Amakipe 30 arimo ‘Dimension Data’ yasabye kwitabira Tour du Rwanda 2016
*Bwa mbere Tour du Rwanda izaca mu ishyamba rya Nyungwe
Mu gihe habura amezi atanu ngo Tour du Rwanda itangire, amakipe 30 yo hanze yamaze gusaba kuyitabira. Muri aya harimo amakipe akinamo abanyarwanda nka Team Dimension Data yo muri South Africa na Bike Aid yo mu Budage.
Kuri uyu wa gatatu habaye umuhango wo kumurika aho imyiteguro y’isiganwa rizenguruka u Rwanda ku magare igeze. Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira tariki 13 igeze 20 Ugushyingo 2016.
Nkuko umuyozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwnada FERWACY yabitangaje, amakipe 30 yo hanze y’u Rwanda yamaze gusaba kwibira iri siganwa.
Aimable Bayingana uyobora FERWACY “Tour du Rwanda imaze gutera imbere cyane. Tuzahura n’akazi gakomeye ko guhitamo amakipe azitabira isiganwa ary’uyu mwaka. Amakipe 30 yamaze kudusaba kwitabira muri aya harimo amazina akomeye nka Team Dimension Data (ya Niyonshuti Adrien, Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana), Bike Aid Stradalli (ya Hadi Janvier na Jean Bosco Uwizeyimana watwaye Tour du Rwanda iheruka).”
Uyu mwaka hazakoreshwa imihanda mishya iherutse kuzura no gutunganywa neza harimo umuhanda wa Karongi – Rusizi (etape ya III) ndetse n’umuhanda uvuguruye wa Rusizi – Huye abasiganwa baciye mu ishyamba rya Nyungwe (Etape IV).
Udushya turi muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka:
*Etape yasorezwaga i Musanze iciye i Kigali yegukanwaga n’abanyarwanda yavuyemo. Muri 2013 Valens Ndayisenga yegukanye iyi etape yavaga i Rwamagana ica i Kigali isoreza i Musanze. Muri 2014 Valens Ndayisenga yarongeye atsinda aka gace, binamufasha gutwara Tour du Rwanda y’uwo mwaka. Muri 2015 nabwo Jean Bosco Nsengimana yatwawe Tour du Rwanda nyuma yo gutsinda aka gace gasorezwa i Musanze gaciye i Kigali, none uyu mwaka iyi etape ntabwo irimo.
*Etape isorezwa kuri stade de Kigali iciye mu muhanda w’amabuye ahitwa “kwa Mutwe” bazawucamo inshuro ebyiri, aho kuba rimwe uko byagenze ubushize. Kuri etape ya gatandatu abasiganwa bazahaguruka i Musanze bagere Nyabugogo, bace Kimisagara, bazamuke kwa Mutwe, bace mu rugunga, bace Poids – Lourds, basubire Nyabugogo, basubire bazamuke kwa Mutwe basoreze kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
*Etape isorezwa i Rubavu yagiraga abafana benshi ba Team Rwanda yakuwe mu mihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda uyu mwaka.
*Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga ni ubwa mbere abasiganwa bazaca mu ishyamba rya Nyungwe. Etape ya Rusizi – Huye izaca muri Nyungwe, niyo ndende (140km) kurusha izindi mu mateka y’iri siganwa kuva 2009 riba mpuzamahanga.
*Rwanda Air yongewe mu baterankunga b’imena. Iyi sosiyete yo gutwara abantu mu ndege niyo izahemba umunya-Afurika wahize abandi. (Abandi bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda ni: MINISPOC izahemba ‘maillot jaune’, SKOL izahemba uwatsinze etape, COGEBAQUE izahemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka, RDB izahemba umunyarwanda wahize abandi)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW