa mu Ukuboza 2015,   nyuma y’amezi atatu  uwabimufashije yabonetse mu kwa gatatu 2016.

Umubyeyi we yabwiye Umuseke ko bageze mu Buhinde umwana we yakorewe operation y’akaguru kari gafite ikibazo cy’umutsi wari ureze cyane utuma atabasha kugenda, ni nyuma ya operation ya mbere yakorewe mu myaka ibiri ishize yo gutunganya igice cy’ikiziba cy’inda ibice bikigize nk’amara, impyiko n’ibindi bikajya mu mwanya wabyo, ndetse n’imyanya myororokero ye barayikora kuko yari igabanije mo kabiri.

Bwa mbere ajya kuvurwa nabwo Iranzi yari yagiye ku nkunga z’abantu batandukanye, gusubirayo kuri rendez-vous yari yahawe nibyo byari byananiranye kuko igihe yari yahawe cyarenzeho umwaka yarabuze amafaranga yo kugura ticket y’indege.

Mbabazi ati “Inkuru yatangajwe ku kinyamakuru cyanyu ishuro ebyiri isabira ubufasha umwana wanjye nizo zatumye abagiraneza babumuha dusubira mu Buhinde. Nubwo twagiye twaratinze ibizamini bamukoreye basanze nta kibazo yagize. Bamubaze akaguru ahari ikibazo cy’umutsi baduha rendez-vous yo kuzasubirayo mu myaka ibiri iri imbere bakagorora itako ry’ukuguru gufite ikibazo, bakanamukuramo za sondes zimufasha kurekura imyanda.”

Ubu Isaac Iranzi abaganga banamukoreye inkweto zizajya zituma amaguru ye arambuka kugirango azabashe kugenda.

Nyina akomeza avuga ko abaganga bamwizeje ko Iranzi azakira, kandi ngo nawe kuba akiriho icyo kizere aragihorana.

Uyu mubyeyi ashimira buri wese wamuhaye ubufasha bwo kujya kuvuza umwana we mu Buhinde.

Iranzi ubu ameze neza kurusha uko yari ameze mbere
Iranzi ubu ameze neza kurusha uko yari ameze mbere

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imana ihabwe icyubahiro pe,tuzamuye amshimwe mu mitima yacu

Comments are closed.

en_USEnglish