
Canada yemeye ko urwaye byo gupfa bamwihutishiriza urupfu

Gufasha abantu gupfa bikurura impaka henshi, uburyo bikorwamo, abakwiye kubikorerwa n’ibindi. Photo/cebid.com
Kwihutishwa kugera ku rupfu ubifashijwemo n’abaganga ubu byemejwe n’Urukiko muri Canada mu gihe abarwayi bafite uburwayi bukomeye cyane kandi budakira. Gusa kuba Leta ubu itarashyiraho inyandiko zivuga neza uko byakorwa abaganga muri iki gihugu babifiteho impaka.

Urukiko rw’ikirenga rwa Canada rwavanyeho itegeko ryo mu kwa kabiri 2015 ryabuzaga abaganga gufasha umuntu gupfa. Uru rukiko rwahaye Guverinoma amezi 12 yo kwemeza iri tegeko.
Abaganga muri Canada ubu bafite impaka n’urujijo muri ibi bihe kuko hari impaka kucyo bivuze ‘umurwayi urebye cyane kandi utazakira’ ndetse baranibaza ku mabwiriza y’uko bizajya bikorwa gufasha umuntu kwihuta gupfa.
Dr. Cindy Forbes umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga muri Canada yatangarije ikinyamakuru WorldPost ati “Hari impaka cyane kuko iri tegeko ritaremezwa(na guverinoma).”
Dr Forbes aavuga ko abaganga baganiriye nawe benshi badashyigikiye nonaha ibyo gufasha umuntu gupfa mu gihe batazi ibigendanye n’amategeko byabivamo ntibibarengere.
Iri tegeko ngo rigomba kuba ririmo ibintu byinshi, nk’ikigero cy’imyaka umurwayi aba ashobora gufashwa kugera ku rupfu vuba n’ibindi.
Indi mpungenge abaganga bo muri Canada bafite ngo ni uko kugeza ubu nta mabwiriza ahari asobanutse abuza abanyamahanga kuba baza muri Canada bishakira umuganga wo kubihutisha kugera ku rupfu.
Ibyo kwihutisha urupfu, cyane cyane ku barwayi bikomeye, ni impaka zirimo ibintu binyuranye mu bihugu byinshi.
Ibihugu by’Ubuholandi, Ububiligi, Colombia na Luxembourg bisanzwe byemerera abantu gufashwa gupfa vuba mu bihe by’uburwayi bukomeye cyanekandi budakira.
Mu Busuwisi ho bemera iyi migirire mu gihe ubifasha (umuganga) umurwayi ubwe ariwe ubimukorera abishaka.
Leta za California, Oregon, Washington, Vermont na Montana za USA nazo zemerera abarwayi kuba bahuzwa n’urupfu vuba.
Nta gihugu cya Africa kiremeza gukora ibi bintu, gusa muri South Africa hari impaka ku kuba babyemeza.
UM– USEKE.RW