Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uterere bahuriye hamwe banoza imikorere yabo
Ihuriro ngishwanama ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere (JADF) rimaze imyaka icyenda rikorera mu Rwanda, bahuriye i Kigali basuzumira hamwe imikorere ya JADF mu turere twose banareba uko bafatanya ngo bazamure iterambere.
Abafatanyabikorwa mu iterambere mu turerere dutandukanye n’abayobozi b’uturere n’abikorera bakoranye inama n’Ikigo k’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bigira hamwe imikorere ya JADF (Joint Action Development Forum) mu bikorwa by’amajyamberere y’uturere.
Iyi nama y’ihuriro nginshwanama ya JADF yasanze hari igihe mu turere abanyamuryango babo basabwaga gutanga umusanzu wa JADF utundi ugasanga nta ngengo y’imari dufite duhora dutegereje abaterankuna, ngo ibyo bigatuma iterambere ridindira.
Abafatanyabikorwa b’ihuriro mu iterambere basabye ko akarere kajya gateganya ingengo y’imari izajya ifasha JADF ku buryo nta munyamuryango bazongera gusaba umusanzu muri gahunda za JADF.
Umuyobozi wa JADF ku rwego rw’igihugu, Munyandamutsa Jean Paul yavuze ko hari amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yasohotse muri 2015 agenga imikorere y’iri huriro.
Yavuze ko kuba umunyamuryango atazasabwa umusanzu ahubwo bikajya mu igenamigambi ry’akarere, bizatuma ibikorwa by’iteramberere byihuta.
Igenamigambi ngo ntiryari rifite umurongo ngenderwaho aho buri muryango yakoraga igenamigambi rye.
Muri iri huriro hifujwe ko bagira igihe kimwe cy’igenamigambi kandi bakajya bahura bakaganira ku kibazo akarere runaka gafite bakagifatira ingamba kikava mu nzira.
Munyandamutsa uyobora ihuriro rya JADF yagize ati “Tugiye gutegura ingengabihe ihoraho izajya ifasha ihuriro ryacu mu mikorere ya buri munsi ku buryo utazajya usanga akarere runaka gafite uburyo gakora, n’umukozi mushya uzajya uza muri iri huriro bizajya bimurinda guhuzagurika azaba afite umuronko ngenderwaho.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase yasabye abafatanyabikora ba JADF gufatanya mu iteramberere ry’igihugu no gukomeza kunoza imikoranire yabo n’inzego za Leta.
UWANYIRIGIRA Josiaane
UM– USEKE.RW