Digiqole ad

Hillary Clinton yavuze ku ubusumbane yambaye ijaketi igura 1 0058 475Rwf

 Hillary Clinton yavuze ku ubusumbane yambaye ijaketi igura 1 0058 475Rwf

Clinton yambaye ikoti rya Armani rigura agera kuri miliyoni y’u Rwanda

Mu kwezi kwa kane ubwo yatsindaga amatora y’ibanze muri New York, Hillary Clinton yavuze ku kuzamura umushahara ku bahembwa macye hagamijwe kurwanya ubusumbane, iki gihe uyu mugore yari yambaye ijaketi igura ya Georgio Armani igura $12,495 ( asaga 1 0058 475Rwf).

Clinton yambaye ikoti rya Armani rigura agera kuri miliyoni y'u Rwanda
Clinton yambaye ikoti rya Armani rigura agera kuri miliyoni y’u Rwanda

Uyu mugore ngo asanzwe azwiho gukoresha amafaranga menshi cyane mu kwambara neza, gusa ngo bitangaza bamwe iyo avuga ku bubi bw’ubusumbane we ibyo yambaye bishobora guha amahirwe y’igihe kinini bamwe mu batayafite muri USA nk’uko bivugwa na NewYorkPost.

Ntabwo ari aha New York gusa uyu mugore yari yambaye imyambaro ihenze cyane kuko no mu zindi ngendo za ‘campaigns’ ngo aba yambaye ibihenze cyane.

Ubwo yari yagiye mu bice by’icyaro bya Iowa ngo nabwo yari yambaye ijaketi imwe igura $4,000

Umwe mu bakurikirana iby’imyambarire y’abakomeye witwa Patsy Cisneros avuga ko uyu mugore akoresha za miliyoni z’amadorari mu guhaha imyambaro mishya.

Donald Trump bahanganye mu matora ku rundi ruhande nawe ntabwo yoroheje mu kwambara ibihenze kuko mu minsi yashize yiyamamaza ngo yari yambaye ikoti rya Brioni rigura $7,000.

Imyambarire yonyine y’aba bakandida ku mwanya w’umukuru wa Leta zunze ubumwe za USA ngo ni urundi rugero rw’ubusumbane bukabije buvugwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muri Iowa yari yambaye irigura 4000$
Muri Iowa yari yambaye irigura 4000$
Uyu mugore ngo asanzwe akunda kwambara imyenda myiza koko ariko ihenze cyane
Uyu mugore ngo asanzwe akunda kwambara imyenda myiza koko ariko ihenze cyane
Amajaketi yambara ngo aba ari ay'igiciro kinini cyane
Amajaketi yambara ngo aba ari ay’igiciro kinini cyane
Si ibya vuba kandi, aha mu 1993 we n'umugabo we Clinton nabwo yari yambaye ikanzu ngo yakoshaga cyane icyo gihe
Si ibya vuba kandi, aha mu 1993 we n’umugabo we Clinton nabwo yari yambaye ikanzu ngo yakoshaga cyane icyo gihe

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Namubwiriki!

  • Ahubwo uwo ni Marie Antoinette umugore wa louis xvI

Comments are closed.

en_USEnglish